00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku cyogajuru cyo mu Bushinwa byitezwe ko kiri bugwe ku Isi, ahantu hataramenyekana

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 May 2021 saa 04:30
Yasuwe :

Icyogajuru kinini cyo mu Bushinwa biteganyijwe ko kiri bugwe ku Isi uyu munsi kuwa Gatandatu mu masaha ya nimugoroba cyangwa ejo ku Cyumweru mu masaha ya mu gitondo ahantu hataramenyekana kubera ko kigiye kugwa mu gihe kitari cyitezwe.

Iki cyogajuru cyahawe izina rya Long March-5b gipima toni 22, gifite uburebure bwa metero 53.7, cyagiye mu isanzure tariki 29 Mata, muri kilometero 160 kuri 375 z’ubutumburuke uvuye ku Isi, gusa kuva ubwo cyagiye gitakaza imbaraga, rukuruzi y’Isi ikagenda igikurura bikaba ariyo mpamvu kigiye kugwa bitari biteganyijwe.

Ikigo cy’i Burayi kigenzura ibyogajuru, European Space Agency, cyatangaje ko aho iki cyogajuru kiri bugwe hataramenyekana, ariko gishobora kugwa aho ari ho hose hagati ya dogere 41.5 uvuye mu majyaraguru y’Isi na dogere 41.5 uvuye mu Majyepfo yayo.

Uduce duherereye hagati y’izo dogere, harimo igice gito cya Amerika y’Amajyaruguru harimo n’Umujyi wa New York, igice kinini cya Amerika y’Amajyepfo, Afurika yose, Australie, ibice bimwe byo muri Aziya harimo Amajyepfo y’u Buyapani n’ ibice bimwe byo mu Bushinwa, ibihugu by’i Burayi birimo Espagne, Portugal, u Butaliyani n’u Bugereki.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo muri Amerika, Lloyd Austin, yavuze ko bizeye ko kiza kugwa ahantu kitari bwangize ubuzima bw’abantu nko mu nyanja cyangwa ahandi hataba abantu.

Jonathan McDowell, umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere ukora muri Harvard University yabwiye CNN ati “Ibyago by’uko iki cyogajuru kiri bwangize ibintu cyangwa kikica umuntu biri ku rugero rwo hasi, nubwo bishobora kubaho, ariko ni ruto cyane.”

“Turateganya ko kiri bugaruke ku Isi hagati y’itariki umunani n’icyenda za Gicurasi, kandi muri iyo minsi ibiri kiraba kizengurutse isi inshuro 30. Iki cyogajuru kiri kugenda kilometero hafi ibihumbi 29 ku isaha rero ntushobora kumenya isaha kiri bugwe ku Isi.”

Amahirwe ahari ni uko iki cyogajuru gishobora kugwa mu nyanja kubera ko igice kinini cy’Isi ari amazi kandi n’ahari ubutaka henshi hakaba hadatuwe.

Ubusanzwe ibyogajuru byinshi bigwa ku Isi bikunda gushwanyukira mu kirere bitaragera ku butaka bw’Isi, ku buryo bidashobora kugira uwo byaginza. Gusa birashoboka nanone ko gishobora kugera ku Isi kitarashwanyuka nubwo bibaho gake.

Icyogajuru cyo mu Bushinwa Long March-5b, biteganyijwe ko kigwa ku Isi, ahantu hataramenyekana / Ifoto: Getty Images
Agace iki cyogajuru kiri bugwemo / Ifoto: BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .