Muri aka gace kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Nyakanga 2023, Adam Yates yacitse abandi mu bilometero 10 bya nyuma, akurikirwa na murumuna we, Simon Yates ukinira Team Jayco-AlUla.
Adam yasoje akoresheje amasaha ane, iminota 22 n’amasegonda 49 ku ntera y’ibilometero 182 byakiniwe i Bilbao, akurikirwa na Simon yasize amasegonda ane mu gihe Tadej Pogacar watwaye Tour de France inshuro ebyiri, yabaye uwa gatatu ahigitse abo bageranye hamwe ku murongo.
Nyuma yo gutsinda, Adam Yates yavuze ko umugambi yatangiranye isiganwa wari uwo gukorera Pogacar, ariko birangira ikipe ye imuhaye uburenganzira bwo kwitsindira.
Ati “Natangiye isiganwa nkorera Pogacar. Umuvandimwe wanjye yankurikiye. Sinari nzi ko nshobora gukorana na we. Nabajije, bambwira ko nanjye nagenda nkatsinda.”
Mu isiganwa, Umunya-Espagne Enric Mas n’Umunya-Ecuador Richard Carapaz baguye ubwo bamanukaga Umusozi wa Cote de Vivero. Mas yavuye mu isiganwa bigaragara ko yavunitse urutugu mu gihe Carapaz wavaga amaraso ku mavi yombi, yasoje isiganwa yasizwe iminota 15.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa, ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, abasiganwa bazava i Vitoria Gasteiz berekeze i San Sebastián ku ntera y’ibilometero 209.
Abakinnyi 10 ba mbere mu Gace ka Mbere
- Adam Yates (GB/UAE Team Emirates) 4h 22mins 49secs
- Simon Yates (GB/Team Jayco-AlUla) +4secs
- Tadej Pogacar (Slo/UAE Team Emirates) +12secs
- Thibaut Pinot (Fra/Groupama-FDJ)
- Michael Woods (Can/Israel-Premier Tech)
- Victor Lafay (Fra/Cofidis)
- Jai Hindley (Aus/Bora-hansgrohe)
- Mattias Skjlemose (Den/Lidl-Trek)
- Jonas Vingegaard (Den/Jumbo-Visma)
- David Gaudu (Fra/Groupama-FDJ)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!