00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adam Yates yegukanye Etape ya Mbere ya Tour de France, akurikirwa n’impanga ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2023 saa 08:28
Yasuwe :

Umwongereza Adam Yates ukinira UAE Team Emirates, yegukanye Agace ka Mbere ka Tour de France 2023, akurikirwa n’impanga ye, Simon, yasize amasegonda ane ku munsi wa mbere wakiniwe muri Espagne.

Muri aka gace kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Nyakanga 2023, Adam Yates yacitse abandi mu bilometero 10 bya nyuma, akurikirwa na murumuna we, Simon Yates ukinira Team Jayco-AlUla.

Adam yasoje akoresheje amasaha ane, iminota 22 n’amasegonda 49 ku ntera y’ibilometero 182 byakiniwe i Bilbao, akurikirwa na Simon yasize amasegonda ane mu gihe Tadej Pogacar watwaye Tour de France inshuro ebyiri, yabaye uwa gatatu ahigitse abo bageranye hamwe ku murongo.

Nyuma yo gutsinda, Adam Yates yavuze ko umugambi yatangiranye isiganwa wari uwo gukorera Pogacar, ariko birangira ikipe ye imuhaye uburenganzira bwo kwitsindira.

Ati “Natangiye isiganwa nkorera Pogacar. Umuvandimwe wanjye yankurikiye. Sinari nzi ko nshobora gukorana na we. Nabajije, bambwira ko nanjye nagenda nkatsinda.”

Mu isiganwa, Umunya-Espagne Enric Mas n’Umunya-Ecuador Richard Carapaz baguye ubwo bamanukaga Umusozi wa Cote de Vivero. Mas yavuye mu isiganwa bigaragara ko yavunitse urutugu mu gihe Carapaz wavaga amaraso ku mavi yombi, yasoje isiganwa yasizwe iminota 15.

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa, ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, abasiganwa bazava i Vitoria Gasteiz berekeze i San Sebastián ku ntera y’ibilometero 209.

Abakinnyi 10 ba mbere mu Gace ka Mbere

  1. Adam Yates (GB/UAE Team Emirates) 4h 22mins 49secs
  2. Simon Yates (GB/Team Jayco-AlUla) +4secs
  3. Tadej Pogacar (Slo/UAE Team Emirates) +12secs
  4. Thibaut Pinot (Fra/Groupama-FDJ)
  5. Michael Woods (Can/Israel-Premier Tech)
  6. Victor Lafay (Fra/Cofidis)
  7. Jai Hindley (Aus/Bora-hansgrohe)
  8. Mattias Skjlemose (Den/Lidl-Trek)
  9. Jonas Vingegaard (Den/Jumbo-Visma)
  10. David Gaudu (Fra/Groupama-FDJ)
Impanga Simon Yates na Adam Yates bayoboye isiganwa mu bilometero bya nyuma
Adam Yates yatsinze Agace ka Mbere ka Tour de France ahigitse impanga ye
Adam Yates ni we mukinnyi wa mbere wambaye umwambaro w'umuhondo muri Tour de France 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .