Aka gace ka kabiri kakiniwe muri Espagne, kuri iki Cyumweru, aho kavaga Vitoria Gasteiz kerekeza Saint Sebastien ku ntera y’ibilometero 208.9.
Umufaransa Victor Lafay ukinira Cofidis yakoresheje amasaha ane, iminota 46 n’amasegonda 39; anganya ibihe na Van Aert Wout ukinira Jumbo-Visma wa kabiri na Pogačar Tadej wa UAE Team Emirates wa gatatu.
Victor Lafay yegukanye aka gace nyuma yo gufata icyemezo cyo gucomoka mu gikundi ubwo abasiganwa bari bageze mu kilometero cya nyuma.
Aganira n’itangazamakuru, Lafay, yasobanuye uko yafashe iki cyemezo mu gihe atahabwaga amahirwe.
Yagize ati “Muri metero za nyuma narebye kuri mudasobwa yanjye mbona hasigaye metero 500. Nahise nibwira nti reka ngende wenda bashobora kumfatira muri metero 50.”
Iyi ntsinzi yabaye iya mbere ikipe ya Cofidis yabonye muri Tour de France kuva mu 2008. By’umwihariko ni intsinzi ya mbere kuri Lafay waherukaga kwegukana agace mu irushanwa rikomeye, ubwo yatwaraga ako muri Giro d’Italia mu 2021.
Kuri uyu wa Mbere, Tour de France izakomeza hakinwa Agace ka Gatatu kazava Amorebieta-Etxano kerekeza Bayonne ku ntera y’ibilometero 193.5.
Nubwo atabonetse mu bakinnyi icumi ba mbere, Adam Yates wegukanye Agace ka Mbere yagumanye umwenda w’umuhondo ku rutonde rusange, aho arusha Tadej Pogačar wa UAE Team Emirates amasegonda icyenda.
Urutonde rusange nyuma y’Agace ka Kabiri
1. Adam Yates (GB/UAE Team Emirates) 9h9’18’’
2. Tadej Pogacar (Slo/UAE Team Emirates) +6’’
3. Simon Yates (GB/Team Jayco-AlUla) +6’’
4. Victor Lafay (Fra/Cofidis) +12’’
5. Wout van Aert (Bel/Jumbo-Visma) +16’’
6. Jonas Vingegaard (Den/Jumbo-Visma) +17’’
7. Michael Woods (Can/Israel-Premier Tech) +22’’
8. Jai Hindley (Aus/Bora-Hansgrohe) +22’’
9. Mikel Landa (Spa/Bahrain Victorious) +22’’
10. Carlos Rodriguez Cano (Spa/Ineos Grenadiers) +22’’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!