00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour de France: Victor Lafay yegukanye Agace ka Kabiri, Yates agumana umwenda w’umuhondo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 July 2023 saa 09:48
Yasuwe :

Umufaransa Victor Lafay ukinira Cofidis yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour de France, Adam Yates agumana umwenda w’umuhondo.

Aka gace ka kabiri kakiniwe muri Espagne, kuri iki Cyumweru, aho kavaga Vitoria Gasteiz kerekeza Saint Sebastien ku ntera y’ibilometero 208.9.

Umufaransa Victor Lafay ukinira Cofidis yakoresheje amasaha ane, iminota 46 n’amasegonda 39; anganya ibihe na Van Aert Wout ukinira Jumbo-Visma wa kabiri na Pogačar Tadej wa UAE Team Emirates wa gatatu.

Victor Lafay yegukanye aka gace nyuma yo gufata icyemezo cyo gucomoka mu gikundi ubwo abasiganwa bari bageze mu kilometero cya nyuma.

Aganira n’itangazamakuru, Lafay, yasobanuye uko yafashe iki cyemezo mu gihe atahabwaga amahirwe.

Yagize ati “Muri metero za nyuma narebye kuri mudasobwa yanjye mbona hasigaye metero 500. Nahise nibwira nti reka ngende wenda bashobora kumfatira muri metero 50.”

Iyi ntsinzi yabaye iya mbere ikipe ya Cofidis yabonye muri Tour de France kuva mu 2008. By’umwihariko ni intsinzi ya mbere kuri Lafay waherukaga kwegukana agace mu irushanwa rikomeye, ubwo yatwaraga ako muri Giro d’Italia mu 2021.

Kuri uyu wa Mbere, Tour de France izakomeza hakinwa Agace ka Gatatu kazava Amorebieta-Etxano kerekeza Bayonne ku ntera y’ibilometero 193.5.

Nubwo atabonetse mu bakinnyi icumi ba mbere, Adam Yates wegukanye Agace ka Mbere yagumanye umwenda w’umuhondo ku rutonde rusange, aho arusha Tadej Pogačar wa UAE Team Emirates amasegonda icyenda.

Urutonde rusange nyuma y’Agace ka Kabiri

1. Adam Yates (GB/UAE Team Emirates) 9h9’18’’

2. Tadej Pogacar (Slo/UAE Team Emirates) +6’’

3. Simon Yates (GB/Team Jayco-AlUla) +6’’

4. Victor Lafay (Fra/Cofidis) +12’’

5. Wout van Aert (Bel/Jumbo-Visma) +16’’

6. Jonas Vingegaard (Den/Jumbo-Visma) +17’’

7. Michael Woods (Can/Israel-Premier Tech) +22’’

8. Jai Hindley (Aus/Bora-Hansgrohe) +22’’

9. Mikel Landa (Spa/Bahrain Victorious) +22’’

10. Carlos Rodriguez Cano (Spa/Ineos Grenadiers) +22’’

Simon Yates, Adam Yates, Neilson Powless na Tadej Pogačar bahagurutse bayoboye abandi mu myambaro itangwa muri Tour de France
Neilson Powless yegukanye igihembo cy'umukinnyi wahatanye cyane kurusha abandi
Victor Lafay yari afite akanyamuneza nyuma yo kwegukana intsinzi
Abafana bakurikira Tour de France aba ari benshi cyane ku mihanda
Umufaransa Victor Lafay yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour de France
Ikipe ya Cofidis yabonye intsinzi ya mbere muri Tour de France kuva mu 2008
Neilson Powless w'imyaka 26 ukinira EF Education–EasyPost yayoboye isiganwa igihe kirekire
Umwongereza Adam Yates yagumanye umwenda w'umuhondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .