Iri siganwa rya mbere ku Isi mu y’amagare riratangira ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Nyakanga 2023. Abasiganwa 176 bagabanyije mu makipe 22 ni bo bagiye guhatanira umwambaro w’umuhondo uzahabwa uzahiga abandi, akegukana asaga miliyoni 500 Frw nk’igihembo.
Tour de France izwi nka La Grande Boucle, Le Tour, TdF. Yakinwe bwa mbere ku wa 1 Nyakanga 1903, ubu imyaka 120 irashize.
TdF iratangirira mu Mujyi wa Bilbao muri Espagne mu gihe izasorezwa kuri Avenue des Champs-Élysées mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Ni irushanwa rikinwamo uduce 21 ndetse muri uyu mwaka abarushanwa bazakora intera y’ibilometero 3.408,9.
Kuri iyi nshuro, Jonas Vingegaard [ufite Tour de France ya 2022] ukinira Jumbo-Visma na Tadej Pogacar [wegukanye Tour de France ya 2020 na 2021] wa UAE Team Emirates bayoboye abahabwa amahirwe yo gutwara Tour de France ya 2023.
BBC yanditse ko nibura abafana babarirwa hagati ya miliyoni 10 na miliyoni 12 ari bo bazaba bari ku mihanda itandukanye bitegereza uburyohe bw’igare no guhatana kw’abakinnyi babigize umwuga.
Ku Isi yose, iri rushanwa riri mu akurikirwa cyane. Nko mu mwaka ushize, Tour de France yarebwe n’abasaga miliyoni 41,5 binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu y’u Bufaransa.
Tour de France iba buri mwaka kuva mu 1903, usibye igihe hari intambara ni bwo itakinwe.
Imihanda iri siganwa rinyuramo igenda ihindagurika bitewe n’imitegurire yaryo. Inzira rinyuramo zishushanywa n’abagabo babiri; Christian Prudhomme, wahoze ari umunyamakuru kuri televiziyo akaba n’Umuyobozi w’Isiganwa na Thierry Gouvenou, wahoze ari umukinnyi w’amagare wabigize umwuga.
Prudhomme ni we ugena inzira izakoreshwa mu gihe Gouvenou agenda ashyiraho andi makuru y’uburyo imijyi izajya yakira amarushanwa, aho guhagurukira no gusoreza n’ibindi.
Tour de France yatangiye ikinirwa mu Bufaransa gusa ariko iza kwagukira no hanze yabwo.
Ku nshuro ya mbere, itangira ry’isiganwa [Grand Départ] ryabereye hanze y’u Bufaransa mu 1954, hari mu Buholandi. Ibindi bihugu ryanyuzemo ni u Bwongereza mu 2007 na 2014.
Kuva mu 1975, Tour de France isorezwa mu Mujyi wa Paris ariko biteganyijwe ko mu 2024, agace ka nyuma kayo kazasorezwa mu wa Nice.
– Ni bande bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour de France ya 2023 n’ibihembo bazacyura?
Tour de France yashoye miliyoni $2,5, akabakaba miliyari 2,5 Frw mu bihembo bizahabwa abazitwara neza mu irushanwa. Aya arimo $531.820, asaga miliyoni 531 Frw azahabwa uwa mbere. Uzasoza ku mwanya wa kabiri azahabwa miliyoni zisaga 200 Frw mu gihe uwa gatatu azagenerwa miliyoni 100 Frw.
Bitewe n’imiterere y’uyu mukino aho usanga abakinnyi bakorana nk’ikipe, ibihembo byinshi barabigabana aho kuba byakwitirirwa cyangwa biharirwe umuntu umwe.
Umunya-Slovenia w’imyaka 24, Tadej Pogačar, ari ku isonga mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour de France. Uyu mukinnyi wa UAE Team Emirates afite izina rikomeye mu gusiganwa ku magare ndetse yegukanye iri rushanwa rikomeye ku Isi inshuro ebyiri zikurikirana [2020, 2021].
Umugwa mu ntege mu bashobora kwegukana iri rushanwa ni Umunya-Danemark, Jonas Vingegaard, waryegukanye mu mwaka ushize.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 akinira Jumbo-Visma, iri mu makipe akomeye mu yitabiriye Tour de France.
Umunya-Espagne w’imyaka 33, Mikel Landa, ukinira Bahrain Victorious, na we yashyizwe mu bakinnyi bo kwitega muri iri rushanwa rizenguruka ibice bitandukanye by’u Bufaransa.
Umukinnyi wegukana Tour de France ni uba wakoresheje ibihe bito ugereranyije n’abandi nyuma yo gusiganwa ’étapes’ 21, zikinwa mu minsi 23 ubariyemo n’ibiri y’ikiruhuko.
Abakinnyi babiri, Umufaransa Roger Walkowiak [1956] n’Umunyamerika Greg LeMond [1990] ni bo batwaye iri siganwa, batarigeze begukana étape n’imwe.
Abakinnyi bashobora kwandikira amateka muri Tour de France ya 2023 harimo Mark Cavendish ukinira Astana Qazaqstan Team. Uyu Mwongereza amaze kwegukana étapes 34, anganya n’Umubiligi Eddy Merckx.
Tour de France 2023 izanyura ku bitangazamakuru bitandukanye birimo NBC Sports, Peacock na USA Network. Ku bari mu Rwanda bashobora kuyirebera kuri Canal+ kuri Eurosport.
Etapes za Tour de France 2023:
Etape 1, ku wa Gatandatu tariki ya 1 Nyakanga: Bilbao-Bilbao, 182km
Etape 2, ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga: Vitoria Gasteiz-San Sebastián, 209km
Etape 3, ku wa Mbere tariki ya 3 Nyakanga: Amorebieta-Bayonne, 187.4km
Etape 4, ku wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga: Dax-Nogaro, 181.8km
Etape 5, ku wa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga: Pau-Laruns, 163km
Etape 6, ku wa Kane tariki ya 6 Nyakanga: Tarbes-Cauterets, 145km
Etape 7, ku wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga: Mont de Marsan-Bordeaux, 170km
Etape 8, ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga: Libourne-Limoges, 201km
Etape 9, ku Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga: St Léonard de Noblat-Le Puy de Dôme, 182.5km
Etape 10, ku wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga: Vulcania-Issoire, 167km
Etape 11, ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga: Clermont Ferrand-Moulins, 180km
Etape 12, ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga: Roanne-Belleville en Beaujolais, 169km
Etape 13, ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga: Châtillon sur Chalaronne-Grand Colombier, 138km
Etape 14, ku wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga: Annemasse-Morzine, 152km
Etape 15, ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga: Les Gets-Saint Gervais Mont Blanc, 179km
Etape 16, ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga: Passy-Combloux, 22.4km ITT
Etape 17, ku wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga: Saint-Gervais Mont Blanc-Courchevel, 166km
Etape 18, ku wa Kane tariki ya 20 Nyakanga: Moûtiers-Bourg-en-Bresse, 185km
Etape 19, ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga: Moirans-en-Montagne-Poligny, 173km
Etape 20, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga: Belfort-Le Markstein Fellering, 133.5km
Etape 21, ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga: Saint Quentin en Yvelines-Paris Champs Élysées, 115km
👤 Here are the 176 riders of 2023 Tour de France
👤 Voici les 176 coureurs du #TDF2023 pic.twitter.com/tQS7rfN7He
— Tour de France™ (@LeTour) June 30, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!