00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yatangije siporo rusange y’abakozi (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 March 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Mu Rwanda benshi bamaze kumenyera gahunda ya siporo rusange ya Car Free Day ishishikariza Abanyarwanda umuco wo gukora siporo no kwirinda indwara zitandukanye.

Hagendewe kuri iyi gahunda, Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque Plc, yatangije gahunda ya siporo rusange ku bakozi bayo.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa 19 Werurwe 2023 aho abakozi b’iyi banki bifatanyije n’Abanyarwanda ku munsi wa Car Free Day bakora siporo, banatangiza iki gikorwa ku mugaragaro.

Mu gutangiza iki gikorwa, aba bakozi bakoze siporo bava ku cyicaro gikuru cya Cogebanque berekeza kuri Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura bagaruka mu mujyi.

Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri Cogebanque, Rwelinyange Jean Bosco, yavuze ko atari ubwa mbere bakoze siporo y’abakozi ariko ko kuri ubu bahisemo kubigira gahunda ihoraho.

Yagize ati “Turashaka kujya tubikora rimwe mu gihembwe ndetse bizagera aho biba buri kwezi. Siporo ni ubuzima, tugomba kwita ku bakozi bacu ku buryo bagira ubuzima bwiza.”

“Ni byiza ko bajya bahurira hamwe mu gikorwa rusange nk’iki, bahure batari kuvuga akazi ahubwo basabane banubaka imibiri yabo. Ibi ni ibintu bibashyira mu mujyo umwe kandi niko barushaho gutanga umusaruro.”

Iyi siporo rusange kandi iri no mu rwego rwo gushishikariza abakiliya bayo gukora siporo banakorana na banki ibifuriza ubuzima buzima.

Abakozi bishimiye iki gikorwa kibahuza na bagenzi babo bakorana, bavuga ko ibi bikomeza kububakamo ubushuti n’ubwuzuzanye.

Mukakabanana Théonestine yagize ati “Nabyakiriye neza cyane dore ko bisanzwe biri muri gahunda y’igihugu kandi nka Banki Nyarwanda tugomba kugendana n’iyi gahunda.”

“Ibi birafasha cyane kuko iyo abantu bakorana siporo barahuza cyane. Iyo bageze mu kazi bumva bakiri ya kipe imwe yahuriye muri siporo, kubera ko baba baruhutse bafite ubuzima bwiza.”

Iyi siporo rusange ya Cogebanque yitabiriwe n’abagera ku 150 barimo abakozi ndetse na bamwe mu bagize imiryango yabo.

Cogebanque isanzwe ikorana n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo gushyigikira siporo ubu ikaba yongereye imbaraga mu bakozi bayo.

Mu rwego rwo gushyigikira siporo, Cogebanque iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda, ifite kandi irushanwa rya Cogebanque Tennis Open rihuza amakipe atandukanye akina uyu mukino ku bagabo n’abagore.

Mu myaka 24 imaze ikorera ku butaka bw’u Rwanda imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kwegereza serivisi abagana iyi banki.

Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza hirya no hino mu gihugu.

Izindi serivisi itanga zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”).

Hari kandi ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 hirya no hino ku Isi.

Cogebanque yatangije siporo rusange y’abakozi
Ni siporo yitabiriwe n'ab'ingeri zose
Abakozi ba Cogebanque bifatanyije n’Abanyarwanda ku munsi wa Car Free Day bakora siporo
Siporo rusange ni igikorwa gisanzwe kiba kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali
Siporo ituma abantu basabana
Banakoze siporo zo kugorora ingingo n'imitsi
Iyi siporo yasorejwe imbere y'Ibiro Bikuru bya Cogebanque
Mukakabanana Théonestine ukora muri Cogebanque yavuze ko iki gikorwa cyo kwitabira siporo ari ingenzi cyane
N'ababyeyi bitabiriye siporo bafite akanyamuneza
Nyuma yo gukora siporo, umutoza wabafashije yabaganirije ku kamaro kayo ku buzima bwabo

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .