00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yategetse Cardiff kwishyura Nantes amafaranga yasigaye kuri Emiliano Sala waguye mu mpanuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 July 2023 saa 03:59
Yasuwe :

Ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bwongereza ya Cardiff City FC, yategetswe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, kwishyura Nantes yo mu Bufaransa amafaranga yasigaye ubwo yaguraga Emiliano Sala, agapfira mu mpanuka y’indege adakinnye umukino n’umwe.

Ku wa 21 Mutarama 2019 ni bwo indege yari itwaye Emiliano Sala w’imyaka 29 y’amavuko n’umu-Pilote we David Ibbotson yaburiwe irengero. Nyuma byaje kugaragara ko iyi ndege yaguye mu nyanja mu gace ka Guernsey gaherereye hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Emiliano Sala yakoze iyi mpanuka ubwo yavaga mu Bufaransa yerekeza i Cardiff mu Bwongereza aho yari aherutse kugurwa na Cardiff City imukuye muri Nantes kuri miliyoni $19.

Ni ikipe yari yaramaze gusozamo ibizamini by’ubuzima ndetse yaranafashe amafoto yayo nk’umukinnyi mushya, ahubwo akiyemeza gusubira mu Bufaransa gusezera ku nshuti ze ndetse n’abakinnnyi bakinanaga.

Icyo gihe Cardiff City yatanze miliyoni $6.5 mbere y’uko umukinnyi aza gukina, andi ikazayishyura mu byiciro bibiri nyuma. Ibi ntibyakozwe kuko uyu mukinnyi atahageze.

Akanama nkemurampaka ka FIFA kateranye muri Kanama 2022, kugira ngo kige kuri iki kibazo cy’impande zombi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Cardiff City yatangaje ko yategetswe kwishyura Nantes ibyiciro bibiri by’amafaranga yasigayemo yagombaga kugurwa uyu mukinnyi.

Iyi kipe yemeye kwishyura nyuma y’uko yari yarabisabwe n’urukiko rw’umupira w’amaguru mu Bufaransa ariko ikarwima amatwi.

FIFA yarebye kandi ku kuba urugendo uyu mukinnyi yaguyemo rwari rwarateguwe n’ikipe avuyemo yerekeza mu Bwongereza, nubwo havuyemo impanuka ntibyari kwirengagizwa, ikipe bikirengerwa n’ikipe imwe.

Uyu mukinnyi w’umunya-Argentine, mu rwego rwo kumuha icyubahiro kandi, Nantes yafashe icyemezo cyo gushyira nimero icyenda yambaraga mu bubiko mu rwego rwo gusigasira amateka ye.

FIFA yategetse Cardiff City kwishyura Nantes amafaranga yasigaye hagurwa Emiliano Sala waguye mu mpanuka y'indege
Emiliano Sala yapfuye adakiniye Cardiff City yamuguze muri Nantes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .