Ku wa 21 Mutarama 2019 ni bwo indege yari itwaye Emiliano Sala w’imyaka 29 y’amavuko n’umu-Pilote we David Ibbotson yaburiwe irengero. Nyuma byaje kugaragara ko iyi ndege yaguye mu nyanja mu gace ka Guernsey gaherereye hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza.
Emiliano Sala yakoze iyi mpanuka ubwo yavaga mu Bufaransa yerekeza i Cardiff mu Bwongereza aho yari aherutse kugurwa na Cardiff City imukuye muri Nantes kuri miliyoni $19.
Ni ikipe yari yaramaze gusozamo ibizamini by’ubuzima ndetse yaranafashe amafoto yayo nk’umukinnyi mushya, ahubwo akiyemeza gusubira mu Bufaransa gusezera ku nshuti ze ndetse n’abakinnnyi bakinanaga.
Icyo gihe Cardiff City yatanze miliyoni $6.5 mbere y’uko umukinnyi aza gukina, andi ikazayishyura mu byiciro bibiri nyuma. Ibi ntibyakozwe kuko uyu mukinnyi atahageze.
Akanama nkemurampaka ka FIFA kateranye muri Kanama 2022, kugira ngo kige kuri iki kibazo cy’impande zombi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Cardiff City yatangaje ko yategetswe kwishyura Nantes ibyiciro bibiri by’amafaranga yasigayemo yagombaga kugurwa uyu mukinnyi.
Iyi kipe yemeye kwishyura nyuma y’uko yari yarabisabwe n’urukiko rw’umupira w’amaguru mu Bufaransa ariko ikarwima amatwi.
FIFA yarebye kandi ku kuba urugendo uyu mukinnyi yaguyemo rwari rwarateguwe n’ikipe avuyemo yerekeza mu Bwongereza, nubwo havuyemo impanuka ntibyari kwirengagizwa, ikipe bikirengerwa n’ikipe imwe.
Uyu mukinnyi w’umunya-Argentine, mu rwego rwo kumuha icyubahiro kandi, Nantes yafashe icyemezo cyo gushyira nimero icyenda yambaraga mu bubiko mu rwego rwo gusigasira amateka ye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!