00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyafasha Munyantwali gusubiza FERWAFA ku murongo no kwigarurira imitima y’abamukemanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2023 saa 10:25
Yasuwe :

Izina Munyantwali Alphonse riri mu yagarutsweho cyane mu mezi abiri ashize, nyuma y’uko agizwe Chairman wa Police FC, ndetse nyuma y’iminsi 58 agatorerwa kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA.

Benshi mu bakurikirana Umupira w’Amaguru w’u Rwanda, bafata Munyantwali "nk’uwatoranyijwe" kugira ngo ayobore ibikorerwa muri iyi nzu y’i Remera, nubwo we yemeza ko byari amahitamo ye.

Nubwo bimeze bityo, byaba ubushake bwe cyangwa undi wabigizemo uruhare, icy’ingenzi ategerejweho muri FERWAFA ni ukuyisubiza isura nziza mu maso y’abayigana n’abayivugaho, nk’uko we ubwe yabibwiye abakozi bayo ubwo habaga ihererekanyabubasha ku wa 26 Kamena 2023, iminsi ibiri nyuma yo gutorwa.

IGIHE yakoze isesengura, ikusanya ibintu bitanu by’ingenzi Munyantwali akwiye kwitaho mu maguru mashya. Ibi byubahirijwe, byamuhindura intwari yashyize FERWAFA ku murongo, akayigorora, aho gukomeza kuba ruvumwa, icirwaho iteka n’umuhisi n’umugenzi.

Munyantwali akeneye kubanza kwiga Umupira w’u Rwanda

Nubwo Munyantwali azwiho gushyigikira no gukunda umupira w’amaguru nk’uko yabigaragaje ari Umuyobozi mu Turere twa Nshiri na Nyamagabe ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, kuri iyi nshuro urwego yinjiyemo ruratandukanye.

Abamuzi neza, bavuga ko ari umuyobozi mwiza haba mu miyoborere no mu bujyanama, ariko kuyobora umupira w’u Rwanda nk’uwubazwa buri munsi, nta gushidikanya ko bitandukanye cyane n’uburyo yigeze awubamo.

Kuri iyi nshuro, birenze kureberera ikipe imwe kandi idakomeye nk’Amagaju FC, gutanga ubujyanama bw’icyafasha amakipe y’uturere kwitwara neza cyangwa kwitabira imikino yo ku Cyumweru.

Mu minsi 58 yabayemo Chairman wa Police FC, iyi kipe ntiyigeze itsinda umukino n’umwe muri itandatu, ndetse mu buryo bworoshye ni ibigaragaza ko hari ibyo akwiye kubanza kumenya kuri ruhago Nyarwanda, idasaba gusa kugira ikipe nziza ngo ubone intsinzi.

Gushyira ku murongo abakozi muri FERWAFA

Kimwe mu bituma FERWAFA igira isura mbi mu maso y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ni imikorere yasigaye inyuma ndetse itari ku murongo.

FERWAFA igira abakozi batari bake bayimazemo iminsi ariko benshi muri bo bigoye kubona ibyo bakora bijyanye n’umusaruro bakabaye batanga.

Hejuru y’ibyo harimo ko rwaserera zihora muri FERWAFA zituruka mu bakozi baryo, ahanini biturutse ku kuba hari abakora mu nyungu z’amakipe amwe.

Ibyo ni byo bivamo kugabambanirana no guteranya ku baba bagize uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo runaka bishobora kugira ingaruka ku ikipe cyangwa ku muntu runaka.

Ibi binajyana kandi na bamwe mu bayobozi usanga barariye ingoma nyinshi, zirimo n’izagiye ziseswa kubera impamvu zitandukanye, ariko bagakomeza kuramba ku ntebe y’imiyoborere.

Munyantwali afite umukoro wo kumenya uko akwiye kubana na bo, niba ari ngombwa cyangwa se kubikiza mu gihe babangamira intego ye yo kweza FERWAFA no kuyikuraho ibizinga by’urunturuntu ruyihoramo.

Kubaka FERWAFA igendera ku mategeko

Nubwo Munyantwali yavuze ko nta bwoba n’igitutu afite kuko abo asimbuye batasoje manda zabo, akaba ari we uje kuzisoza, akwiye kuzirikana ko hari icyatumye imyaka ine bari batorewe itarangira.

Nizeyimana Olivier uheruka ku ntebe y’ubuyobozi bwa FERWAFA, yagiye bamwe babona ko yananijwe ariko na we ntawakwirengagiza uburyo yananiwe kubaka iri Shyirahamwe ku buryo rigendera ku mategeko.

FERWAFA ikeneye umuyobozi wubahiriza amategeko ndetse utarangwa n’amarangamutima mu ifatwa ry’ibyemezo agendeye ku ikipe bishobora kugiraho ingaruka.

Ni ngombwa kandi kumenya aho ububasha bwa Perezida, ubwa Komite Nyobozi cyangwa Ubunyamabanga bugarukira mu gufata icyemezo ku mwanzuro wavuye muri Komisiyo ubusanzwe bivugwa ko zigenga.

Mu gihe abanyamuryango bose ba FERWAFA bazabona ko bafashwe kimwe, nta gushidikanya ko Munyantwali bazamujya inyuma, bakamushyigikira mu zindi gahunda ziteza imbere ruhago aho kujya mu ishyamba bagamije kumurwanya no kumunaniza.

Munyantwali Alphonse agiye kuyobora FERWAFA imyaka ibiri asimbuye abatarasoje manda batorewe

Kurandura OTAN no kuzamura urwego rw’amarushanwa

Uko bukeye n’uko bwije, Abanyarwanda bagenda bahurwa umupira w’imbere mu gihugu ahanini kubera ko ibisigaye biwuberamo.

Nubwo kugeza ubu inzego zitandukanye zitabyemeza, umupira w’u Rwanda wuzuyemo amanyanga no guhana amanota ndetse byageze n’aho hari amakipe ajya muri iyo gahunda mu cyiswe “OTAN” [gutabarana kw’amakipe ahana amanota].

Ubusanzwe OTAN ni Umuryango uhuza Igisirikare cy’Ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique. Inyito wifitemo yo gutabarana ni yo yatwererewe ruhago Nyarwanda aho usanga amakipe agiye kumanuka n’ashaka igikombe, afatana urunana agahana amanota kugira ngo buri ruhande rubyungukiremo.

Icya OTAN kandi cyiyongeraho imisifurire idakwiye aho hanavugwa ko hari amakipe yihitiramo abayasifurira ndetse akabifashwamo n’abakozi ba FERWAFA.

Nubwo ibi bimeze nko kwikoreza Munyantwali umusozi ndetse bikaba inzira yihuse yatuma asohoka muri FERWAFA nta minsi ahamaze bitewe n’uburyo byashinze imizi ndetse bikakiranwa amaboko yombi, nta gushidikanya ko aramutse ahanganye na byo yafatwa nk’intwari yaharaniye impinduka muri ruhago y’u Rwanda.

Mu gihe uko guharirana kwaba gucitse, hazongeraho kubaho ihangana ku makipe ndetse bizamure urwego rw’amarushanwa mu byiciro binyuranye.

Gusubiza Abanyarwanda ibyishimo bambuwe n’Amavubi

Kimwe mu byo umuntu ashobora gushingiraho areba ibyakozwe n’abayobozi ba FERWAFA harimo imyitwarire y’Ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye. Ni yo gipimo cy’intsinzi ku waragijwe iri shyirahamwe.

Uyu munsi uzumva umuntu avuga ko Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari ari we wajyanye u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia mu 2004, naho Gen Kazura Jean Bosco akajyana u Rwanda mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011.

Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagabo imaze imyaka ibiri idatsinda ndetse icyizere ko ejo ari haba ari heza ni gike ku Banyarwanda.

Ni byiza ko Munyantwali yari i Huye ubwo Amavubi yatsindwaga na Mozambique mu kwezi gushize ku buryo na we ubwe yabonye agahinda k’abamutegerejeho impinduka ku myitwarire y’Ikipe y’Igihugu.

Mu mezi make ari imbere, Amavubi arasoza urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2023, ahita atangira urwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 n’icya Afurika cya 2023.

Niba u Rwanda rufatwa nk’intangarugero mu bintu byinshi bitandukanye haba muri Afurika no ku Isi, ni gute rutaboneka mu makipe 24 akina irushanwa rihuza ibihugu byo kuri uyu Mugabane?

Kubaka umupira utunga abawurimo

Nubwo bishobora kuzajya mu maboko y’amakipe natangira gukinira muri “League” ariko FERWAFA ni yo izaba iri ku gasongero ko gufasha mu iyubahirizwa ry’amarushanwa.

Uyu munsi, amakipe ntiyishimiye ko umupira wayo werekanwa ku buntu n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ahubwo cyo cyawugurishije muri StarTimes bikorana.

Hejuru y’ibyo, hiyongeraho ko kugeza ubu Bralirwa nk’umuterankunga mukuru wa Shampiyona yatanze miliyoni 640 Frw gusa mu gihe cy’imyaka ine kuva mu 2021 ku buryo ntacyo amakipe abonamo.

Mu gihe cy’amezi asaga icyenda Shampiyona y’u Rwanda imara, ikipe ya mbere ni yo ihembwa gusa kandi ihabwa miliyoni 25 Frw. Uwavuga ko hakenewe undi muterankunga ushobora gushora mu mupira nk’uko byari bimeze hari Azam Media Ltd yatanze akabakaba miliyoni $2,35 mu gihe cy’imyaka itanu hagati ya 2015 na 2019 ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Mu mwaka wa mbere, Azam TV yatanze ibihumbi $350 mu gihe mu yindi myaka, uyu muterankunga yatangaga ibihumbi $500 buri mwaka.

Kongera amarushanwa y’abakiri bato

Benshi mu bayobozi binjira muri FERWAFA bavuga ko mu bintu bashyize imbere harimo kubaka umupira w’amaguru bahereye mu bakiri bato.

Nubwo bimeze bityo, umwaka wa mbere urashira, uwa kabiri ugataha ariko ugasanga byose bisa n’ibyarangiriye mu magambo kuko abo bakiri bato batajya bashyirirwaho amarushanwa.

FERWAFA iheruka gusinyana amasezerano n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS) ariko ni ngombwa ko na yo igira uruhare mu gukurikirana uko bikorwa cyane mu buryo bwa tekiniki ndetse n’ubushobozi.

Mu nteko rusange za FERWAFA zitandukanye, hagaragazwa ingengo y’imari y’amafaranga atari make yashyizwe mu guteza imbere ruhago ariko iyo hagezweho inama itaha ntihagaragazwa icyo ayerekanywe ubushize yakoze.

Biragoye ko u Rwanda ruzagira Ikipe y’Igihugu ikomeye mu gihe nta bakinnyi bato bahari ku buryo bashobora guhera mu byiciro by’imyaka 13, 15, 17 na 20.

Munyantwali afite umukoro utoroshye wo kubaka urwo ruhererekane ku buryo FEWAFA yubaka ubudahangarwa bwayo, ikagena icyerekezo gikwiye cya ruhago ibyarira inyungu abayirimo ariko ikanatanga ibyishimo byuzuye ku bakunzi bayo.

Munyantwali ufatwa nk'uwatoranyijwe, ategerejweho impinduka zigaragaza ko ari we wari ukwiye kuyobora FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .