00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko Rusange yari kuberamo amatora ya Kiyovu Sports yasubitswe (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 July 2023 saa 03:35
Yasuwe :

Inteko Rusange yari kuberamo amatora ya Kiyovu Sports yasubitswe kubera ubwitabire bw’abanyamuryango buri hasi y’ubuteganywa n’amategeko.

Iyi Nteko Rusange yagombaga guteranira kuri Hotel Chez Lando kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2023.

Ahagana saa Sita n’Igice ni bwo abanyamuryango bake bari bamaze kugera aho Inteko Rusanga yari kubera ndetse iratangira.

Mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo ko kwemeza abanyamuryango bashya batandatu babisabye.

Ubwo yari igiye gusuzumwa, Perezida w’Abafana, Minani Hemed, yahagurutse asaba ijambo. Yagaragaje impungenge ko “Inteko Rusange igiye gutangira ariko abanyamuryango basabwa batuzuye”.

Ubusanzwe kugira ngo Inteko Rusange ya Kiyovu Sports iterane byemewe n’amategeko, hagomba kuba hari abanyamuryango bangana na ½ kongeraho umwe. Iyi kipe ifite abanyamuryango 156.

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général", yahise avuga ko hakurikijwe itegeko Inteko Rusange itakibaye.

Perezida wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvénal, we yatanze igitekerezo ko Inteko Rusange yaba kugira ngo n’imyiteguro y’ikipe izakina shampiyona y’umwaka utaha ikorwe.

Yavuze ko kuva aho yabereye atarabona Kiyovu Sports ikora Inteko Rusange yuzuye, bityo ‘n’iyi idakwiye gusubikwa’.

Ndorimana yamusubije ko ‘amategeko akwiye kubahirizwa’, aca amarenga ko ubusabe bwa Mvukiyehe bwarebwaho nyuma mu gihe n’Inteko Rusange itaha itaba yitabiriwe.

Mvukiyehe Juvénal yifuza ko hakirengagizwa ibindi Inteko Rusange igasubukurwa vuba kugira ngo abayobozi bashya babone umwanya wo gutegura ikipe.

Ati "Ndasaba ko twagaruka vuba tugakora iyi nama kuko si ku neza yanjye ni iya Kiyovu Sports. Ni umwanya mwiza wo gutegura ikipe. Kuko ibaye Shampiyona yaratangiye ntabwo byaba bisa neza."

Iyo Inteko Rusange muri Kiyovu Sports isubitswe, itegurwa mu minsi iri hagati y’irindwi na 14 nk’uko biteganywa n’amategeko agenderwaho n’iyi kipe. Itaha yashyizwe ku wa 16 Nyakanga 2023.

Nyuma y’isubikwa ry’Inteko Rusange, Abayovu baganiriye bisanzwe ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’ikipe n’ahazaza hayo.

Kiyovu Sports yasaga n’iyiyuburuye, imyaka ibiri ishize y’imikino yayisoreje ku mwanya wa kabiri, inyuma ya APR FC yegukanye ibikombe bya Shampiyona.

Ahazaza hayo hasa n’ahatarasobanuka ahanini nyuma yo gusezerera benshi mu bakinnyi n’abatoza bari kumwe na yo muri icyo gihe.

Iyi kipe yatangiye kuzamura abakinnyi bato ntirajya ku isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda.

Kuva tariki ya 12 Kamena kugeza ku wa 28 Kanama, ni bwo amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo yemerewe kwandikisha abakinnyi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo mu mwaka w’imikino wa 2023/24, izatangira ku wa 18 Kanama 2023.

Perezida wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvénal, yasabye ko Inteko Rusange yakwihutishwa kugira ngo hitegurwe umwaka w'imikino
Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général", yavuze ko hakurikijwe itegeko Inteko Rusange itagomba kuba kuko abanyamuryango batuzuye
Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, atanga igitekerezo
Perezida w’Abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed, atanga igitekerezo ubwo Inteko Rusange yari igiye gutangira
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports batanze ibitekerezo bitandukanye bigaruka ku ngingo zitandukanye
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bitabiriye Inteko Rusange batageze ku mubare wagenwe

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .