00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yahumurije abafana ku bihano yafatiwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 July 2023 saa 06:58
Yasuwe :

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis, yaremye agatima abafana b’iyi kipe iri gusabwa miliyoni 70 Frw iherutse gucibwa na FIFA, kubera urubanza yatsinzwemo n’abakinnyi b’abanya-Sudani y’Epfo.

Kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, nibwo hari hateganyijwe Inteko Rusange yagombaga gutorerwamo ubuyobozi bushya busimbura ubucyuye igihe, kugira ngo buhabwe umwanya wo kwitegura umwaka utaha w’imikino. Gusa ntiyabaye, abahageze baganira bisanzwe.

Perezida Ndorimana yagarutse ku mwenda ikipe ibereyemo abakinnyi b’Abanya-Sudani y’Epfo babiri, ariko ko mugenzi we Mvukiyehe Jevenal ari kubikurikirana kandi neza.

Yagize ati "Mwarabibonye mu Nteko Rusange ya FERWAFA twoherejeyo Mvukiyehe kugirango aduhagararire, abonereho no kuganira na Perezida mushya [Munyantwali Alphonse] ku buryo twakoroherezwa kwishyura. Twabikoze kuko ari we uzi uko amasezerano na bariya bareze ameze."

"Twasabye rero ko FIFA yadufasha kuko twaratsinzwe tugomba kwishyura ariko bikoroshywa, tukayatanga mu byiciro. Nta kibazo gihari, ariya ni make tuzayatanga kandi abakinnyi tuzabagura vuba ndetse n’ibiganiro kuri bamwe birarimbanyije."

Nubwo yavuze gutya ariko, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre, yavuze ko bigomba kujya bisobanuka, umwenda watewe na Kiyovu Sports Company ukagira uko ufatwa bitageze mu muryango.

Ati "Gukorera mu mucyo ni ingenzi cyane. Ndasaba ubuyobozi kugira imikorere inyuze mu mucyo. Nasabye kuzana amasezerano y’abakinnyi, ariko natunguwe n’uko nta numwe wari uzi aho ari n’uko ateye."

"Hari ikibazo cyavutse muri amwe mu masezerano. Niba hari amasezerano afitwe n’abakinnyi bikaba bitazwi, nta kintu cyaba gikorwa. Mu gihe agiye gusinywa numva hakagombye kuzamo abanyamategeko b’ikipe, inzego zose zigakorana bigaca mu mucyo. Ni utuntu duto ariko tugira ingaruka ku ikipe."

Icyemezo cya FIFA kuri Kiyovu Sports cyayimenyesheje ko igomba kwishyura Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman miliyoni 23,9 Frw y’imishahara atahembwe, ndetse akanahabwa na miliyoni 31 Frw y’indishyi yo kuba yaramwirukanye bidakurikije amategeko.

Yategetswe kandi kwishyura Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw y’imishahara atahembwe, bombi bakayahabwa mu minsi itarenze 45.

Kiyovu Sports yaciwe ihazabu kubera kwirukana abakinnyi mu buryo butemewe n'amategeko.
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre, yavuze ko bagomba kujya basinyisha abakinnyi baganiriweho.
Ndorimana Jean François Régis yijeje abafana ko hagiye gukorwa ibisabwa byose amande yaciwe na FIFA akishyurwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .