00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports ishobora kudakora impinduka mu buyobozi bwayo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 July 2023 saa 11:21
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubura amezi abiri ngo bushyirweho akadomo, buri guhabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora iyi kipe nyuma y’kuko bugaragarijwe icyizere n’abanyamuryango mbere y’amatora.

Mu Nteko Rusange y’Umuryango wa Kiyovu Sports, yabaye mu Ugushyingo 2022, ni ho hatorewe abayobozi bashya bo kuzuza imyanya muri komite y’Ikipe ya Kiyovu Sports.

Abayobozi bashyizweho barimo Ndorimana Jean François Regis "Général" wabaye Perezida na Mbonyumuvunyi Abdoul Karim wagizwe Visi Perezida. Aba basanzeho Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Company.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2023, ni bwo hari hateganyijwe Inteko Rusange yagombaga gutorerwamo ubuyobozi bushya busimbura ubucyuye igihe, kugira ngo buhabwe umwanya wo kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Gusa iyi Nteko Rusange ntiyigeze iba ahubwo abanyamuryango bemeje ko isubikwa kubera ukutuzura k’umubare w’abayitabiriye ugenwa n’amategeko, abahageze bemeranya kuganira bisanzwe ibirebana n’iterambere ry’ikipe.

Mu byashimwe byagezweho, hagarutswe ku mikoranire myiza y’ubuyobozi buri kurangiza manda, bwakoze akazi kabwo neza benshi bashimangira ko bugomba gukomeza kuyobora.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre, yashimiye aba bayobozi avuga ko batandukanye n’abandi bigeze kuyiyobora mu rwego rwo gukorana hagati yabo.

Ati "Ikintu cya mbere cyanejeje ni ukubona ukuntu Général na Karim bakorana. Ni ubwa mbere nabonye perezida na visi perezida we bakorana batya muri Kiyovu Sports, ubundi aba ari umuriro barwana buri munsi.”

“Hiyongeyeho abandi nk’aba ikipe yakomera kandi mukabibona. Ikintu cyerekeranye n’imikoranire n’inzego ni ingenzi cyane. Ndasaba abaperezida guhuza imikoranire y’umuryango na Company.”

Si we gusa ahubwo n’abanyamuryango basabye ubu buyobozi gukomeza kuyobora nubwo inshingano bazakomeza kwitaho mu ikipe zigoye cyane.

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Général, yashimangiye ko atahita yemeza ko bazakomeza kuyobora iyi kipe, ariko byose ari amahitamo y’abanyamuryango gusa we yiteguye gukora igifitiye inyungu ikipe.

Ati “Inteko Rusange itaha ni yo izaha umurongo umwaka utaha. Kugira ngo ikipe ibe nziza umwaka utaha bizaterwa n’amahitamo yabo. Byanze bikunze ni uguhitamo abayobozi beza bazabayobora.”

“Gucika intege kwanjye ntigushoboka kuko ndi Umuyovu, nareka Kiyovu gute se? Ntabwo nayihunga gusa ikintu cyose gifitiye inyungu ikipe nzagikora.”

Muri iki kiganiro, Kayumba yongeye kugaruka ku rwicyekwe rukunze kugaragara mu bayobozi ba Kiyovu Sports, ababwira ko bidakwiye gukomeza kubaranga.

Ati “Habaho ikintu cyo kwikangana hagati muri Kiyovu Sports, najyaga mbwira Perezida Mvukiyehe nti uba wikanga baringa. Ibyo rero bituma hashobora kuvuka amacakubiri hagati y’Abayovu kandi biterwa n’ikintu kidahari.”

“Wajyaga kubona mu myaka yashize abayobozi bareguye ku mpamvu zidasobanutse umwe akurikira undi, kubera ko batumvikanye. Ariko imikoranire y’aba bantu ni ntamakemwa.”

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bucyuye igihe kandi bwiyemeje gukorana kugira ngo ikipe yongere amikoro yayo, akaba ari yo mpamvu bwiyemeje kongera kugirana ibiganiro n’Umujyi wa Kigali kugira ngo wongere amafaranga.

Perezida Ndorimana yashimangiye ko ibyo kuba bagiye gutandukana n’Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga, ari ibihuha.

Yagize ati "Umujyi wa Kigali utera inkunga Kiyovu Sports, njyewe ngirana ibiganiro n’ubuyobozi, ariko nkumva umufana ntazi ari kuvuga ibintu bidafite aho bishingiye. Ni nde Umujyi wa Kigali watumye ko utazongera gutera inkunga?"

"Sinzi aho babikura kuko nta baruwa ndabona ibivuga. Ahubwo ubushobozi baduhaga turi kuganira ngo bwiyongere kandi icyizere kirahari."

Umujyi wa Kigali ugenera Urucaca miliyoni 150 Frw buri mwaka nk’umuterankunga wayo buri mwaka w’imikino. Ubuyobozi bwifuza ko inkunga yiyongera bukurikije ibigenda ku ikipe.

Amatora ya Kiyovu Sports yimuriwe tariki 16 Nyakanga 2023, azabera mu Nteko Rusange izigirwamo n’izindi ngingo zirebana n’umwaka utaha w’imikino n’ingengo y’imari izakoreshwa.

Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre, yavuze ko ntacyo abayobozi bakwiye kwikanga ahubwo bakwiye gukorera mu nyungu z'ikipe
Ndorimana Jean François Régis yashimangiye ko abakinnyi bagambaniye ikipe batari bakwiye kuguma muri Kiyovu Sports
Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Companya yasabiwe gukomeza kugirirwa icyizere n'abakunzi ba Kiyovu Sports
Mbonyumuvunyi Abdoul Karim ashobora kongera gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports nka Visi Perezida
Imikoranire y'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yashimwe n'abanyamuryango bayo
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bashima imikoranire y'ubuyobozi ifite kugeza ubu

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .