Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena 2023, ni bwo ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro ifite mu mwaka utaha izanakinamo imikino mpuzamahanga.
Rayon Sports ikimara gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, uwari umutoza wayo Haringo Francis n’abo bari bafatanyije akazi muri iyi kipe bahise batangaza ko igihe cyabo kirangiye bashobora kudakomezanya na yo.
Mu kiganiro Uwayezu yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutangaza amatike y’umwaka kuri iyi kipe, yagarutse ku kazi ikipe irimo ko gushaka abatoza bashya ndetse ikomoza no ku wo yahoranye.
Yagize ati “Turi kurambagiza abatoza mu bagabo n’abagore b’umwaka utaha. Ni akazi katoroshye gasaba kwitonda no gusaba inama. Dufite ibyangombwa by’abagera kuri bane imbere yacu, twifuza kuzahitamo umwe, Haringingo na we arimo.”
Ibindi yagarutseho ni ugusinyisha abandi bakinnyi bazajya muri Rayon Sports bakayifasha gukina imikino mpuzamahanga, anashimangira ko bigiye gukoranwa ubwitonzi.
Yagize ati “Urareba ugasanga uzanye umukinnyi ndetse w’umunyamahanga, ukamutangaho amafaranga ndetse menshi ariko ugasanga nta musaruro aguhaye. Ubu twarize, turi kugenda buhoro.”
“Umukinnyi twasinyishije ni umwe, abandi harimo abageze kuri 90%, abandi 70%, ntabwo nakubwira ngo ni uyu ariko icyumweru gitaha kirarangira hari abandi twabatangarije. Abatari mu gihugu ni mu cyumweru kizakurikiraho. Turizera ko bizagera tariki 3 Kanama, byose byarangiye.”
Yongeyeho ko hari abakinnyi basoje amasezerano ariko hari bamwe batemeye kugumana na yo kuko bagiye mu yandi makipe ariko hari abandi bari mu biganiro ku buryo bakongera amasezerano kandi ari uburenganzira bwabo.
Uwayezu yabajijwe ku kuba mukeba wayo APR FC igiye gukoresha abanyamahanga ndetse bikaba bishobora kuyishyiraho igitutu, avuga ko Rayon Sports yiyubaka nta handi ishingiye.
Ati “Ntabwo nubaka Rayon Sports nshingiye ku muntu uyu n’uyu, nyubaka ngendeye ku ikipe izakina Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro, izaserukira igihugu. Imyubakire y’andi makipe ntidukeneye no kubimenya.”
Rayon Sports yamaze ko yongereye amasezerano Mitima Isaac, ndetse inatangaza ku mugaragaro ko yasinyishije umunyezamu, Simon Tamale, imukuye muri Uganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!