00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simon Tamale yizeye ko Rayon Sports izamufungurira amarembo muri Uganda Cranes

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 July 2023 saa 08:34
Yasuwe :

Umunyezamu w’Umunya-Uganda, Simon Tamale, uheruka kugurwa na Rayon Sports, yizeye ko ‘Gikundiro’ izamufungurira amarembo amwinjiza mu Ikipe y’Igihugu, Uganda Cranes.

Simon Tamale wakiniraga Maroons FC yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports ku wa 29 Kamena 2023.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa Rayon Sports, Simon Tamale, yagarutse mu ncamake y’urugendo rwe mu mupira w’amaguru n’intego yinjiranye mu ikipe.

Bimenyerewe ko mu Rwanda abakinnyi benshi amashuri yabo aba adahambaye ndetse abageze muri kaminuza ukaba wababara by’umwihariko ku bo mu bihugu byo mu Karere.

Uyu mukinnyi we gukina yabifatanyije no kwiga kuko ubu afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.

Tamale yatangiye gukina umupira w’amaguru akiri muto aho yazamukiye mu Ikipe ya Super Cubs, Bright Stars Academy ndetse na Kampala University.

Uyu munyezamu yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu Ikipe ya Police FC na Maroons FC yahozemo mbere yo kubengukwa na Murera.

Simon Tamale yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports

Tamale avuga ko ubuzima bwo muri Maroons FC bwari bwiza kuko yabashije gukina bihagije kandi akitwara neza.

Yagize ati “Muri Maroons FC ntibyari bibi kuko nabashije gutwara ibihembo birindwi by’umukinnyi mwiza w’umukino ndetse n’icy’ukwezi.”

Tamale ari mu bakinnyi batatu bazatoranywamo umwiza w’umwaka muri Shampiyona ya Uganda hamwe na Charles Bbaale wa Villa Sports Club na Milton Karisa wa Vipers SC yegukanye Igikombe cya Shampiyona.

Yavuze ko kuba agaragara muri aba bakinnyi kandi ikipe ye iri ku mwanya wa gatandatu bisobanuye ko yitwaye neza.

Ati “Kuba ndi mu bakinnyi batatu bazatoranywamo umwiza w’umwaka kandi ikipe yanjye itari mu myanya myiza, ni ibigaragaza ko nakoze cyane kandi neza ku giti cyanjye.”

Nubwo bimeze bityo, Tamale ntarakinira Ikipe y’Igihugu ya Uganda gusa afite icyizere ko Rayon Sports izabimufashamo.

Yagize ati “Ntabwo ndabasha gukinira Ikipe y’Igihugu ariko nagiye mpamagarwa kuko nko mu 2019/20 nari mu ikipe yahamagawe mu mikino yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi.”

“Mfite icyizere kuko Denis Onyango yarasezeye ubu bari kureba abakinnyi bakiri bato nkanjye, Charles Lukwago n’abandi.”

Tamale yijeje abakunzi ba Gikundiro kwitwara neza kugira ngo na we azabone amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda.

Ati “Ubu intego mfite ni ugukomeza kwitwara neza nkaba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports bityo nkazaboneraho no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu gihe cy’umwaka umwe nasinyiye iyi kipe.”

Uyu munyezamu yavuze ko mbere yo gufata icyemezo cyo gusinyira Rayon Sports yaganiriye na Joackiam Ojera, na we ukomoka muri Uganda, akamubwira ko ari ikipe nziza yita ku bakinnyi bayo.

Yagize ati “Mbere yo kuza navuganye na Ojera ambwira ko ari ikipe yita ku bakinnyi cyane ndetse ibafata nk’umuryango.”

Muri rusange mu mwaka w’imikino ushize, Simon Tamale, yafashije ikipe ye ya Maroons FC gusoza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 41. Yasoje imikino 12 atinjijwe igitego mu gihe kandi yanegukanye ibihembo birindwi by’umukinnyi mwiza w’umukino.

Simon Tamale na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, bari bafite akanyamuneza nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Simon Tamale yakorewe isuzuma ry'ubuzima n'abarimo Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles [ibumoso]
Simon Tamale yari umwe mu nkingi za mwamba muri Maroons FC yo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .