Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena ubwo uyu mugabo w’imyaka 76, imodoka ye yagaragaye igendera mu mukono utari uwayo ikaza kugonga indi nkuko byatangajwe na slovenia.postsen.com.
Byaketswe ko yari yafashe agasembuye, ariko ibipimo byafashwe n’abaganga bigaragaza ko ntakari kari mu maraso ye.
Mu gihe izindi modoka zageragezaga kumuhunga, we yakomeje kugendara muri uwo mukono, birangira imodoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz B-Class igonganye na Chevrolet Aveo, yamuturukaga imbere, na yo yarimo umugabo ukuze w’imyaka 63.
Petrović yatangiye umwuga w’ubutoza mu 1982 ndetse yagize ibihe byiza dore ko yatwaye igikombe cya UEFA Champions league kicyitwa European Cup ubwo yari umutoza wa Red Star Belgrade mu 1991-92.
Mu minsi ishize nibwo uyu mutoza yavuzwe mu bashobora kuzatoza APR FC mu mwaka utaha w’imikino yanyuzemo ndetse akayiha Igikombe cya Shampiona ya 2014-15 na 2017-18.
Nyuma yo gusezera muri APR FC mu 2018, Petrović yerekeje muri CSKA Sofia nk’umushinzwe kugenzura ibikorwa (Consultant) nyuma ayibera Umutoza mukuru, guhera tariki 21 Nyakanga kugera tariki 2 Ukwakira 2019 nyuma akomereza muri Thanh Hóa yo mu cyiciro cya mbere muri Vietnam mu 2020 na Litex Lovech yabayemo imyaka ibiri.
Ubuzima bw’Umutoza Ljupko Petrović uvugwa muri APR FC buri mu kaga nyuma y’uko akoze impanuka y’imodoka i Belgrade. pic.twitter.com/ReH0lzOnu9
— IGIHE Sports (@IGIHESports) July 1, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!