00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwetu Kivu Swimming na Mako Sharks zahize andi makipe muri ‘Mako Sharks Swimming League’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2023 saa 08:18
Yasuwe :

Ikipe ya Kwetu Kivu Swimming n’iya Mako Sharks zegukanye Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona yateguwe n’Ikipe ya Mako Sharks ikorera mu Ishuri rya Green Hills mu Mujyi wa Kigali.

Abakinnyi bari bagize Ikipe ya Kwetu Kivu Swimming begukanye iri rushanwa mu Cyiciro cy’Ikipe y’Abakobwa bakina ‘Relay’, mu gihe abari bahagarariye Mako Sharks baryegukanye mu Cyiciro cy’Ikipe y’Abagabo.

Iri rushanwa rihuza abakinnyi babigize umwuga, kuri iyi nshuro ryitabiriwe na 107 bari bahagarariye amakipe arimo Mako Sharks SC, Kwetu Kivu SC, Rwesero SC na Kivu Beach SC.

Mu byiciro byari bihanzwe amaso harimo metero 100, 200 na 400 mu koga Freestyle, Backstroke, Breaststroke, Butterfly, 200 IM na Relay aho abakinnyi bari bashyizwe mu matsinda hashingiwe ku myaka yabo.

Umuyobozi w’Ikipe ya Mako Sharks akaba n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), Bazatsinda James, yavuze ko bishimiye uko uyu munsi wa kabiri wagenze ndetse bizeye ko ubwo irushanwa rizaba risozwa mu Ukwakira bizaba ari agahebuzo.

Ati “Turishimira umusaruro wavuye mu munsi wa kabiri w’iri rushanwa. Kuba umubare w’abakinnyi wiyongereye 107 kuri 94 bitabiriye umunsi wa mbere, kuri twe byerekana ko iri rushanwa rivuze byinshi.”

“Uyu munsi hakinwe umunsi ubanziriza uwa nyuma, ibi bikaba byatweretse ishusho nyirizina izaranga umunsi wa nyuma utegerejwe mu Ukwakira uyu mwaka, tariki ya 22 na 23.”

“Abakinnyi bagiye gukomeza gukoresha imbaraga zidasanzwe bitegura umunsi wa nyuma, dore ko uzaba udasanzwe kuko uzanitabirwa n’amakipe yo hanze y’igihugu, bityo abakinnyi bacu turabasaba gukomeza kwitegura mu rwego rwo kuzahesha ishema umukino wo Koga ku ruhando mpuzamahanga.”

Kugeza ubu, umunsi wa nyuma w’Irushanwa Mako Sharks Swimming League, biteganyijwe ko uzitabirwa n’amakipe ane mpuzamahanga arimo ayo mu bihugu birimo Kenya na Uganda, gusa kwiyandikisha biracyakomeje, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose umubare wakwiyongera.

Umunsi wa mbere w’iri rushanwa wakinwe tariki 18 Werurwe uyu mwaka, wegukanwa n’Ikipe ya Mako Sharks.

Biteganyijwe ko ubwo iyi mikino izaba isozwa, hazabarwa amanota buri kipe yegukanye muri buri rushanwa (Umunsi), ifite menshi akaba ariyo yegukana igikombe.

Iri rushanwa rigamije gufasha abakinnyi gukomeza kubona amarushanwa menshi, by’umwihariko no kunganira Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda gukomeza gukarishya abakinnyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .