Muri iyi mikino yabaye tariki ya 17-25 Kamena i Berlin, u Rwanda rwasoje irushanwa rutwaye imidali itatu irimo uwa Zahabu watwawe na Irafasha Patience muri Bocce, uwa Feza wegukanywe n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru yatsindiwe kuri penaliti n’u Bubiligi ku mukino wa nyuma ndetse n’uwa Bronze wegukanywe na Niyomukunzi Milliam mu gusiganwa metero 100.
Uretse aba batwaye imidali, Cyemayire Bruce yatsindiye umwanya wa gatanu muri Bocce naho Niyibesheho Fabrice aba uwa kane mu gusiganwa metero 100.
Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena, ni bwo muri Ubumwe Grande Hotel habereye igikorwa cyo kwakira no gushimira aba bakinnyi uko bitwaye, cyari cyateguwe na Special Olympics Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo.
Perezida wa Special Olympics Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus, yashimiye abakinnyi uko bitwaye ndetse n’ababyeyi babo uburyo bafatanya n’uyu muryango kubitaho.
Ati “Babyeyi, Special Olympics y’u Rwanda izirikana ineza yanyu, izirikana uburere bwiza muha abana hamwe n’abandi barezi. Muri abafatanyabikorwa beza kandi tuzakomeza gukorana dukangurira n’abandi bakomeje guherana abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.”
Niyonsaba Mariane wavuze mu izina ry’abakinnyi be, yashimiye Special Olympics ku mahirwe yabahaye ibitaho binyuze muri siporo, avuga ko bazakomeza guharanira guhesha igihugu ishema.
Ku ruhande rw’ababyeyi, Nyiraneza Alphonsine, yashimye Umuryango Special Olympics Rwanda, asaba ko wakomeza kwita ku bana ku buryo bazagira iterambere bageraho ubwabo.
Ati “Ntabwo twari tuzi icyo abana bacu bashoboye n’aho bagana, ariko baduhesheje ishema kandi bari kudufasha atari imiryango yabo gusa, ahubwo n’igihugu. Aba bana turababahaye, bazabe abanyu kuko namwe muri ababyeyi, icyo muzadukeneraho turiteguye.”
Yakomeje agira ati “Igikenewe cyose turiteguye. Mudufashirize abana bagere ku ntego dushaka, nabo bagire icyo bazimarira mu buzima bwabo mu buryo bw’imikino no mu buryo bw’iterambere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abafite Ubumuga (NCDP), Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse avuga ko ari yo yakabaye yitabwaho cyane kuko yo itanga umusaruro.
Ati “Nimuhumure kuko turi kumwe kandi murabona ko igihugu kibakunda. Babahaye impuzankano, babaha ibendera, ibyo mugeraho byose turabibona.”
I Berlin, abakinnyi bakinnye Imikino Ngororamubiri ni: Niyomukunzi Milliam, Ishimwe Fabrice na Niyibeshaho Fabrice mu gihe abakinnye Bocce ari Cyemayire Bruce na Irafasha Patience.
Ikipe y’Umupira w’Amaguru yari igizwe na Niyonsaba Mariane, Mukamanzi Yvette, Nyirabavakure Emerthe, Uwiduhaye Rosine, Kabagwira Marie, Niyonizeye Marie, Umwari Marie, Kayirebwa Liliose, Uwase Claudine na Niyogushimwa Nadège.
Mu Rwanda, Umuryango Special Olympics umaze kugera mu bigo by’amashuri 210 aho abana bakinana na bagenzi babo badafite ubumuga bwo mu mutwe.
Special Olympics ni Umuryango wita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite binyuze muri siporo kugira ngo bibakure mu bwigunge, bibazamurire ibyishimo aho batuye no mu miryango yabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!