Iyi siporo yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 30 Kamena 2023, yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora usanzwe uba tariki 4 Nyakanga aho haba hazirikanwa urugendo rw’imyaka ine rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abitabiriye iyi siporo bahagurukiye kuri Kigali Heights bafata umuhanda wa Rond-point Convention Center- Ambasade y’u Buholandi- Rond-point RDF, basoza basubira kuri Kigali Heights, ku ntera y’ibilometero 4,5.
Bamwe mu bayitabiriye babwiye IGIHE ko iyi siporo imaze kuba umuco kuri bo.
Kabera Frank yavuze ko imufasha kuruhuka, cyane ko iba amasaha meza avuye ku kazi.
Yagize ati “Iyi siporo ni nziza cyane. Mu busanzwe nkora akazi kanzirika cyane bityo bikangora gukora siporo ariko iyi iba amasaha meza bituma mbasha kuyitabira.”
Igiraneza Mediatrice we yavuze ko iyi siporo imaze kuba umuco ku bo mu rugo rwe. Ati “Navuga ko imaze kuba umuco mu rugo kuko twese tuba twayitabiriye n’abana. By’umwihariko twifuza ko umuco tutakuranye wo gukora siporo byibura abadukomakaho bazawugira, ariyo mpamvu tubazana kugira ngo batangire babikunde.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Niyintunze Jean Paul, yavuze ko bahisemo kwizihiriza Umunsi wo Kwibohora mu mukino bakunda.
Ati “Twariteguye kugira ngo twifatanye n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kandi mwabonye ko ubwitabire bwari hejuru bigaragara ko Kigali Night Run imaze gukundwa.”
Yakomeje avuga ko kubona umubare munini w’abitabira iyi siporo ari urubyiruko, ari ibintu bitanga icyizere ko bizakomeza kuba byiza.
Ati “Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo, iyo bitabira ibikorwa nk’ibi bitanga icyizere cy’ubuzima bw’Igihugu. Ikindi gishimishije ni ukubona abana bato bagaragaza ko bazakura bakunda imikino ngororamubiri bityo tukazabona abakinnyi beza mu bihe biri imbere.”
Uyu muyobozi kandi yanavuze ko hari gutegurwa uko iki gikorwa kizagezwa no mu ntara zose z’igihugu.
Kigali Night Run ni igikorwa rusange cya siporo kimaze kumenyerwa, aho abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane, buhoro no kugenda n’amaguru.
Reba hano andi mafoto menshi yaranze "Liberation Day Night Run"
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!