00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bizihije ‘Eid Al Adha’ basabwa kwitandukanya n’ibikorwa biharabika idini

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 June 2023 saa 01:06
Yasuwe :

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihizanyije ibyishimo Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha, basabwa kwitandukanya n’ibikorwa biharabika idini birimo ubuhezanguni.

Eid Al Adha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko mu kwifatanya n’Abayisilamu mu kwizihiza uyu munsi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023 ari umunsi w’ikiruhuko.

Uyu munsi uzwi ku zina rya Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

Ni umunsi umara iminsi itatu aho buri mu Islam wese aba agomba kubaga itungo rifatwa nk’igitambo.

Muri uyu mwaka uyu munsi ku rwego rw’igihugu isengesho ribanziriza ibi birori ngarukamwaka wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ahateraniye abayisilamu benshi baturutse mu bice bitandukanye.

Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Eid Al Adha ari umunsi ukomeye cyane asaba, Abayisilamu kurangwa n’imyitwarire myiza.

Ati "Ni umunsi w’ibyishimo, umunsi Intumwa y’Imana avuga ko yishimira ibiremwa byayo ikabihundagazaho imigisha."

Yongeyeho ko ari umunsi wo kwimakaza urukundo no kubaha amategeko nk’uko Aburaham yubashye Imana.

Mufti Hitimana kandi yasabye abayisilamu bose kwitandukanya n’ibikorwa biharabika idini yabo birimo ibikorwa by’iterabwoba.

Ati “Tugomba kugira uruhare mu gushyigikira idini yacu, twirinda ndetse tukagendera kure abashobora kuyikoresha mu nyungu zabo ariko zidafite aho zihuriye n’idini ya Islam. Abo ni ba bandi usanga barangwa n’imyumvire y’ubuhezanguni n’ubutagondwa.”

Yakomeje agaragaza ko abayisilamu bakwiye gufasha mu kurandura burundu abafite imyumvire y’ubuhezanguni bitwaza idini ya Islam.

Ati “Muzi ko hirya no hino ku Isi tugenda tubona abiyitirira Islam ariko ibikorwa bakora bikagaragaza ibisobanuro bitandukanye bihabana n’imyemerere n’imyigishirize y’Idini.”

“Nta bandi bashobora gukemura iki kibazo uretse twebwe abemera Mana bari muri iyi dini. Ntabwo twakwemera guha umwanya abatesha agaciro imyemerere yacu.”

Yakomeje asaba Abayisilamu bafite ubushobozi kubaga bagasangira n’inshuti n’abatishoboye ariko bubahiriza amabwiriza nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cyibasiye amatungo.

Abayisilamu basabwe kwigira kuri Aburahamu wubashye Imana akemera no gutamba umwana we kubera urukundo yari afitiye Imana.

Basabwe kandi kwirinda ibikorwa byo kubangikanya Imana n’ibigirwamana birimo kujya mu bapfumu cyangwa kwiyita umupfumu ngo kuko ari icyaha Imana (Allah) yanga urunuka.

Umwe mu bayoboke b’idini ya Islam, Bwashagaho Elias, yagaragaje ko bishimiye kwizihiza uyu munsi ndetse ko wongera gushimangira ugusabana ku banyedini bose.

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .