00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Pasiteri Théogène Niyonshuti (Amafoto)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 June 2023 saa 10:24
Yasuwe :

Mu minsi ishize, Pasiteri Niyonshuti Theogene bitaga ’Inzahuke’, yabwiye abantu ko azapfa, abivuga aseka bamwe babifataga nk’urwenya, abandi bamaganira kure ayo magambo ’batifuzaga kumva mu matwi yabo’ kubera urukundo bamukundaga rwatumaga batifuza kumva icyamutwara.

Uyu mugabo ibyo yavugaga byarabaye mu cyumweru gishize inkuru mbi itaha i Rwanda ko yaguye mu mpanuka ava muri Uganda ndetse kuri uyu wa 28 Kamena 2023 inshuti, abavandimwe abana be bose bamusezeyeho bwa nyuma, mu muhango waranzwe n’amarira kuva utangiye kugera usojwe.

Ibikorwa byo kumusezeraho byatangiriye iwe mu rugo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, bikomereza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge.

Imodoka yarimo umubiri wa Pasiteri Niyonshuti yaherekejwe n’uruvunganzoka rw’imodoka n’abamotari ari nako ku muhanda wose abantu bari bahagaze bamusezeraho bwa nyuma.

Umuhango wo gusezera Pasiteri Theogene Niyonshuti, wanitabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye baba abayobozi ba ADEPR mu Rwanda, abo mu nzego za leta, abikorera ku buryo urusengero rujyamo abantu ibihumbi bibiri rwuzuye bakabura aho bicara.

Nk’uko byari biteganyijwe, ahagana saa sita umubiri wa Past Theogene wari ugejejwe mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, abo yagiriye neza batanga ubuhamya ari nako abakurikiye agahinda kabashengura kwifata bikanga amarira agashoka.

Julius Chita washinze shene ya YouTube yitwa Chita Magic TV, yerekanye ko yamenyanye na Pasiteri Theogene mbere ya Covid-19 barakomezanya no mu bihe bya Covid-19 aho ubuzima bwari bugoye ariko ngo uyu mupasiteri ntahweme kwita ku bana yakuye mu muhanda.

Ati “Ruriya rugo rubamo abana barenga 25. Baba bakeneye kurya kwambara, amafaranga y’ishuri n’ibindi. Uko bamwe babona ibyo kurya mu saa sita na nimugoroba, hariya biba bigoye, ariko mu bushobozi bwa Pasiteri Theogene yarabafashaga kandi bakabaho.”

Arakomeza ati “Muri Covid-19 nigeze kujya kumusura, nsanga ari gukata amashu abana bagombaga kurisha ibijumba akakwereka ko nubwo bigoye ariko abana bagomba kurya iminsi ikicuma.”

Julius Chita yerekanye ko byageze aho Pasiteri Niyonshuti amusaba kumufungurira shene ya YouTube kugira ngo izajye inyuraho ibiganiro bitandukanye bijyanye no kwigisha ubutumwa bwiza. Kuri ubu yari igeze ku bihumbi birenga 90 by’abayikurikira.

Ati “Yarambwiye ngo ijambo banga (password) nzaribike neza ku buryo n’umugore we naryibagirwa nzarimwibutsa mu gihe ikenewe gukoresha. N’ikimenyimenyi kuva ejo iyo shene niyo iri gutambutswaho uyu muhango wose. Pasiteri Theogene yatubereye umuvandimwe kurusha n’abo mu miryango yacu. Yariyimye kugira ngo ahaze ibyifuzo bya benshi, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Mukankuranga Jacqueline wari uhagarariye abana bavanywe ku muhanda (umuryango w’inzahuke) yagaragaje urugendo we na Pasiteri Theogene ndetse n’umugabo we banyuzemo mu buzima bwo ku muhanda.

Yagaragaje ishavu riturutse ku kuba agiye yari ageze mu bihe byo kwishimira ubuzima bwiza, ndetse badasoje imishinga bari bafitanye.

Ati “Yari imbobo ndi indaya. Nari narananiye ababyeyi ku buryo ntatinya kuvuga ko nari indaya. Pasiteri Theogene Niyonshuti yabaye umutoza mwiza, twashibutse muri we turi ishami rye ndetse tuzahora tubimwibukira.”

Uyu mubyeyi yagaragaje ko we n’umugabo we bakimara kwakira agakiza, Pasiteri Theogene yabatoje kwita ku bana bo mu muhanda, hanyuma bazenguruka imihanda ngo bereke abana bakiyibaho ko gukizwa byashoboka.

Ati “Kuko utapfa kubwiriza umwana wo ku muhanda nta kintu wamuhaye, hari ubwo amikoro yabaga make Pasiteri Theogene akaduha amafaranga y’amandazi tukayabaha tukababwira ko Yesu ahindura bakumva. Pasiteri Theogene agiye tukimukeneye kuko yari umutoza mwiza.”

Nyuma y’impanuka ya Pasiteri, Mukankuranga ngo yagiye mu duce dutandukanye tubarizwamo abana bo ku muhanda ngo bumve ko babimenye ariko bamugaragariza ko amakuru yabagezeho, agaragaza ko inzahuke zisigaye bazakora uko bashoboye kose ngo zitazicwa n’irungu.

Umugore wa Pasiteri Theogene Niyonshuti yahaye abo bana icyizere

Pasiteri Theogene Niyonshuti akimara gupfa abantu benshi batekereje ku muryango asize baba abana, umugore by’umwihariko abana barenga 25 yareraga mu rugo ko bazabaho nabi kuko bakeshaga amaramuko uyu mupasiteri.

Ibi ni nabyo umwe muri abo bana, Mutaramu Jacques yasabye abari bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Theogene, kuzabitaho kuko haba abari mu mashuri n’abandi bose bakeshaga ibyo kurya n’ibindi nkenerwa uwo mubyeyi.

Ubwo yasezeraga ku mugabo we bwa nyuma, Uwanyana Assia yijeje abo bana bose baba abo yabyaranye na Pasiteri Theogene ndetse n’abo yareraga ko azakora uko ashoboye kose ngo abiteho.

Ati “Bana banjye ntimubabare ndabakunda nzabitaho ntacyo muzamburana kandi papa wanyu yagiye mu ijuru tuzamusangayo. Mugomba guharanira ibyiza kugira ngo tuzahurireyo.”

Uretse abo bafashaga Uwanyana yagaragaje ko hari ubwo bafataga umwanya bakajya gusura abana bo ku muhanda, bakagurira imyenda ababyariye iwabo ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kuzahura abazahaye.

Ati “Bana muhumure ntimwumve ko kuko agiye nzicara nkituramira, siko biri ahubwo nzajya mbageraho. Ndabizi Imana izanshoboza aba bana tuzabana, sinzabasiga ahubwo ndi kumwe namwe kandi Imana izadushyigikira.”

U Rwanda rwashimiye imbaraga rwashyize mu kuzana umubiri wa Pst Theogene mu gihugu

Umushumba w’Ururembo rwa Gicumbi, Pasiteri Habyarimana Vedaste yagaragaje ko inkuru mbi y’impanuka ya Pasiteri Theogene, Itorero ADPR rya Gicumbi nk’iryari riri hafi ya Uganda, rikiyimenya ryahise rishaka uko ryagera aho impanuka yabereye, biba ngombwa ko ari we bohereza kubikurikirana byose.

Ati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi twahuriye ku mupaka badufasha byose kugira ngo twambuke bitagoranye. Batwemereye kwambukana imodoka, badufasha mu buryo budasanzwe natwe dukorana n’Itorero rya ADEPR rya Uganda tugenda nk’abantu bahagarariye itorero tugiye kureba umuvandimwe mu mahanga.”

Bageze ku bitaro aho abari bagize impanuka bajyanywe, agaragaza ko aho ari ho baboneye imbaraga z’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ati “Twambukanye n’imbangukiragutabara y’u Rwanda n’umuganga ndetse n’umuforomo bari kumwe n’utwara iyo modoka. Twageze i Kabale tubona bomboni bashyize kuri umwe utari washizemo umwuka nta mwuka urimo, abaganga twazanye bajya kuwukura mu mbangukiragutabara twazanye batangira kumuvurira ahongaho.”

Uyu muyobozi yerekanye ko nubwo ku bw’amahirwe make nawe atarokotse ariko inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zarabafashije cyane kugira ngo umubiri wa Pasteri Theogene n’abari kumwe mu modoka bagezwe mu Rwanda bitagoranye, “ari yo mpamvu mvuga ngo mugirire icyizere ubuyobozi bw’u Rwanda kuko bwerekanye itandukaniro.”

Abamotari baretse akazi kabo baherekeza Past Niyonshuti Theogene
Abaririmbyi nabo kwakira ko pasiteri wabo yabavuyemo byagoranye cyane
Aha isanduku yarimo umubiri wa Pasiteri Theogene imaze kumanurwa bagiye kumena beto
Buri wese wavaga kumusezeraho yasohokanaga intimba ku mutima
Byagoye benshi kwiyumvisha ko Pasiteri Theogene atakibarizwa mu Isi y'abazima
Byari agahinda gakomeye mu muhango wo guherekeza Pasiteri Theogene
Byamurenze yipfuka mu maso
Byari amarira n'agahinda mu muhango wo gusezera kuri Pasiteri Theogene Niyonshuti
Julius Chita yerekanye igihango yari afitanye na Pasiteri Niyonshuti
Mukankuranga Jacqueline n'umugabo we bagaragaje uko babanye na Pasiteri Theogene mu kwita ku nzahare
Ku Irimbi rya Rusororo abaturage bari baje gusezera kuri Pasiteri Theogene wamenyekanye nk'Inzahuke bari benshi cyane
Pasiteri Niyonshuti Theogene wamenyekanye nk'Inzahuke yasezeweho bwa nyuma

Amafoto: Herve Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .