00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiterane Past Théogene yari kuzabwirizamo i Muhanga cyahawe umwihariko wo kumwunamira

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 July 2023 saa 11:53
Yasuwe :

I Muhanga mu ntara y’Amajyepfo hateguwe igiterane cy’ububyutse, kizunamirwamo Pasiteri Théogene Niyonshuti uherutse kwitaba Imana, kuko ari umwe mu bavugabutumwa bari bagitumiwemo.

Iki giterane giteganyijwe tariki 22 na 23 Nyakanga cyateguwe na Ev. Egidie Uwase usanzwe aba muri Canada ku bufatanye n’itorero rya EAR Paroisse ya Gitarama.

Kizabera ku kibuga cya Paroisse ya EAR Gitarama iherereye hafi yo mu Cyakabili, aho kizajya gitangira saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri.

Ev. Egidie Uwase wagiteguye yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo gutegura icyo giterane mu Ugushyingo 2022, ubwo yasengaga asaba Imana ubushobozi bwo kwamamaza ubutumwa bwiza.Insanganyamatsiko y’iki giterane ni “Ubuzima bushya muri Kristo’’.

Ev Uwase ati “Ndashaka kwibutsa abanya-Muhanga n’abandi bose bazitabira igiterane ko Imana yacu itabara abantu bayo, kandi ko ubushake bwayo ari uko abantu bayo bava mu bubata bw’icyaha bakabaho ubuzima bw’ubutsinzi bwuzuye icyizere cyo kubaho n’amahoro.”

“Nifuza kandi kubabwira ko kwakira Yesu akababera umwami n’umukiza wabo, bizabahindurira ubuzima bakarushaho kuba ab’umumaro ku miryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange.”

Uwase avuga ko insanganyamatsiko ifitanye isano n’ubuzima yanyuzemo bwuzuyemo agahinda, kwiheba n’ibindi ariko ko yaje gukizwa na Yesu Kristo, akabaho ubuzima “ bw’umunezero n’amahoro. Nariyubatse mu buryo butandukanye haba ubw’imitekerereza, ubwisanamutima ndetse no mu buryo bwibifatika.”

Yakomeje agira ati “Intego cyanjye nyamukuru nukubona imbaga y’abantu benshi ifata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’umwami wabo, bagahitamo kubaho ubuzima bushimisha Imana ndetse no kuyizera kurushaho kuko mpamya ntashidikana ko nyuma yaho bazagira ubuzima bwiza.”

Uretse Ev Uwase, abandi bavugabutumwa bazatanga inyigisho muri iki giterane harimo Ev. Boniface Singirankabo, Dr. Bishop Kalimba Jered, umushumba wa Diyosezi ya Angilikani ya Shyogwe ri naho Paroise ya EAR Gitarama iherereye.

Pasiteri Théogene Niyonshuti uzwi nk’Inzahuke ni umwe mu bari batumiwe muri iki giterane ariko yitabye Imana azize impanuka mu mpera z’ukwezi gushize.

Uwase yavuze ko nubwo uwo muvugabutumwa yitabye Imana, bizeye badashidikanya ko ubuhamya bw’ubuzima bwiza yabayeho akiri ku isi buzayobora benshi ku nzira y’agakiza.

Ati “Imana yamuhinduriye ubuzima, na we yerera isi yose imbuto nziza. Ubuhamya bwe buzakomeza kuzana abantu kuri Kristo. Byari umugisha cyane Kuri twe kwifatanya na we gusa, ku bushake bw’Imana atabarutse mbere y’igiterane ariko ndahamya ntashidikanya ko tuzaba turi kumwe mu buryo bw’umwuka.”

Uretse abavugabutumwa, biteganyijwe ko muri iki giterane hazaba harimo abahanzi batandukanye nka Yves Rwagasore, Wellars Sindikubwabo na The Power of the cross Ministry.

Wanyura aha ugafata mu mugongo Past Theogene

Ev Uwase yizeye ko iki giterane kizatuma benshi bakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubuzima bwabo
Past Théogene uherutse kwitaba Imana azunamirwa muri iki giterane giteganyijwe mu mpera z'uku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .