Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu, tariki 1 Nyakanga 2023, kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Ni iserukiramuco ryacuranzwemo ibihangano byo guhera mu myaka ya 1970, 1980, 1990 ndetse na 2000. Imiziki yavanzwe na Dj Karim, DJ RY, DJ Emery n’abandi batandukanye banyuze benshi baryitabiriye.
Ryaherekejwe no gutanga ibihembo ku bantu bahize abandi mu myambaro ijyanishije n’iyo mu bihe byo hambere. Ariko kuri iyi nshuro ya gatatu hanahembwe imodoka yo hambere yahize izindi.
Nsabumukiza Aimable yegukanye igikombe nyuma y’uko imodoka ye ihize izindi, uwitwa No Brainer uzwi ku rubuga rwa Twitter na we ahiga abandi kubera uburyo yaserutse yambaye mu gihe uwitwa Eugène Mugisha yabaye uwa mbere mu baserutse mu myambaro yo mu 1970.
Iri serukiramuco ritegurwa na Impano Creative rihuza abantu bo mu ngeri zinyuranye nk’ibyamamare, abavuga rikijyana mu nzego zinyuranye, abanyabirori, abakinnyi b’umupira n’abandi baba baserutse mu myambaro yo hambere mu rwego rwo kwiyibutsa ahahise habo.
Mu Ukuboza 2022, Basile Uwimana uri mu bategura iri serukiramuco yabwiye itangazamakuru ko kuritegura ahanini byaturutse ku gusanga hari ingeri z’abantu zitibonaga mu rugando rw’imyidagaduro.
Iri serukiramuco ryatangiye kuva mu mwaka wa 2021. Ugereranyije n’ibindi bitaramo byaryo byabaye kuri iyi nshuro ntabwo ryitabiriwe cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!