00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyabirori baserutse bashikamye muri “Oldies Music Festival” (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 July 2023 saa 10:47
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu muri Kigali habereye Iserukiramuco “Oldies Music Festival” cyari kigamije gukumbuza abantu umuziki, imyambarire n’ibindi byakanyujijeho hambere.

Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu, tariki 1 Nyakanga 2023, kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Ni iserukiramuco ryacuranzwemo ibihangano byo guhera mu myaka ya 1970, 1980, 1990 ndetse na 2000. Imiziki yavanzwe na Dj Karim, DJ RY, DJ Emery n’abandi batandukanye banyuze benshi baryitabiriye.

Ryaherekejwe no gutanga ibihembo ku bantu bahize abandi mu myambaro ijyanishije n’iyo mu bihe byo hambere. Ariko kuri iyi nshuro ya gatatu hanahembwe imodoka yo hambere yahize izindi.

Nsabumukiza Aimable yegukanye igikombe nyuma y’uko imodoka ye ihize izindi, uwitwa No Brainer uzwi ku rubuga rwa Twitter na we ahiga abandi kubera uburyo yaserutse yambaye mu gihe uwitwa Eugène Mugisha yabaye uwa mbere mu baserutse mu myambaro yo mu 1970.

Iri serukiramuco ritegurwa na Impano Creative rihuza abantu bo mu ngeri zinyuranye nk’ibyamamare, abavuga rikijyana mu nzego zinyuranye, abanyabirori, abakinnyi b’umupira n’abandi baba baserutse mu myambaro yo hambere mu rwego rwo kwiyibutsa ahahise habo.

Mu Ukuboza 2022, Basile Uwimana uri mu bategura iri serukiramuco yabwiye itangazamakuru ko kuritegura ahanini byaturutse ku gusanga hari ingeri z’abantu zitibonaga mu rugando rw’imyidagaduro.

Iri serukiramuco ryatangiye kuva mu mwaka wa 2021. Ugereranyije n’ibindi bitaramo byaryo byabaye kuri iyi nshuro ntabwo ryitabiriwe cyane.

Iri serukiramuco ntiryitabiriwe cyane
Icyo kunywa cyari cyateguwe ku bwinshi ahabereye iri serukiramuco
Eugène Mugisha yahize abandi mu myambarire yo mu myaka yo mu 1970
Emery Mutabazi wamenyekanye nka Dj Emery w'imyaka 57 y’amavuko ni umwe mu bashimishije benshi muri iki gitaramo
Dj RY yasusurukije abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye zo hambere
Dj Mike wamenyekanye nka Wake Up Sound ariko yitwa Michel Matabaro
Dj Karim wafashije abarimo Marnaud yashimishije benshi ubwo yavangaga imiziki
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo
Ahabereye Oldies Music Festival hari hateguwe neza
Nsabumukiza Aimable yahembwe kubera imodoka zo hambere akunze kujyana muri iri serukiramuco
Abantu batandukanye begukanye ibihembo muri iki gitaramo
Iri serukiramuco ryabereye muri Canal Olympia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .