00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Baduhe agaciro kuko hari ikiturimo" - Umuraperi Bruce The 1st uri mu bagezweho i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 July 2023 saa 05:47
Yasuwe :

Abakunda umuziki Nyarwanda by’umwihariko injyana ya Drill na Trapp, bamuzi nk’umwe mu basore bahagaze neza, ufite ijwi ryihariye n’imyandikire idasanzwe. Uwo nta wundi ni Umuraperi Bruce The 1st.

Uyu musore wiswe n’ababyeyi be Mukiza Bruce, ntabwo aramara igihe kinini mu muziki ariko yamenyekanye mu ndirimo zirimo Icara utagwa, Tugendee, Umutima, Way to Win, Demo, Uno, Mbwira, Ku Mihanda n’izindi.

Ni umusore ufite imyaka 21 y’amavuko, irimo ine gusa amaze akora umuziki bya kinyamwuga kuko mu 2019 aribwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Born and Raised’.

Gusa ngo ntabwo yigeze ayishyira hanze, ahubwo yaje guhura na Ish Kevin bakorana iyitwa ‘Tugendee’ ari nayo ifatwa nk’iya mbere kuri we.

Ni indirimbo yakunzwe cyane ku buryo yaharuye inzira kuri Bruce The 1st, ndetse Ish Kevin ntabwo ashobora gupfa kuva ku rubyiniro atayiririmbiye abafana be kuko kuva mu 2021 yajya hanze kugeza n’ubu, abantu baracyayikunda by’umwihariko abakunzi ba Drill.

Nyuma, Bruce The 1st wari umaze gusoza amashuri yisumbuye muri APEGA Rwamagana, yaje gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Mu gicuku, Ntubitindeho, Bifore, 3:00 Am n’izindi.

Amaze gushyira hanze EP [Extended Play] ebyiri zirimo iyitwa ‘Nah Kiddin’ iriho indirimbo esheshatu ndetse n’iyo aheruka gushyira hanze ndetse yanakunzwe cyane yitwa ‘Sad Boys’ iriho indirimbo zirindwi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko imbaraga arimo gushyira mu muziki atari izo akura ku bushobozi cyangwa ubufasha ahabwa n’umuntu uwo ariwe wese, ahubwo ari impano ye.

Ati "Imbaraga nta handi ziva usibye muri njye, ni ibintu bindimo nanjye ntabwo nzi ngo biva he, gusa icyo navuga ni umugisha Imana iba yaraduhaye kuko nta wavutse azi icyo azaba. N’ibigenda biba navuga ko ari umugisha, ni ibintu Imana iba yaranteguriye."

Uyu muraperi avuga ko yishimira uburyo abahanzi bo mu kiragano gishya bafashanya, aho umwe asohora indirimbo bagenzi be bakayisangiza ababakurikira.

Ati "Harimo urukundo, ishyaka [..] niba harimo urukundo nta buryarya buhari, twebwe turafashanya hagati yacu, ntabwo dutegereje undi muntu uzaza kubidukorera. Ndasohora indirimbo ubone bose bayisangije ababakurikira ahantu hose."

"Ikintu turimo kuzana ni urukundo ntabwo turimo kurwanira ibintu. Niba ndi umuraperi mugenzi wawe ugasangiza indirimbo yanjye abantu bawe, ni ibigaragaza ko nta kintu turimo kurwanira ahubwo dushaka gutera imbere twese."

Indirimbo nshya ya Bruce The 1st yise ‘Up Up’:

Ndashaka gukirira mu bintu nkunda!

Iyo asobanura intego afite mu muziki, avuga ko ari ugukora cyane agatera imbere binyuze mu mpano afite ndetse n’urukundo akunda umuziki.

Ati "Bruce The 1st ni umuraperi ukiri muto, urimo gukora umuziki kugira ngo atere imbere binyuze mu byo akunda, ndashaka gukirira mu kintu nkunda. Bruce The 1St ni umuhanzi urimo gukora ibyo akunda, ndashaka gukurira mu muziki kuko ndawukunda."

Bruce The 1st aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Up Up’ avuga ko ivuga cyane ku bintu yagiye anyuramo nk’umuntu ndetse n’ibyo yumva ku buzima bw’abandi.

Imishinga afite mu bihe biri imbere irimo indirimbo nshya agiye gushyira hanze izaba ari iye wenyine ndetse n’indi azakorana n’umuhanzi mpuzamahanga. Arimo no gutegura EP [Extended Play].

Avuga ko ibikorwa n’imishinga afitiye abakunzi b’umuziki we n’Abanyarwanda muri rusange ari byinshi, we icyo asaba ari uguhabwa agaciro no gushyigikirwa gusa.

Ati "Bakomeze batwereke urukundo, badushyigikire […] mukomeze mudusunike, turimo kwambuka, turimo gutera imbere, imiziki yacu igera kure cyane. Abanyarwanda rero baduhe agaciro kuko hari byinshi biturimo batarabasha kubona."

Uyu muraperi ukunze kwifashishwa n’abahanzi bakoranye indirimbo bakaziririmba ku rubyiniro kuri ubu nta gitaramo cye arakora nk’umuhanzi, ariko avuga ko akomeje kugaragarizwa urukundo n’Abanyarwanda ku buryo arimo kubitekerezaho.

Bruce The 1st yasabye ko abahanzi bakizamuka bahabwa agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .