00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yikojeje muri Kenya, Davis D yitabaza abarimo Bulldogg… Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 July 2023 saa 05:21
Yasuwe :

Mu mpera za buri cyumweru IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi yaba abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Ni urutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo yasohotse. Ubu twakusanyije indirimbo ziheruka gusohoka.

Mu gihe tugeze muri Weekend ya mbere ya Nyakanga abahanzi nyarwanda batandukanye bakoze iyo bwabaga bashakira abakunzi b’umuziki ibihangano bishya bibafasha kuryoherwa n’impeshyi ya 2023.

Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo, Bruce Melodie, Davis D, Bruce The 1st, Rumaga, Israel Mbonyi n’abandi.

‘Diana’ – Bahati na Bruce Melodie

Ni indirimbo ya Bahati wo muri Kenya yakoranye na Bruce Melodie. Ni indirimbo yiswe ‘Diana’ Bahati yatuye umugore we ubusanzwe witwa Diana Marua. Isohoka ryayo ryabanje kugorana kuko shene ya YouTube y’uyu muhanzi yibwe nyuma y’amasaha make ayisohoye, ihita isibwa yongera gusubiraho nyuma.

‘Bermuda’ - Davis D , Bulldogg na Bushali

Ni indirimbo nshya ya Davis D yahuriyemo na Bulldogg ndetse na Bushali. Ubutumwa burimo bugaruka ku musore wishimiye inkumi bari kumwe. Amajwi yayo yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bernard Bagenzi.

‘Come Up’ - King Pac

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Pacifique Mahoro ukoresha amazina ya King Pac uri mu bakiri kuzamuka. Irimo ubutumwa bwo kwerekana ko abantu baca intege abandi ariko buri gihe umuntu ufite icyo ashaka kugeraho ahatana.

Stronger Than Before

Ni EP [Extended Play] nshya ya Kenny Sol ya mbere yise ’Stronger than before’. Yayumvishije inshuti ze mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2023 isohoka ku wa 30 Kamena. Byari mu mugoroba uyu muhanzi yari yateguriye ahitwa Century Park i Nyarutarama.

EP nshya ya Kenny Sol igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo Joli Remix, Stronger than before na Addicted zose zari zisanzwe zarasohotse.

Iriho kandi Enough, Falling in love, One more time yakoranye na Harmonize na Call yakoranye na Fik Fameica. Kenny Sol arateganya gutangira gushyira hanze amashusho y’izi ndirimbo ze.

‘Up Up’ - Bruce The 1st

Ni indirimbo ya Bruce The 1st ivuga ku muntu uhora arwana no kugira ngo ubuzima bwe bugende neza n’ubwo rimwe na rimwe byanga. Uyu musore ubusanzwe yitwa Mukiza Bruce yavutse mu 2002 asanzwe aririmba Trap Music.

‘Wasara’ – Siti True Karigombe

Ni indirimbo y’umuhanzi Munyurangabo Steven [Siti True Karigombe] igaruka ku bibazo abantu batandukanye bahura nabyo. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Trackslayer naho amashusho yakozwe na Director Li.

‘Later’ ya Derico na T-KaSh Mbk

Ni indirimbo ya Derico na T-Kash MBK igaruka ku musore wihebeye inkumi mu kirori ushaka kwishimana nayo.

‘Pause’ - Nillan

Ni indirimbo ya Ntare Senga Moses ukoresha amazina ya Nillan YNB [Ya Ntare]. Uyu musore ubusanzwe anatunganya indirimbo cyane ko ize nyinshi ari we uzikorera mu buryo bw’amajwi. Uyu musore afite imyaka 20.

‘Igisabisho’- Rumaga

Ni igisigo cy’umusizi Rumaga Junior wa Nsekanabo uri mu bari kwigaragaza neza muri iki gihe. Ni igitero cyangwa amaco y’inda umuntu atera afite icyo asaba.

Iki gisigo, cyubakiye ku nkuru y’ubuzima bw’umubano ushobora gutuma abashakanye (Abakundana) bacana inyuma bikuruwe cyane no kwitwaza ubucuti buri hagati y’uwo bahujwe n’akazi cyangwa kwitwaza ubucuti bw’umuntu runaka mu muryango . Igisabisho kikaba kimwe mu bisigo biri ku muzingo (Album) wa kabiri wenda kujya hanze.

‘Kwizera Yesu’ - Zabron & Deborah

Ni indirimbo nshya ya Couple nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Zabron na Deborah. Ni indirimbo igaragaza imbaraga zo kwizera Imana n’ingaruka nziza bigira mu buzima bwa muntu.

‘Shumaka’ - Seyn ft Dj Higa & Dj Rusam

Ni indirimbo nshya ya Seyn Dj Higa na Dj Rusam. Irimo ubutumwa bwo kwishimisha aho umusore aba abwira umukobwa ko ashaka ko bishimana mu mugoroba amusaba ko amubwira icyo akunda ngo abe aricyo akora.

Muvumwata - Cyusa

Ni album nshya ya Cyusa. Iyi album iriho indirimbo 14 gusa yabaye ashyize hanze nke muri izo ndirimbo zirimo iyo yise “RPF Turatashye”, “Mucyo” na “Emera Bakujyane”.

‘ Ni Muzima’ - Zikama Trezor

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Zikama Trezor. Igaruka ku nkuru y’ukuntu ubwo Yesu yavaga mu mubiri abantu bamwe bukeye bwaho babyutse bajya kureba intumbi ye batazi ko yazutse. Bakaririmba bati “Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye?’’

‘Yaratwimanye’- Israel Mbonyi

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Israël Mbonyi uri mu bakunzwe bakora indirimbo zo kuramya Imana. Iyi ndirimbo yo kuramya Imana iri mu mujyo w’izo asanzwe akora igaruka ku kuntu Imana ihora iri maso ireberera abantu bayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .