00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura VD Frank (Amafoto & Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 July 2023 saa 08:58
Yasuwe :

Mugisha Frank wamamaye ku mazina ya VD Frank binyuze muri muzika, filime n’itangazamakuru yasezeweho bwa nyuma, aranashyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.

Igikorwa cyo kumushyingura cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki 2 Nyakanga 2023 aho abakunzi b’uyu muhanzi, umuryango we n’abandi benshi babanye na we barimo Uncle Austin, Tidjara Kabendera, Ally Soudy , MC Tino, Kayitare Wayitare Dembe, Bac T, n’abandi bamuherekeje.

Uyu muhanzi wari ufite imyaka 40 yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 29 Kamena 2023 azize umwijima yivurizaga mu Bitaro bya Kibagabaga.

Mugisha Frank (VD Frank) asize abakobwa babiri b’impanga bafite imyaka itandatu ubu babana n’umubyeyi (mama) wabo muri Canada.

Uncle Austin mu buhamya yatanze yavuze uko yabanye na nyakwigendera ndetse n’uburyo VD Frank yamufashe ukuboko akamujyana muri studio gukora indirimbo bwa mbere.

Mu buhamya bwatanzwe benshi bagarutse ku buryo VD Frank yakundaga ibikorwa by’imyidagaduro cyane, umuryango we ndetse n’umubano we n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda dore ko ari naho yabaye cyane mbere y’uko ahava aza mu Rwanda gutangira umuziki.

Ku bakurikiye muzika Nyarwanda ntibateze kwibagirwa igitaramo uyu muhanzi yakoreye kuri Stade ya Kigali (ubu yahindutse Kigali Pelé Stadium) agatumira umuririmbyi Ragga Dee wari ugezweho mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba muri icyo gihe.

Usibye muzika VD Frank yari umukinnyi wa filime aho yakinnye mu yitwa “Tuzibanira” yo mu 2012, “Ubutumwa bugufi” filime y’uruhererekane yari igisohoka.

Mugisha Frank [VD Frank] yari yarashinze ikinyamakuru yise Rwanda Paparazzi yanyuzagaho inkuru z’ibyamamare zidasanzwe cyane cyane izigaruka ku byabaye muri weekend.

VD Frank yitabye Imana azize uburwayi bw'umwijima
VD Frank yari inshuti ya benshi
VD Frank agiye asize abana babiri b'impanga baba muri Canada
Urupfu rwa VD Frank rwababaje benshi
Uncle Austin yavuze uko VD Frank yamufashe ukuboko akamujyana muri studio bwa mbere gukora umuziki
Umubyeyi wa VD Frank yashenguwe n'urupfu rw'umwana we
Umubyeyi wa DJ Miller ni umwe mu basezeye kuri Mugisha Frank (VD Frank)
Tidjara Kabendera, Ally Soudy na Uncle Austin ni bamwe mu basezeye bwa nyuma kuri VD Frank bahuriye mu bikorwa bitandukanye bya muzika
MC Tino mu basezeye bwa nyuma kuri VD Frank bahuriye mu bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro
Kayitare Wayitare Dembe ni umwe mu babanye igihe kinini na VD Frank
Inshuti n'abavandimwe bashenguwe n'urupfu rwa VD Frank
Bayingana Nice ukurikira VD Frank yatanze ubuhamya kuri mukuru we
Ababyeyi ba VD Frank bashyira indabo ku mva ya nyakwigendera
Abo mu muryango wa VD Frank bagowe no kwakira ko uyu muhanzi yitabye Imana
Abarimo Tidjara Kabendera, Uncle Austin, Ally Soudy, MC Tino, Kayitare Wayitare basezeye bwa nyuma kuri VD Frank

VIDEO: Irakoze Excellent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .