Igikorwa cyo kumushyingura cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki 2 Nyakanga 2023 aho abakunzi b’uyu muhanzi, umuryango we n’abandi benshi babanye na we barimo Uncle Austin, Tidjara Kabendera, Ally Soudy , MC Tino, Kayitare Wayitare Dembe, Bac T, n’abandi bamuherekeje.
Uyu muhanzi wari ufite imyaka 40 yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 29 Kamena 2023 azize umwijima yivurizaga mu Bitaro bya Kibagabaga.
Mugisha Frank (VD Frank) asize abakobwa babiri b’impanga bafite imyaka itandatu ubu babana n’umubyeyi (mama) wabo muri Canada.
Uncle Austin mu buhamya yatanze yavuze uko yabanye na nyakwigendera ndetse n’uburyo VD Frank yamufashe ukuboko akamujyana muri studio gukora indirimbo bwa mbere.
Mu buhamya bwatanzwe benshi bagarutse ku buryo VD Frank yakundaga ibikorwa by’imyidagaduro cyane, umuryango we ndetse n’umubano we n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda dore ko ari naho yabaye cyane mbere y’uko ahava aza mu Rwanda gutangira umuziki.
Ku bakurikiye muzika Nyarwanda ntibateze kwibagirwa igitaramo uyu muhanzi yakoreye kuri Stade ya Kigali (ubu yahindutse Kigali Pelé Stadium) agatumira umuririmbyi Ragga Dee wari ugezweho mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba muri icyo gihe.
Usibye muzika VD Frank yari umukinnyi wa filime aho yakinnye mu yitwa “Tuzibanira” yo mu 2012, “Ubutumwa bugufi” filime y’uruhererekane yari igisohoka.
Mugisha Frank [VD Frank] yari yarashinze ikinyamakuru yise Rwanda Paparazzi yanyuzagaho inkuru z’ibyamamare zidasanzwe cyane cyane izigaruka ku byabaye muri weekend.
VIDEO: Irakoze Excellent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!