Nyuma y’umutagara w’ingoma utangiza iki gitaramo, umuhanzi Kalinijabo Ignace yageze ku rubyiniro atangira kwinjiza abakunzi b’umuziki gakondo mu gitaramo cyari kiyobowe na Murenzi Emmalito afatanyije na Ikinyange Alice Masinzu.
Uyu muhanzi yasimbuwe n’Itorero Inyamibwa rya AERG ryamaze iminota isaga 50. Abakobwa bagize iri torero banyuze abitabiriye iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zirimo "Rusanda n’izayo"; “Dufite Abeza”, “Iwacu” n’izindi.
Abahungu bagize Itorero Inyamibwa bahamirije babyina Urusengo, Ikinimba bita Indarire n’Ikinyemera bita Nyamunini.
Bakurikiwe na Munganyinka Alouette yanzika mu ndirimbo zirimo iza Cécile Kayirebwa nka ‘Rwanda’, ageze ku ‘Umunezero’ abantu bahagukira hejuru batarama na we kugeza asoje.
Gakondo Iganze bateguye iki gitaramo bageze ku rubyiniro bakirizwa amashyi n’impundu baririmba bagira bati "Gakondo yacu Iganze igere hose ".
Ubwo bari bageze kuri “Ihorere Munyana” abayumvise bahagurikiye rimwe bakoma amashyi ari na ko bagerageza kwigana imbyino zimwe na zimwe bajyana n’abataramyi.
Muyango wari utegerejwe cyane yinjiye ku rubyiniro yanzika aririmba indirimbo yise "Mwiriwe neza” akomereza kuri “Sabizeze” n’izindi.
Ubwo Muyango yari agiye kuva ku rubyiniro bamusabye ko ahaguma akabongeza indirimbo ebyiri abaririmbira iyo yise "Karame Uwangabiye".
Massamba yatunguranye asoza iki gitaramo
Nubwo amasaha yari yakuze Murenzi Emmalito wari iyoboye iki gitaramo kwihangana byamwanze mu nda ahamagara Massamba Intore ku rubyiniro amusaba gusuhuza abitabiriye.
Massamba wanejejwe no kubona abana bato batarama yafashe umwanya aririmba indirimbo zirimo "Inkotanyi Cyane","Dushengurukanye Isheja", “Sisi Wenyewe” asoza mu ndirimbo zirimo “Intsinzi” ya Mariya Yohana.
Massamba Intore na Muyango basabye ko ibitaramo nk’ibi bikomeza kuba ari byinshi kuko ari imwe mu nzira zafasha mu gukomeza gushyigikira umuco n’umuziki gakondo.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!