00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa rya "Mützig Amabeats" rigiye kongera kuba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 July 2023 saa 11:01
Yasuwe :

Irushanwa rya "Mützig Amabeats" rihuriza hamwe abavanga imiziki batandukanye biganjemo abakizamuka mu Rwanda, rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Ni irushanwa ryatangijwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, ryatangiye mu mwaka ushize ryiswe "Mützig Amabeats". Rizahuza abahanga mu kuvanga imiziki bazwi nk’aba-Djs, rigamije kuzamura abafite izi mpano.

Icyiciro cya mbere kigizwe n’igikorwa cyo gushaka aba Dj barimo n’abakizamuka, aho bahamagarirwa kohereza uruvange rw’indirimo rw’iminota itatu [music mix] ku rubuga www.mutzigamabeats.rw hanyuma ababizobereye bakazatoranyamo inziza yujuje ibisabwa.

Icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe no gutora ku mugaragaro ‘Music mix 50’ za mbere zizaba zatoranyijwe n’itsinda ry’inzobere mu kuvanga imiziki. Uyu mwaka iri rushanwa rizatangira muri uku kwezi risozwe mu Ukwakira.

Icyiciro cya gatatu cy’irushanwa kizaba kigizwe n’urukurikirane rw’ibirori bitanu bizabera mu gihugu hose, aho aba-Djs babiri bazajya bahatana mu ruhame hakavamo umwe utsinda.

Ibi bizatuma batanu bazahiga abandi ba mbere mu birori bitanu byabereye hirya no hino mu gihugu bazahurira mu birori bya nyuma i Kigali, ari naho bazahatanira igihembo kizahabwa uzegukana "Mützig Amabeats".

Selekta Danny wabaye uwa mbere na DJ Khizzbeatz wabaye uwa kabiri nibo baheruka kuza imbere mu irushanwa MutzigAmaBeats, banaheruka guhabwa amasezerano nka ba ‘Brand ambassadors’ b’ikinyobwa cya Mützig cyengwa na Bralirwa.

Mu masezerano yasinywe, Selekta Danny byemejwe ko azajya ahembwa 1.500.000 Frw, mu gihe cy’umwaka azamarana amasezerano akazaba amaze kwinjiza miliyoni 18 Frw ahwanye n’igihembo gikuru yari yemerewe.

DJ Khizzbeats watsindiye miliyoni 12 Frw akanahabwa amasezerano ya Brand Ambassador wa Mützig, buri kwezi akazajya ahembwa miliyoni 1 Frw umwaka wose.

Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2022 ubwo aba bombi begukanaga ibihembo bahise bahabwa ibikoresho bishya bizajya bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kuvanga imiziki.

Mu masezerano y’aba basore bivugwa ko bazajya baba basabwa gucuranga mu birori byose batumiwemo na Bralirwa.

Bralirwa Plc ni uruganda Nyarwanda rukora rukanagurisha inzoga zirimo Primus, Mützig, Legend, Amstel Malt, Turbo King, na Heineken n’ibinyobwa bidasembuye birimo Coca-Cola, Fanta Orange, Fanta Citron, Fanta Fiesta, Fanta Pineapple, Sprite, Stoney, Krest Tonic, Cheetah Energy Drink na Vital’ O.

Bralirwa Plc yashinzwe mu 1957, itangira gushyira ku isoko inzoga zanakunzwe cyane guhera mu 1959. Kuva mu 1971 yabaye Ishami rya Heineken Group iyifitemo imigabane 75%.

Yatangiye kwenga no gucuruza ibinyobwa bidasembuye mu 1974, nyuma yo gusinyana amasezerano na Coca Cola Company.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .