Ni ubukwe bwabaye ku wa 1 Nyakanga 2023 mu Karere ka Huye, bwabimburiwe n’Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bw’Ingoro Ndangamurage, i Huye.
Umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wabereye muri Cathédrale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bw’Ingoro Ndangamurage y’i Huye.
Mahoro Claudine wasezeranye kubana akaramata na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe, wamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10.
Ismaël Mwanafunzi we azwi mu biganiro bitandukanye byiganjemo ibyegeranyo. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, ubu ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!