Ni igitaramo cyabereye muri New Orleans muri Amerika mu mpera z’iki Cyumweru. Uyu muhanzikazi yagiye ku rubyiniro yambaye agakabutura kagufi n’isutiye, ndetse n’ingofero iri mu mabara amwe n’iyi myambaro y’umukara n’umweru.
Ubwo yari ari kuririmba uyu muhanzikazi yazamuye igice kimwe cy’akenda yari yambaye hejuru maze agaragaza ibere rye rimwe. Uyu muhanzikazi w’imyaka 37 yari yapfutse imoko ye ariko ikindi gice cy’ibere kiri hanze.
Ntabwo ari ubwa mbere Janelle Monáe asohoye ibere imbere y’imbaga mu mezi make ashize cyane ko muri Gicurasi yatunguye benshi ubwo hajyaga hanze amashusho nabwo yashyize amabere hanze.
Muri Nyakanga umwaka ushize nabwo hagiye hanze amafoto y’uyu muhanzi nta kintu yambaye hejuru.
Monáe muri Kamena uyu mwaka yagaragaye ku gifuniko cy’Ikinyamakuru Rolling Stone avuga ko “Nishima by’ikirenga iyo amabere yanjye ari hanze kandi nshobora kwiruka numva mfite umudendezo.’’
Uyu muhanzi ukunze kwishyira mu cyiciro cy’abatiyumva nk’abagabo cyangwa abagore aheruka gushyira hanze album yise “The Age of Pleasure” cyangwa se “Umwaka w’ibyishimo’’ mu Kinyarwanda.
Igifuniko cyacyo nabwo nticyavuzweho rumwe kubera imiterere gifite. Icyo gihe yabwiye Rolling Stone ko yahinduye imibereho ye yabagamo mbere ari na yo mpamvu yakoze album itandukanye n’izindi.
Reba “Yoga”; indirimbo Janelle yamenyekaniyemo cyane
Reba indirimbo zigize album nshya ya Janelle Monae
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!