00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol yavuze ku rukundo rwe na Ariel Wayz (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 July 2023 saa 10:50
Yasuwe :

Kenny Sol yemeje ko yigeze gukundana na Ariel Wayz ariko buri wese akaza guca ize nzira mu bijyanye n’urukundo.

Kenny Sol udakunze kugaruka ku nkuru z’urukundo rwe, yabikomojeho mu kiganiro na IGIHE ubwo yavugaga kuri EP ye ya mbere aherutse gusohora ‘Stronger than before’.

Kuri iyi EP, Kenny Sol yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Element na Ariel Wayz bo mu Rwanda mu gihe yumvikanaho Fik Fameica, Harmonize na Peruzzi.

Kuba Ariel Wayz ari we muhanzikazi wenyine wo mu Rwanda wumvikana kuri iyi EP byatumye umunyamakuru yifuza kumenya niba koko aba bahanzi bigeze gukundana nk’uko byakunze kuvugwa.

Muri iki kiganiro Kenny Sol utariye iminwa yavuze ko iby’urukundo byigeze kubaho ariko ari akari kanyuzemo mu gihe cyashize.

Ati “Nifuzaga kuzakorana na Ariel Wayz; ni umuntu dufitanye ibihe twagiranye ku ishuri twigana, twanyuranye mu bintu binyuranye byinshi, ibyo gukundana byo ni akantu kaciyemo.”

Abajijwe niba igihe Juno Kizigenza yakundanaga na Ariel Wayz bitaramubangamiraga cyane ko bari barakundanye, yagize ati “Byari bimaze igihe kinini, twese twaratangiye izindi gahunda.”

Ku rundi ruhande, Kenny Sol nubwo nta byinshi yifuje kuvuga ku nkuru z’urukundo rwe, yahishuye ko amaze igihe afite umukunzi.

Kenny Sol na Ariel Wayz biganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo aho bose batangiriye urugendo rwabo mu muziki, bivugwa ko ubwo bigagayo aribwo urukundo rwabo rwari rwarashinze imizi icyakora ruza kurangira.

Aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo yiswe ‘Falling in love’ ikaba imwe muri zirindwi zigize EP ya mbere uyu muhanzi aherutse gusohora.

Kenny Sol na Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo ubwo bari bakigana
Kenny Sol yahishuye ko yigeze gukundana na Ariel Wayz icyakora biza kurangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .