Ni Iserukiramuco riri kubera mu Karere ka Rubavu kuva ku wa 1-2 Nyakanga 2023, aho aba DJs bakomeye ndetse n’abahanzi b’amazina akomeye bari gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bakoraniye ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu.
Kuva kuwa Kane w’iki cyumweru, iyo wamahamagaraga inshuti isanzwe ituye cyangwa ikorera mu Karere ka Rubavu inyikirizo yari “Ubwo nawe ugiye kumbaza aho urara!”
Amacumbi, amahoteli ndetse n’inzu zakira ba mukerarugendo n’abashyitsi mu Karere ka Rubavu zari zakubise zuzuye, hatitawe ko benshi ibiciro bari babihanitse hafi gukuba kabiri ibisanzwe.
Aha ndakoresha urugero rw’iyitwa Kivu Beach Garden ubusanzwe ifite ibyumba ku biciro bitandukanye, gusa ubwo nahafataga icyumba nifashishije ikoranabuhanga banyerekaga ko kiri kugura ibihumbi 32Frw.
Naje gutungurwa n’umwe mu bakozi bayo wampamagaye ambwira ko babonye ko mfashe icyumba nkoresheje ikoranabuhanga ariko icyumba nsabye kiri kugura amadorali 50 (arenga ibihumbi 50Frw).
Si aha gusa, ahitwa Saga Bay ni akabari kari mu tugezweho gusa si kenshi kukinjiramo bisaba kwishyura. Abahasohokeye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023 basabwaga kwishyura ibihumbi 10Frw mu gihe serivise batanga nta cyari cyahindutse.
Icyakora nubwo bishyuje aya mafaranga ku muryango, ntabwo byabujije abatari bake kuhasohokera cyane ko abarenga 300 bari bahakoraniye.
Ubwo nabaraga iz’ahandi ntarinjira mu Iserukiramuco nyiri zina aho, kwinjira byari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 25Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 40Frw ku bashaka kwitabira iminsi ibiri.
Ku ikubitiro abahanzi Kenny Sol na Chris Eazy nibo babimburiye abandi muri iki gitaramo, basusurutsa abarenga igihumbi bari bakoraniye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu biyumvira umuziki n’akayaga kava mu mazi.
Ni igihe cy’akanyamuneza kuri benshi basohokeye i Rubavu, bikaba inyungu ku bakunzi b’umuziki bo muri aka Karere begerejwe igitaramo gikomeye kibazanira abahanzi b’amazina akomeye.
Aba bahanzi babimburiye Kivumbi na Diamond Blaq bategerejwe mu gitaramo kiba ku wa 2 Nyakanga 2023.
Amafoto: Nezerwa Salomon
Video: Bizimana Confiance
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!