Ngabonziza ni umwe mu bacuranze bakanaririmba mu matsinda atandukanye (orchestres) nka Les Citadins, Les Copins n’Irangira
Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2023 kuri Romantic Garden ku Gisozi mu mujyi wa Kigali kizayoborwa na Mutesi Scovia afatanyije na Laurent Cyamatare.
Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi batandukanye barimo Muyango, Mariya Yohana, Mavenge Sudi, Christopher Muneza , Bushayija Pascal na Orchestre Impala.
Ngabonziza Augustin wongerewe muri iki gitaramo kibura iminsi itatu ngo kibe yamamaye muri muzika nyarwanda binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ancilla’ ‘Have Winsiga , ‘Rugori rwera’, n’izindi
Uyu muhanzi afitanye amateka akomeye na Makanyaga Abdul dore ko mu 2000 biyemeje gukora itsinda baryita Orchestre Irangira yakanyujijeho cyane ahazwi nko kwa Lando bataramiraga buri wa Gatandatu.
Icyakora ahagana mu 2007 nibwo iyi Orchestre yaje gusenyuka bitewe n’impamvu zitavugwaho rumwe hagati y’abari bayigize.
Ku wifuza gutaramana n’aba bahanzi bazafatanya na Makanyaga Abdul kwizihiza imyaka 50 amaze akora muzika bimusaba 10.000Frw na 15.000Frw mu myanya y’icyubahiro.
Makanyaga Abdul ubu yamaze gusoza imyitozo yo gukora ibi bitaramo byizihiza imyaka irenga 50 amaze mu muziki yari yarasubitse mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 n’uburwayi.
Ni ibitaramo uyu muhanzi azakorera hirya no hino mu gihugu kugeza ku mugabane w’u Burayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!