00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yifatanyije n’Abanya-Martinique hizihizwa ukwezi kwahariwe ‘abatinganyi’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 July 2023 saa 06:58
Yasuwe :

Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze, yagaragaje ko yifatanyije n’abo mu Muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+) mu Birwa bya Martinique mu Bufaransa.

Ni umunsi wihariye wahuriranye n’ukwezi kwabahariwe kuzwi nka "Gay Pride cyangwa LGBTQ Pride" ubusanzwe kwizihizwa muri Kamena kwasojwe ku wa 30 Kamena.

Uku kwezi kwatangiye kwizihizwa mu 1969 mu nkubiri yo gushakira ubwigenge abari muri LGBTQ+, ikwirakwira mu bihugu birimo Amerika n’ahandi.

Mu mafoto Sonia Rolland yashyize kuri Instagram yishimanye n’abo muri Martinique, babarizwa muri LGBTQ+ ubwo basozaga ukwezi kwabahariwe, yagaragaje ko byari umunezero. Mu butumwa yakurikije amafoto menshi yashyize kuri uru rubuga yagaragaje ko yifatanyije n’izi nshuti ze.

Ati “Reka twishimire Gay Pride.”

Yakomeje ashimira umwe mu bari bateguye iki gikorwa cyo gusoza ukwezi kwa Gay Pride witwa Jean Yo. Arangije ati “Hari ibyishimo, ubucuti, urukundo n’umucyo kandi byari byiza kubibona.’’

Mu Birwa bya Martinique aho Sonia Rolland yifatanyirije na bo muri LGBTQ mu gikorwa cyabo ni byo yakiniyemo filime aheruka kugaragaramo yiswe “Tropiques Criminels’’ aho akina yitwa Melissa Sainte-Rose.

Muri ‘Tropiques Criminels’ , Melissa Sainte-Rose [Sonia Rolland] aba umucukumbuzi mu gukurikira ibyaha ukomoka mu Birwa bya Martinique, aba ari umugore udafite umugabo w’abana babiri bakibyiruka. Melissa yisanze ayobora umutwe w’intagondwa mu murwa atari yarigeze anakandagizamo ikirenge cye. Iyi filime icishwa kuri France 2.

Sonia Rolland Uwitonze yavukiye i Kigali ku wa 11 Gashyantare 1981. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari Umu-métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa [yitabye Imana ku wa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.

Sonia Rolland yifatanyije n'inshuti zibarizwa mu muryango wa LGBTQ+
Sonia Rolland yashimiye Jean Yo [bari kumwe muri iyi foto] wateguye igikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe abo muri LGBTQ+ muri Martinique
Muri Martinique byari ibirori bidasanzwe ubwo hasozwagwa ukwezi kwahariwe LGBTQ+
Akanyamuneza kari kose ku babarizwa mu cyiciro cya LGBTQ+ muri Martinique
Akanyamuneza kari kose ku babarizwa mu cyiciro cya LGBTQ+ muri Martinique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .