Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yegukanye uyu mwanya nyuma yo kwitwara neza imbere y’abari bagize akanama nkemurampaka.
Ati "Nabashije kwegukana iri kamba nyuma yo kwitwara neza ariko sinabasha kwegukana umwanya wa mbere nk’uko nabyifuzaga gusa n’iri kamba negukanye ndarishimira Imana. Nagerageje uko nshoboye nitwara neza nubwo bitagenze uko nabishakaga ijana ku ijana."
Uwanjye yaherukaga kwegukana umwanya wa mbere mu matora yo kuri internet muri iri rushanwa, byanatumye yegukana ikamba rya Miss Popularity cyangwa se Nyampinga wakunzwe kurusha abandi.
Muri iri rushanwa ryasojwe ku wa 1 Nyakanga, uyu mukobwa yegukanye amakamba abiri.
Irene Fumo ni we wabaye Miss Africa Unite Mozambique 2023 bimuhesha itike yo kuzahagararira iki gihugu muri Miss Africa Unite ku rwego rwa Afurika. Irene Fumo yize kaminuza mu Rwanda.
Uwanjye yari ahatanye na bagenzi be 15 bo muri iki gihugu. Iri rushanwa rigamije kumenyekanisha umuco Nyafurika ndetse n’ubukerarugendo.
Uwanjye asanzwe amurika imideli, aho yagaragaye ku gifuniko cy’ikinyamakuru kiri mu bikomeye bivuga ku mideli muri Afurika, Model Guide.
Uretse kumurika imideli, uyu mukobwa asanzwe anakina filime, umwuga yatangiye mu 2022 ahereye ku yitwa "O Preço Da Tradição" cyangwa se mu Kinyarwanda "Ikiguzi cy’Ubuhemu".
Ati "Byose natangiye kubyiyumvamo kuva nkiri muto. Nk’ibyo kumurika imideli byo nakundaga cyane guhanga imyenda izwi nka déchiré, ndibuka ko nakundaga kuyikorera abo twabanaga mu cyumba kimwe ku ishuri.’"
Denyse Uwanjye Payton afite imyaka 23 y’amavuko. Ni umwana wa kabiri iwabo mu muri batanu bavukana. Yize amashuri abanza kuri Remera Catholique I & II.
Icyiciro Rusange yacyigiye kuri St Joseph Kabgayi, icyiciro cya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye acyiga umwaka umwe muri GS Karambi mbere yo gukomereza amasomo ye muri Mozambique aho we n’umuryango bagiye gutura mu 2016.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!