00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwanjye yabaye Igisonga cya mbere muri Miss Africa Unite Mozambique

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 July 2023 saa 03:43
Yasuwe :

Uwanjye Denyse Payton ukomoka mu Rwanda ariko uba muri Mozambique, yegukanye Ikamba ry’Igisonga cya Mbere muri Miss Africa Unite Mozambique 2023.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yegukanye uyu mwanya nyuma yo kwitwara neza imbere y’abari bagize akanama nkemurampaka.

Ati "Nabashije kwegukana iri kamba nyuma yo kwitwara neza ariko sinabasha kwegukana umwanya wa mbere nk’uko nabyifuzaga gusa n’iri kamba negukanye ndarishimira Imana. Nagerageje uko nshoboye nitwara neza nubwo bitagenze uko nabishakaga ijana ku ijana."

Uwanjye yaherukaga kwegukana umwanya wa mbere mu matora yo kuri internet muri iri rushanwa, byanatumye yegukana ikamba rya Miss Popularity cyangwa se Nyampinga wakunzwe kurusha abandi.

Muri iri rushanwa ryasojwe ku wa 1 Nyakanga, uyu mukobwa yegukanye amakamba abiri.

Irene Fumo ni we wabaye Miss Africa Unite Mozambique 2023 bimuhesha itike yo kuzahagararira iki gihugu muri Miss Africa Unite ku rwego rwa Afurika. Irene Fumo yize kaminuza mu Rwanda.

Uwanjye yari ahatanye na bagenzi be 15 bo muri iki gihugu. Iri rushanwa rigamije kumenyekanisha umuco Nyafurika ndetse n’ubukerarugendo.

Uwanjye asanzwe amurika imideli, aho yagaragaye ku gifuniko cy’ikinyamakuru kiri mu bikomeye bivuga ku mideli muri Afurika, Model Guide.

Uretse kumurika imideli, uyu mukobwa asanzwe anakina filime, umwuga yatangiye mu 2022 ahereye ku yitwa "O Preço Da Tradição" cyangwa se mu Kinyarwanda "Ikiguzi cy’Ubuhemu".

Ati "Byose natangiye kubyiyumvamo kuva nkiri muto. Nk’ibyo kumurika imideli byo nakundaga cyane guhanga imyenda izwi nka déchiré, ndibuka ko nakundaga kuyikorera abo twabanaga mu cyumba kimwe ku ishuri.’"

Denyse Uwanjye Payton afite imyaka 23 y’amavuko. Ni umwana wa kabiri iwabo mu muri batanu bavukana. Yize amashuri abanza kuri Remera Catholique I & II.

Icyiciro Rusange yacyigiye kuri St Joseph Kabgayi, icyiciro cya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye acyiga umwaka umwe muri GS Karambi mbere yo gukomereza amasomo ye muri Mozambique aho we n’umuryango bagiye gutura mu 2016.

Uwanjye Denyse Payton ukomoka mu Rwanda yari ahatanye mu irushanwa ry'ubwiza muri Mozambique
Uwanjye Denyse Payton (uwa gatatu uhereye ibumoso), Irene Fumo wegukanye ikamba Miss Africa Unite Mozambique ndetse n'uwabaye Igisonga cya Kabiri muri iri rushanwa
Uwanjye Denyse Payton yaherukaga kuba Miss Popularity muri Miss Africa Unite Mozambique
Uwanjye yabaye Igisonga cya mbere Miss Africa Unite Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .