00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AmaG yaririmbye igicuku kinishye mu gitaramo cye cyatezwe iminsi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 July 2023 saa 08:01
Yasuwe :

Umuraperi Hakizimana Amani wiyise AmaG The Black yamuritse album ye ya gatanu, yise “Ibishingwe” mu gitaramo cyarangiye amasaha akuze abahanzi bamwe bari bategerejwe ku rubyiniro bagataha bataririmbye.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 01 Nyakanga 2023, muri Gift Restaurant iherereye muri Kigali City Tower.

Ndahiro Valens Papy watangije iki gitaramo akigera ku rubyiniro saa tatu n’iminota 28 z’umugoroba, yabanje kwisegura ku bari bitabiriye avuga ko bateganyaga gutangira kare ariko ntibibakundire.

Ati “Twari gutangira saa kumi n’ebyiri, ariko turisegura ko dutangiye dukererewe.’’

Yahise yanzika ahamagara abantu batandukanye basusurukije abari bitabiriye. Muri abo harimo Karyuri na bagenzi be bafashwa na Salongo. Basusurukije abari bitabiriye mu mbyino zitandukanye zinogeye ijisho.

Aba bana bakurikiwe na Super Crew Dancers. Iri tsinda ry’abasore batatu b’abanyabufindo, ryakoze udushya dutandukanye twashimishije benshi bari bitabiriye, kubera ukuntu bahuzaga kubyina no gukora ibindi bintu byatumaga benshi bizihirwa.

Bakurikiwe na Senderi International Hit waririmbye indirimbo ze ziganjemo iza kera ndetse n’iz’amakipe nka Rayon Sports ndetse na APR FC, bituma abakunzi b’aya makipe bakomeza kwishima.

Yakurikiwe na Rafiki Coga Style washimishije benshi mu bihangano bye byakunzwe mu myaka myinshi ishize. Hakurikiyeho Tonalite uri mu bahanzi bakiri kuzamuka na we wagerageje gushimisha abari bitabiriye uko ashoboye ava ku rubyiniro ubona ko bizihiwe.

Saa sita zirengaho iminota nibwo AmaG The Black yaje ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo “Nyabarongo’’, “Turi ku Ishuri” n’izindi asiga ku rubyiniro Young Grace.

Young Grace wihariye umwanya munini yaririmbye indirimbo ze zirimo “Ataha He?’’, “Whiskey ya Papa’’, “Mpa Umusada” yakoranye na Jay Polly n’izindi ze zakunzwe zirimo “Hip Hop” ahagana saa saba ava ku rubyiniro.

AmaG niwe washyize akadomo ku gitaramo cye aririmba indirimbo ze ziganjemo iziri kuri album ye nshya nk’iyitwa “Uparitse Faux”, “Ibishingwe” yahuriyemo na Real Roddy yanitiriye album n’izindi zirimo izo yakoze kera nka “Uruhinja”, “Ibitenge” n’izindi.

Uyu muhanzi yashimiye abakunzi b’ibihangano be bakomeje kumunambaho ndetse by’umwihariko bakaza mu gitaramo cyo kumurika ye nshya.

Igitaramo cya AmaG The Black cyari kigiye guhagarikwa kitarangiye…

Ubwo saa sita zageraga iki gitaramo Polisi yashatse kugihagarika. Icyo gihe yavugaga ko cyarengeje amasaha ndetse hari abantu baryamye muri hoteli zitandukanye ziri hafi yaho cyabereye bari kubangamirwa.

Ikipe ya AmaG The Black yagiteguye yaganirije izi nzego z’umutekano nyuma y’iminota igera kuri 20 igitaramo kirongera kirasubukurwa mu gihe bamwe bari batangiye kwiheba bumva ko kitakibaye.

Iki gitaramo ubwo cyongeraga gusubukurwa, benshi bari bamanjiriwe bagaragaje akanyamuneza bongera kwishimira ko bagiye gutaramana na AmaG The Bleck cyane ko cyari gihagaritswe atarajya ku rubyiniro.

Abahanzi bamwe babuze...

Muri iki gitaramo byari byitezwe ko haririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie, Theo Bosebabireba, Eric Senderi, Riderman, Mico The Best, Rafiki Coga Style, Young Grace, Tonalite, Papa Cyangwe na Fifi Raya.

Aba bahanzi hari bamwe bataririmbye ku bw’impamvu zitigeze zitangarizwa abari bitabiriye.

Abahanzi bataririmbye muri iki gitaramo bari bitezwe barimo Bruce Melodie, Bosebabireba, Papa Cyangwe, Mico The Best na Riderman. Muri aba aba bose nta n’umwe wakandagije ikirenge ahabereye igitaramo uretse Fifi Raya wahageze ariko akagongwa n’ikibazo cy’amasaha.

Inkomoko ya Album “Ibishingwe”

AmaG The Black aheruka kuvuga ko “Ibishingwe” yahaye album ye ya gatanu yamuritse, ari izina yakomoye ku gusiragizwa yakorewe n’abanyamuziki batandukanye barimo Producer Piano the Groove Man wamukoreye album nyuma akamubwira ko yaburiwe irengero.

Ibi ni bimwe mu byo uyu muraperi yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu minsi yashize mbere kumurika iyi album.

Yavuze ko iyi album yayikoze mu myaka itatu, yayise “Ibishingwe” bitewe n’uko hari abafata umuziki we bakawutesha agaciro ndetse no gusiragizwa yakorewe n’aba-producer bayikozeho bwa mbere.

Ati “Iyi album bwa mbere yakozwe na Piano The Grove Man, nyuma yaraje arabwira ngo iburiwe irengero , ariko impamvu yaburiwe irengero irahari n’uko ntayivugira hano.”

“Buriya mwe mwari muzi ko ndi gukora firigo , guhinga amashu, korora inkwavu kandi ndi gukora album nanjye nibwira ko nzayibaha mbatunguye. irangije irabura.”

“Icyo gihe nibwo navuze nti ibi bintu bari kubifata nk’ibishingwe. Ibaze imyaka itatu urara wicaye ukora barangiza bakaza bagafata imashini bagatwara nta no kugusigira imishinga yawe! Bafashe ibintu byose nakoze muri iyo myaka yose babifata nk’ibishingwe.”

AmaG The Black yavuze ko uwo mu producer yageze n’aho amusaba miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amuhereza iyo album.

Icyashobeye uyu muraperi ni uko bamwe mu ba-producer bakoranye kuri uyu mushinga bawukoreye iwe abitaho nyuma bakamwitura kuwutwara uko biboneye.

Nyuma y’ibyo bizazane yahuye nabyo, AmaG The Black yabashije gusubiramo iyi album irarangira ubu akaba yayimurikiye Abanyarwanda.

Yavuze kandi ko iyi album ari nk’igisubizo kuri bamwe bamubwiraga ko imirongo (ibyo yandika) yamushiranye agahungira mu bushabitsi bwo gukanika, ubuhinzi bw’imboga no korora inkwavu.

Indirimbo nyinshi ziri kuri iyi album nshya ya AmaG The Black zakozwe na Producer Muuv@ uri mu bakiri kuzamuka.

Umva indirimbo “Ibishingwe”; Amag yitiriye album ye nshya

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .