00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone azafashisha abakene igice cy’amafaranga azavana muri PGGSS

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 April 2016 saa 11:35
Yasuwe :

Umuraperi Ntakirutimana Mudathiru [Danny Nanone] yiyemeje kuzakoresha igice kimwe cy’amafaranga azasarura muri Primus Guma Guma Super Star mu bikorwa byo gufasha abakene no gusura abarwayi.

Ni we muhanzi ukora injyana ya Hip Hop mu cyiciro cy’abagabo uri mu bahatanira iri rushanwa. Avuga ko kuba ari we muraperi wenyine waje mu bahanzi bakunzwe mu gihugu ari ikimenyetso cy’uko iyi njyana ishyigikiwe cyane.

Danny Nanone ufashwa bya hafi na Incredible Records yavuze ko ashaka gukoresha amahirwe yagize yo kwinjira muri iri rushanwa rikuza abahanzi bakunzwe gusa mu kwagura umuziki we no kwigaragaza nk’umuhanzi ukomeye.

Ati “Ni amahirwe umuhanzi wese aba yifuza kubona ariko nyine ugasanga twese ntituyaboneye rimwe. Muri uyu mwaka navuga ko ngiye mu irushanwa mbishaka cyane, nzakora uko nshoboye rirangire mpagaze neza, nariyubatse bishoboka.”

Yavuze ko igice kimwe cy’amafaranga azavana muri PGGSS yifuza kugifashisha abakene cyo kimwe no kuyakoresha mu bikorwa by’urukundo.

Ati “Amafaranga nzabona nzayabyaza umusaruro ufatika, bitandukanye no mu myaka yabanje aho wasangaga turwana no kugura imodoka zihenze cyangwa kwishimisha mu bundi buryo. Ubu umuntu yarahumutse, nko ku giti cyanjye navuga ko nakuze ari nayo mpamvu nshaka gukora iby’abagabo nkanafasha igihugu cyanjye.”

Yongeyeho ati “Mu byo nifuza gukora harimo nko gusura abarwayi mu bitaro, gukora umuganda no gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye. Amafaranga duhembwa si make ku buryo umuntu ayakoresheje neza yavamo ikintu gifatika.”

Danny Nanone cyo kimwe n’abahanzi ahanganye na bo, azajya ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu kwezi kumwe mu gihe azajya akoramo ibitaramo bibiri gusa.

Aya mafaranga umuhanzi abona buri kwezi yiyongeraho andi y’ibihembo bigenerwa buri muhanzi hagendewe ku myanya bahabwa mu gusoza irushanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .