00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone yasezeranyije abafana kutazapfusha ubusa amaboko yahawe

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 September 2014 saa 02:11
Yasuwe :

Danny Nanone umaze amezi make asinyanye n’inzu itunganya umuziki ya Incredible Records ahamya ko hari impinduka zikomeye amaze kubona ndetse yizeza abafana be ko atazapfusha ubusa imbaraga n’amaboko mashya yungutse ahubwo azabikoresha neza akongera akaba mushya.
Nubwo yari amaze igihe asa n’usinziriye mu muziki, Danny Nanone yabwiye IGIHE ko hari byinshi amaze gufashwa na Incredible Records ndetse ko yamushyize ku murongo bityo akaba yizeza abafana be impinduka zitajegajega.
Danny ati “Kuva (...)

Danny ati “Kuva nagera muri Incredible Records hari impinduka nyinshi nabonye. Nyuma yo gukora ‘Forever’ ubu hari ibindi bikorwa twamaze gukora, ubu ahubwo turashaka guhitamo ngo tumenye indirimbo dushyira hanze mu zo maze gukora nshya.”

Uyu muraperi ngo asanga hari impinduka zikomeye amaze kubona kubera Incredible. Ati “Bitandukanye cyane na mbere aho wasangaga nkora indirimbo buri kwezi, nakoraga mu kajagari ariko byarakemutse. Ubu mfite amaboko kandi ndizeza abafana kutazasubira inyuma, imikorere ni myiza”

Afatanyije na Incredible Records, Danny ari gutegura umushinga wo gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu atarabonera izina kugeza ubu. Bitarenze impera z’uyu mwaka uyu muraperi azayimurikira abafana.

Ati “Gahunda ihari ni ugutegura album yanjye ya gatatu nteganya kuzashyira hanze mu mpera z’uyu mwaka. Ubushize sinabashije gukora igitaramo cyo kumurika album ariko kuri iyi nshuro ibintu byose biri ku murongo, mfite abantu bamfasha”

Akomeza agira ati “Turi gushaka izina nzayiha ubundi dupange neza igihe nyir’izina izagira hanze, ariko ntabwo byarenga uyu mwaka”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .