00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukorana na Micheal Ross mbona bizangeza ku rundi rwego-Danny Nanone

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 16 October 2013 saa 03:13
Yasuwe :

Umuraperi Danny Nanone w’imyaka 24, ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2013 nibwo azahaguruka i Kigali yerekeza i Kampala aho yahagawe gukorana indirimbo na Michael Ross.
Aganira na IGIHE yatangaje inyungu abifitemo n’icyo abikesha, ati “Guhura na Michael Ross byaturutse ku bantu b’inshuti zanjye baziranye bamufashije kumva zimwe mu ndirimbo zanjye. Yarazikunze ahita ampamagara ansaba ko nazajya Uganda tugakorana indirimbo.”
Akomeza ati “Byaranshimishije kuko mbifitemo inyungu birumvikana. (...)

Umuraperi Danny Nanone w’imyaka 24, ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2013 nibwo azahaguruka i Kigali yerekeza i Kampala aho yahagawe gukorana indirimbo na Michael Ross.

Aganira na IGIHE yatangaje inyungu abifitemo n’icyo abikesha, ati “Guhura na Michael Ross byaturutse ku bantu b’inshuti zanjye baziranye bamufashije kumva zimwe mu ndirimbo zanjye. Yarazikunze ahita ampamagara ansaba ko nazajya Uganda tugakorana indirimbo.”

Akomeza ati “Byaranshimishije kuko mbifitemo inyungu birumvikana. Gukorana indirimbo n’umuhanzi uri ku rwego ruri hejuru y’urwo ndiho bizamfasha kurushaho kumenyekana mu muziki cyane hanze y’u Rwanda, kandi nanjye nzakorana na we indi ndirimbo izitwa iyanjye. Gusa gukorana na Micheal Ross mbona bizangeza ku rundi rwego”.

Danny Nanone yagombaga kuba yaragiye ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira, ariko ntibyamushobokera kuko ngo imyiteguro yo kumurika album ye ya mbere itari imworoheye.

Avuga kandi ko adateganya gutindayo bitewe n’uko hari ibikibura kugira ngo album ye itegurwe neza izanyure abakunda muzika ye.

Ati “Ubu abacuranzi nsize bitegura, afiches zamaze gukorwa hasigaye bike.”

Michael Ross agiye gukorana indirimbo na Danny Nanone, nyuma yo gukorana na Miss Jojo iyitwa "Hooked on you" mu myaka yashize ndetse akaba afite abakunzi batari bake mu Rwanda dore nawe ubwe afite indirimbo iri mu Kinyarwanda yise "Ndagukunda".

Danny Nanone arifuza kurenga imipaka
Michael Ross asanzwe afite abafana batari bake mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .