Iyi ndirimbo yifashishijemo umuraperi Kenny K Shot mu mashusho yayo aba aribo bakinamo nk’abakundana.
Yayise Chamber cyangwa se icyumba mu Kinyarwanda ariko sibyo aba ashaka kuririmba.
Muri iyi ndirimbo humvikanamo cyane uyu muhanzikazi avuga ijambo gucemba risobanuye gutera akabariro.
Hari aho aririmba ati “Oya sindi butahe nsasira ndyame. Ibi ureba ni ibyawe. Iri joro ni ugucemba[gutera akabariro] rekana n’iby’amacenga. Ngwino mu cyumba cyanjye. Nshaka ko ungezayo enyegeza umuriro, nshimisha njyana kureka… mu by’ushaka nta kigoye.”
Iyi EP ye ya mbere amafoto yashyize hanze ayamamaza, amugaragaza afite ururabo rwa “rose” rushushanya urukundo hanyuma ku gice cyo hejuru amabere ye asa nk’garagara igice kimwe.
Ni EP uyu mukobwa avuga ko igaruka ku mateka ye bitewe n’urugendo rw’urukundo yanyuzemo, ariko kandi akanavuga mu buzima busanzwe bitewe n’ibyo abona hanze aha.
Iyi EP Ariel Wayz yayise ‘Love & Lust’ mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko ari ‘Urukundo n’ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina’.
Ariel Wayz aherutse kubwira IGIHE ko iyi EP iriho indirimbo z’urukundo ariko zimwe zinarimo ibyiyumviro biganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “Erega ni uko abantu batabivuga, urukundo akenshi rujyana n’ibyo. Njye ndi umuhanzi niyo mpamvu nifuje kubikomozaho.”
Iyi EP igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo 10 Days, Your Love, Uwanjye, Chamber , Everyday na deeper.
Davydenko, Kenny Probeats na Santana nibo batunganyije izi ndirimbo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!