00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz yakinnye urukundo na Kenny K Shot mu ndirimbo iganisha ku gutera akabariro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 December 2021 saa 03:03
Yasuwe :

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Chamber’, iri kuri Extended Play [EP] aheruka gushyira hanze yise ‘Love & Lust’ ivuga ku byiyumviro byo gutera akabariro.

Iyi ndirimbo yifashishijemo umuraperi Kenny K Shot mu mashusho yayo aba aribo bakinamo nk’abakundana.

Yayise Chamber cyangwa se icyumba mu Kinyarwanda ariko sibyo aba ashaka kuririmba.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo cyane uyu muhanzikazi avuga ijambo gucemba risobanuye gutera akabariro.

Hari aho aririmba ati “Oya sindi butahe nsasira ndyame. Ibi ureba ni ibyawe. Iri joro ni ugucemba[gutera akabariro] rekana n’iby’amacenga. Ngwino mu cyumba cyanjye. Nshaka ko ungezayo enyegeza umuriro, nshimisha njyana kureka… mu by’ushaka nta kigoye.”

Iyi EP ye ya mbere amafoto yashyize hanze ayamamaza, amugaragaza afite ururabo rwa “rose” rushushanya urukundo hanyuma ku gice cyo hejuru amabere ye asa nk’garagara igice kimwe.

Ni EP uyu mukobwa avuga ko igaruka ku mateka ye bitewe n’urugendo rw’urukundo yanyuzemo, ariko kandi akanavuga mu buzima busanzwe bitewe n’ibyo abona hanze aha.

Iyi EP Ariel Wayz yayise ‘Love & Lust’ mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko ari ‘Urukundo n’ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina’.

Ariel Wayz aherutse kubwira IGIHE ko iyi EP iriho indirimbo z’urukundo ariko zimwe zinarimo ibyiyumviro biganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Erega ni uko abantu batabivuga, urukundo akenshi rujyana n’ibyo. Njye ndi umuhanzi niyo mpamvu nifuje kubikomozaho.”

Iyi EP igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo 10 Days, Your Love, Uwanjye, Chamber , Everyday na deeper.

Davydenko, Kenny Probeats na Santana nibo batunganyije izi ndirimbo.

Iyi ndirimbo y'uyu muhanzikazi iri kuri EP aheruka gusohora
Ariel Wayz yasohoye amashusho y'indirimbo ye iganisha ku gutera akabariro
Iyi ndirimbo yafatiwe ku mazi
Kenny K Shot na Ariel Wayz ni abahanzi bari kuzamuka neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .