00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomat yahakanye gushyigikira abarwanya Leta mu ndirimbo yise ‘Kalinga’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 January 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Ni umwe mu bahanzi mbarwa u Rwanda rufite ukundwa n’ibyiciro byose by’abantu, yaba abakuru n’abato, akagira umwihariko wo kwandika indirimbo zifite ubutumwa busaba gushishoza kugira ngo umuntu abusobanukirwe neza, ari nacyo cyamugize icyamamare mu Rwanda no hanze yarwo.

Guhera ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ubu, ibihangano bya Diplomat nka Umucakara w’ibihe, Ikaramu, Kure y’Imbibi n’izindi zazamuye izina ry’uyu mugabo, bituma bamwe bamwita ’umuhanzi w’umuhanuzi’, kuko nta jambo na rimwe yandikira ubusa, kandi akaba yarakomeje kuguma ku mwimerere we mu myandikire cyangwa mu miririmbire.

Diplomat yongeye kwegura ikaramu iherekejwe na guitar, ashyira hanze indirimbo ‘Kalinga’ itavugwaho rumwe.

Bitandukanye n’indirimbo za kera aho yabaga yibanda ku bibazo na politiki y’Isi muri rusange, Kalinga yo yibanda kuri politiki y’u Rwanda mu bihe bitandukanye, mu magambo akakaye ndetse asa nk’ayibasira.

Kalinga ivuga ku irangira ry’ingoma ya cyami igakomereza kuri Repubulika zayikurikiye n’ibibi zakoze.

Mu nyikirizo agira ati “Baca politiki ya Kalinga ngo irenganya benshi ikarengera bamwe. Haza Repubulika turaririmba nayo irimbura benshi inagarika ingogo.”

Ni indirimbo benshi bumvise ariko gutoramo amagambo bikaba ingorabahizi kubera uburyo izimije ndetse n’amagambo atandukanye yagiye yungikanya bigoye guhuza keretse ku wayitondeye akayumva inshuro nyinshi, cyangwa se usobanukiwe neza amateka y’u Rwanda.

Mu bagerageje kuyisobanukirwa naho hajemo ibice bibiri, abumva yaratanze ubutumwa bukomeye ku mateka y’u Rwanda, n’abamushinja kwibasira ubuyobozi bwa Repubulika akabushyira mu gatebo kamwe, abakoze neza n’abakoze nabi.

IGIHE yaganiriye na Diplomat kugira ngo imenye ubusobanuro bwimbitse bw’iyi ndirimbo ye.

Yabajijwe impamvu yagereranyije Repubulika na Kalinga, avuga ko ari ibintu bidahuye neza ariko na none bifitanye isano cyane.

Ati “Nahisemo kugereranya Kalinga na Repubulika kuko biragereranyitse. N’ubwo atari bimwe cyane, ariko byombi bifite ikintu nibura kimwe bihuriyeho ari cyo ‘kuyoborwa kw’abaturage’ cyangwa kuba ari sisiteme ebyiri zitandukanye ariko z’ubuyobozi bw’abaturage.”

U Rwanda ruyobowe nka Repubulika, nyamara mu ndirimbo ya Diplomat nta tandukaniro rya Repubulika zayoboye u Rwanda yagaragaje. Hari ushobora gukeka ko zose zagaritse ingogo nk’uko mu nyikirizo ye abivuga.

Icyakora, uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko nta gice na kimwe Repubulika iriho ubu ibarizwamo mu byo yavuze mu ndirimbo.

Ati “Ariko iyi Repubulika turimo uyu munsi ntiyariho igihe Kalinga yavagaho. Ku bw’ibyo nta gice mu byo naririmbye ibarizwamo.”

Uyu muhanzi avuga ko ibintu bya Repubulika n’ibya demokarasi atari iby’Abanyafurika ndetse no kubibacengezamo bishobora kugorana.

Ati “Ibintu bya Repubulika n’ibya demokarasi ntabwo ari ibyacu, biranagora kubicengeza mu mico yacu y’Abanyafurika muri rusange ari nayo mpamvu badushyikirije Repubulika mu maboko tukayikoramo amahano menshi, bikadufata imyaka irenga 30 kugira ngo tuve ibuzimu tugaruke ibuntu tunabashe kugerageza kumva neza iyo miyoborere mishya, tunasobanukirwe ibyo dukeneye nk’Abanyarwanda.”

Yahakanye ibyo kunga mu ry’abarwanya Leta

Politiki ya ‘Kalinga’ cyangwa se ya Cyami Diplomat aririmba yashinjwaga gukandamiza Abahutu igashyira imbere Abatutsi.

Nyuma yaho FPR Inkotanyi ibohoreye u Rwanda, abayirwanya biganjemo abagize uruhare mu mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bajya bumvikana bayita ‘Kalinga’, mu mujyo w’ingengabitekerezo yo kumvikanisha ko ari iy’Abatutsi, no kuyangisha abantu nk’uko byagenze ku ngoma ya cyami.

Diplomat yabajijwe niba indirimbo ye nayo itaba iri muri uwo mujyo, abihakana yivuye inyuma.

Yavuze ko uko umuntu wese ugifite imitekerereze nk’iy’abarwanya Leta, agifite ubukoloni muri we.

Ati “Kuba abarwanya Leta bifashisha Kalinga mu gushaka gusebya Leta iriho byagateye isoni ababikora. Kuko nta rugero rw’ubuyobozi rundi dufite rwacu rutari urwa Kalinga twareberaho ngo tuvuge ngo turatuka Kalinga. Ibyo wayinenga, wayishinja, byose ni nk’uko no mu bindi byose birimo amakosa.”

Yavuze ko ikibazo cy’abarwanya ubutegetsi n’abanenga Kalinga, ari ukutareba ibyiza abayobozi bakora ahubwo bakita ku gusimburana ku butegetsi n’iyo ntacyo bwaba bukora.

Ati “Abo bifashisha ‘Kalinga’ banenga ubutegetsi kereka babaye banenga ko umwami Rudahigwa yari kuzaguma ku ngoma, akayisigira urubyaro rwe. Aho ni ho haziramo ko igishishikaje abantu ari ukwibonera ubutegetsi gusa. Ntabwo ndabona abakirisitu bitonganya ngo kuki Papa atavaho cyangwa ngo ntabwo twamutoye. Ntawe utora umwamikazi w’u Bwongereza, sindumva batongana kandi afite imbaraga ziganje mu bihugu biri mu maboko y’u Bwongereza bitandukanye anatunze imitungo itabarika ya Afurika.”

Yakomeje agira ati “Gushaka gutuka Leta iriho uyitukisha uburyo ubuyobozi bw’abakurambere banjye bashyizeho batigeze bajya gukopera ahandi, bakiyuha akuya bakanarwana no gukosora amakosa yari arimo, ngira ngo ni ikimenyetso cyiza cy’imitekerereze ya gikoroni.”

Abanyapolitiki ni nk’intanga?

Mu ndirimbo nshya ya Diplomat, hari umurongo aririmbamo agira ati “Abanyapolitiki ni nk’intanga, muri miliyoni harokokamo umwe gusa muzima. Abatagamburuzwa n’ifaranga ni bake, benshi ribavuna amavi rikabavana ku izima.”

Iyi nteruro hari abayifashe nko gutandukira, abanyapolitiki bose bagashyirwa mu gatebo kamwe kandi hari abakora neza benshi.

Uyu muhanzi avuga ko rwari urugero rwo kugaragaza ko bashobora kuba uburo buhuye ariko abafitiye akamaro abaturage ari mbarwa.

Ati “Rwari urugero gusa rushaka gusobanura ko abanyapolitiki bashobora kuba uburo buhuye ariko abafite amizero ya rubanda akaba umwe gusa cyangwa bakaba mbarwa. Mbihuza n’amateka y’u Rwanda aho mbona ko dutangira kumva ijambo politiki mu mwaduko wa Repubulika.”

“Guhera mu myaka ya 1960 dutangira kubona abanyapolitiki, Abanyarwanda batabarika baraheze inyuma y’u Rwanda bazira ubwoko, kugera muri Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi tubona abanyapolitiki kugera ihagaze, haboneka bake bayihagarika, bagarura ihumure, barunga banabanisha Abanyarwanda.”

Uyu muhanzi kandi hari ahantu agaragaza ifoto y’ikinyamakuru Imvaho hariho Minisitiri w’Ibikorwaremezo kuri ubu, Amb Claver Gatete, nyamara amagambo avugwa mu ndirimbo akaba agira ati “tubona urwa Gasabo rutagira impuhwe’.

Diplomat yavuze ko habayeho kwibeshya iyo shusho igakoreshwa aho itari igenewe, gusa ngo nta mutima mubi yabikoranye.

Ati “Nateganyaga ko kigomba [ikinyamakuru] kujya ahantu hari akajambo kavuga ngo abatagamburuzwa n’ifaranga ni bo bake bijyane n’uwo murongo. Ariko haje kubamo akabazo k’uwakoraga video abishyira aho bitakagombye kuba biri ndabimukosoza, arabinyemerera. Yampaye video mbibona ku munota wa nyuma ko atabikosoye ntagisubiye inyuma, biba birangiye gutyo.”

Diplomat amaze imyaka isaga icumi mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda. Ntakunda gusohora indirimbo ariko nke ashyira hanze ziba zirimo amagambo akomeye, ajyanye n’ibiri kuba hirya no hino ku Isi.

Diplomat aherutse gushyira hanze indirimbo 'Kalinga' yavugishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .