00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 25 atabarutse: Zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose za Kamaliza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 December 2021 saa 04:30
Yasuwe :

Ushobora kuba warumvise indirimbo zituje nka ‘Laurette’, ‘Kamaliza’ ari nayo yabaye ikirango cy’umuhanzi, ‘Naraye Ndose’ n’izindi nyinshi zakunzwe na benshi mu myaka yatambutse, zigikora ku mitima y’ababyirutse nyuma u Rwanda rutemba amata n’ubuki.

Ni ibihangano by’umwimerere by’umuhanzi w’umunyabigwi mu Rwanda by’umwihariko mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza umaze imyaka 25 yitabye Imana.

Nubwo yakoze umuziki mu bihe bigoye, biragoye mu bari n’abategarugori babyiruka ubu, kugira uwapfundura udushumi tw’inkweto ze mu miririmbire, imyandikire n’imicurangire.

Kamaliza ni umwe mu bari bagize Itorero Indahemuka akaba n’umuhanzi ku giti waririmbye ibihangano byinshi na n’ubu bigikundwa na benshi.

Uwanjye Mariya mukuru wa Kamaliza mu gitaramo cyabaye mu 2017 cyo kumwibuka yavuze ko murumuna we yakuze akunda gucuranga cyane ndetse ngo iyi mpano yayikomoye ku mubyeyi wabo na we waririmbaga.

Mu mabyiruka ya Kamaliza ngo ‘yagaragaraga nk’umunyembaraga’ ari nacyo cyatumye bamwita ‘Parakomando’.

Mu buhamya bwa Mariya yavuze ko murumuna we yakuranye agahinda ari nayo mpamvu mu ndirimbo ze humvikanamo umubabaro no kuririmba ibikora ku mitima ya benshi.

Inkomoko y’agahinda ka Kamaliza ngo kakomotse ku rupfu rwa nyina witabye Imana ubwo uyu muhanzi yari yagiye ku ishuri[yigaga mu mashuri abanza] ageze mu rugo asanga abandi bari mu kiriyo. Kuva ubwo agahinda kamukukiyemo kinjira no mu byo yaririmbaga.

Kamaliza yavutse ku itariki ya 25 Werurwe 1954 kuri Rusingizandekwe Léandre na Mukarushema Berenadeta. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1959 we n’umuryango we bahungiye mu Ngagara i Burundi ari naho yize amashuri abanza. Mu 1968, nyina yitabye Imana bituma se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashakiye muri RDC kuko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomerezayo amashuri yisumbuye mu ishuri ry’i Lubumbashi ari nabwo yatangiye kuririmba mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa by’umuziki wa Kamaliza ntibyashimishaga nyina wabo Anna Mariya babanaga.

Mu gushaka uburyo yava mu by’umuziki, yashatse kumushyingira atabishaka undi na we ahita asaba uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yiyibutsaga iby’umuziki no kwifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu 1990 yanogeje umugambi wo kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye yitwaje gitari ndetse yaririmbiraga abasirikare bagenzi be mu kubatera akanyabugabo no mu bitaramo by’Itorero Indahemuka yabaga ari mu bahanzi bakunzwe.

Nyuma yo kugera mu gihugu cy’amavuko, yakomeje umuziki ndetse atangira ibikorwa byo gufasha imfubyi anashinga umuryango yise ‘Girubuntu Kamaliza’.

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga i Burundi aje gusura umuryango we mu Rwanda. Yapfuye afiye ipeti rya Sergent.

Zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose za Kamaliza

Kamaliza ni umwe mu Banyarwandakazi baririmbye mu bihe bigoye ariko ibihangano bye ni inyambukiranyabinyejana
Kamaliza yitabye Imana amaze igihe atangije ibikorwa byo kuzenguruka mu bigo by imfubyi aririmba
Uhereye iburyo ni Mukarushema Oliva na murumuna we Uwanjye Mariya, bombi ni bakuru ba Kamaliza. Aha bari bari mu gitaramo cyo kwibuka Kamaliza cyabaye mu 2017
Kamaliza ni umwe mu bahanzi bubatse amateka muri muzika nyarwanda

Amafoto: Lala Maria Laura & IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .