00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya zakwinjiza mu 2022

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 January 2022 saa 07:35
Yasuwe :

Umwaka mushya watangiye, kumva no gukunda umuziki nyarwanda byo ntibyarangiye! Uko umuziki nyarwanda ugenda utera imbere ni na ko abahanzi bagenda baba benshi, ku buryo buri Cyumweru hasohoka indirimbo nyinshi zaba iz’abahanzi bakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina mu Rwanda.

Uyu muziki umaze kwaguka ku buryo utereye amaso mu ndirimbo zose ziba zasohotse haba harimo izikoze mu njyana zitandukanye.

IGIHE yakusanyije indirimbo zasohotse umuntu ashobora kumva muri izi ntangiriro z’umwaka bitewe n’icyo akunda kuko harimo izihimbaza Imana, izivuga ku rukundo, ubuzima busanzwe n’ibindi.

Uru rutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo zasohotse ziri mu njyana zitandukanye.

Imana nyiringoma

Chorale Il Est Vivant yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Imana Nyiringoma’ mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda muri rusange kwishima muri ibi bihe bya Noheli nUbunanai.

Iyi ndirimbo mu buryo busanzwe ivuga ko Imana ari Umutegetsi, ariko mu ndirimbo ubwayo birasobanutse ko Imana iri hejuru yo kuba Umutegetsi, ikaba ari Umutegetsi w’abategetsi, Umuremyi wa byose, Umugenga wa byose, Nyirimpuhwe, ikaba ari Imana isumba imana zose, ikaba ari yo yonyine igomba gusengwa. Bivuze ko nta muntu n’umwe ugomba kwishyira hejuru.

Chorale Il Est Vivant ibarizwa muri Paroisse Regina Pacis Remera muri arkidiyosezi ya Kigali.

Rendez-Vous

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Aline Gahongayire yahimbye mu 2017. Igaruka ku kuntu Imana yagiriye neza abantu. Gahongayire aba abwira abantu gukomera ku Mana kuko yagiye ibagirira neza.

Yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari gutegura album nshya ya karindwi itazumvikanaho indirimbo ze zo mu myaka ibiri ishize.

Njye Mpisemo Yesu

Ni indirimbo ya Rohi Choir igaragaza ubwiza bw’umwami Yesu. Igamije gukangurira abantu kumunambaho kuko ariwe nzira y’urukuri n’ubugingo.

Rohi Choir ni itsinda rivuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ibikorwa by’urukundo; rikorera muri ADEPR, Itorero rya Nyakabanda.

Abakerubi

Ni indirimbo igaragaramo umuhanzi Elysée Bigirimana waririmbaga muri Gisubizo ubu akaba ari umuhanzi ku giti cye ubarizwa mu itorero rya Eglise Missionaire du Reveil rifite icyicyaro gikuru hano Budage ahitwa Namur.

Bakoze indirimbo yitwa Abakerubi igaragaza ubudahangarwa bw’Imana, ipfukamirwa n’amahanga yose agize isi.

Warakoze

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Esther Uwase igaruka ku mirimo Imana igenda ikorera abantu bayo mu bihe bitandukanye, igakomeza kubaba hafi mu buryo butandukanye.

Ati “Ibyishimo n’umunezero waduhaye warakoze. Waduhaye itorero ryiza. Waduhaye ababyeyi beza. Waduhaye iby’agaciro byose, warakoze mwami we.”

Amabuye

Ni indirimbo ya Korali Impuhwe yamenyekanye cyane yo mu karere ka Rubavu. Ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

“Amabuye” ishingiye kuri Bibiliya kandi ikumbuza abakirisitu ijuru. Ni indirimbo irimo amagambo akomeye agaruka cyane ku ijuru anagaragara muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyahishuwe igice 21 agamije gukumbuza abakirisitu ko aho baharanira ari heza.

Umuyobozi wa Kolari Impuhwe, Ruzindana Ndayisenga yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe ishingiye ku ijambo ry’Imana kuko atari inkuru mpamo y’ibyaba byarababayeho cyangwa se baciyemo.

Kolari Impuhwe imaze imyaka 34 ikora ivugabutumwa, imaze kwandika indirimbo zisaga 300, ikagira Album zigera kuri zirindwi harimo eshatu zifite amashusho. Yagiye ikora ingendo z’ivugabutumwa mu turere twose tugize igihugu cy’u Rwanda ndetse no mu bihugu nk’u Burundi, Kenya na Tanzaniya.

Yampano

Ni indirimbo y’umuramyi Patient Bizimana uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo yayituye umugore we baheruka kurushinga.

Ashushanya muri iyi ndirimbo umugore we nk’impano Imana yamuhaye akayibwira ko iyo mpano yamaze kumugeraho nta kabuza.

Kuwa 20 Ukuboza 2021, Patient Bizimana yarushinze n’umugore we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.

Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu. Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.

Injonge

Ni indirimbo Dj Pius yasohoye indirimbo yakoranye n’umucuruzi ubusanzwe witwa Maurice Bagaragaza winjiranye mu muziki izina rya Maurice B.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Maurice B w’imyaka 56, yavuze ko yishimiye kuba abashije kugera ku byo yakuze akunda.

Ati “Njye abantu banzi babikubwira, kuva mu bwana nakundaga kuririmba ubuzima bwanjye bwari umuziki, mfite indirimbo nyinshi nagiye nkora nubwo zitasohokaga, ni ibintu bishimishije rero kuba mbashije gusohora iya mbere.”

‘Injonge’ ni indirimbo Maurice B afiteho uruhare mu ikorwa ryayo kuko n’injyana irimo ari we wayitekereje ayiganiriza Producer Madebeats.

Ati “Nuyumva neza urasanga harimo agace k’injyana zo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, ninjye wahisemo ko yakorwa kuriya kuko nakuze nkunda kubyina ziriya njyana.”

Ku bwa Maurice B, yavuze ko iyi ndirimbo ifunguye izindi kuko nubwo afite ibindi bikorwa akora, azajya anyuzamo agakora n’izindi ndirimbo.

Muri iyi ndirimbo inagaragaramo Dj Pius mu isura nshya y’umugabo ufite umusatsi nyamara yari asanzwe azwiho kugira uruhara.

Uyu muhanzi yahamije ko umusatsi yashyizeho ari umuterano.

Forget

Ni indirimbo y’umuhanzi Kenny Sol uri mu bagezweho muri iki gihe baririmba indirimbo zisanzwe. Iyi ndirimbo imaze amasaha make igiye hanze igaruka ku musore wababajwe mu Rukundo n’umukobwa uba amubeshya.

Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo uyu musore ashyize hanze muri uyu mwaka. Ije ikurikira izindi zakunzwe zirimo ‘Haso’, ‘Say My Name’ n’izindi zitandukanye zatumye aba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Akaninja
Ni indirimbo y’umuhanzi Gabiro Girishyaka Guitar yahuriyemo na Bushali. Ikozwe mu buryo bw’Amapiano, injyana igezweho muri iki gihe.

Uyu muhanzi aheruka kuvuga ko agiye gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Girishyaka’ yitiriwe izina rye.

Iyi Album kugeza ubu indirimbo ziyiriho zimaze kujya hanze ni ‘Koma’ ndetse na ‘Akaninja’ aheruka gushyira hanze. Avuga ko indirimbo zizaba ziyigize ataramenya umubare wazo gusa yemeza ko zizaba zirenze 10.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko ari guteganya ko iyi album ye izaba iriho indirimbo yahuriyemo n’abahanzi benshi batandukanye ariko uyu munsi akaba atahita abatangaza.

Simbi ryanjye

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Audia Intore yahuriyemo na Bill Ruzima. Ni indirimbo y’urukundo igaruka ku muhungu n’umukobwa baba batakana bagaragaza ko urukundo rwabo ari umunyenga.

Hari aho baririmba bati “Uru Rukundo ni ntakumirwa. Nzarugukwiza wizihirwe. Simbi ryanjye maze urusinde. Rukundo rwanjye maze urusinde.”

Kivuruga

Ni indirimbo ya Bushali iri kuri Extended Play [EP] yakozweho n’umu-producer wo mu Budage witwa Ghanian Stallion, yanitiriye iyi ndirimbo yashyize hanze.

Ubu yatangazaga ko agiye gushyira hanze iyi EP yavugaga ko izamufasha kubara inkuru y’ibirushya yanyuzemo kuva yatangira kwinjira mu muziki nk’umuhanzi w’umuraperi. Indirimbo zose ziyiriho zakozwe na Ghanaian Stallion uri mu batunganya umuziki bakomeye mu Budage.

Muzabishobora

Ni indirimbo nshya ya Khalfan na Fatakumavuta. Iyi ndirimbo igaruka ku kuntu ikibuga cyo mu ruganda rw’imyidagaduro rwajemo ibibazo ku buryo abantu basigaye bamenyekana ariko nta musanzu batangamo ahubwo ari amagambo gusa.

Ndi Good

Ni indirimbo ya Logan Joe na B-Threy. Igaruka ku buzima bw’umuntu bugenda buhinduka bitewe n’ibihe arimo.

Logan Joe ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza. Muri uyu mwaka yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa ‘Whatever’ yahuriyemo na Kivumbi King, yagiye hanze tariki 14 Nayakanga 2021.

Hari kandi ‘Njyewe Utazi’ , ‘300’ yahuriyemo n’abahanzi barimo OG kheinz na Ririmba , ‘Ibitambo’ yahuriyemo na Kenny K-Shot na Ish Kevin, ‘Tricky’ n’izindi. Uyu musore ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere.

Logan Joe aririmba Trap Soul cyane adakunda kumvikana arapa ahubwo aba aririmba.

Fancy
Ni indirimbo y’umuraperi Trizzie Ninety Six uri mu bari kuzamuka neza muri iki gihe. Igaruka ku kuntu abaraperi bamwe mu kwishimisha umuziki ukaza kubananira abanda bagatangira kuririmba bava muri beat.

Uyu muraperi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nyumvira’ yahuriyemo na Dj Toxxyk ndetse na B-Threy. Uretse iyi yanamenyekanye mu zindi zirimo ‘Nihe?’ yakoranye na B-Threy n’izindi.

Ndabakaraga

Ni indirimbo ya Bishanya na Uncle Austin. Igaruka ku muntu umaze igihe kinini adafata ku gatama yakageraho agatangira kubwira abantu bose bari kumwe nawe ko arabagurira byanze bikunze.

Na Kiddin

Ni indirimbo ya Bruce the 1st na Bailey99beats. Bruce the 1st ubusanzwe yitwa Mukiza Bruce, yavutse tariki 2 Kanama 2002, yatangiye umuziki mu 2020. Avuga ko afite ingamba zo gukora umuziki mpuzamahanga.

Bonane
Symphony Band yasubiyemo indirimbo ya Orchestre Impala yamamaye cyane yifashishwa mu bihe byo gutangira umwaka izwi nka ‘Bonane’. Iri tsinda ryasubiyemo iyi ndirimbo ariko amagambo amwe n’amwe rirayahindura ndetse n’injyana yayo, iyi ikaba ari injyana igezweho cyane mu bihugu byinshi muri Afurika yose, yaturutse muri Afurika y’Epfo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo Fidèle Ngenzi (Jakari) na Paul Sebigeri (Mimi la Rose) bo mu Impala. Umwe aba ari gucuranga Trumpet undi ari gucuranga guitar.

Njonogo

Ni imwe mu ndirimbo umuraperi K8 Kavuyo yatangiye gusohora yakoreye i Kigali. Ni indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Producer Element mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Eazy Cuts uzwi cyane mu itsinda rikora amashusho y’indirimbo rya Big Team.

Iyi ndirimbo nshya ya K8 Kavuyo igaragaramo umukobwa ufite izina mu myidagaduro y’u Rwanda, Umukundwa Clémence uzwi nka Cadette. Uyu yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

‘Njonogo’ ni imwe mu ndirimbo K8 Kavuyo yavuye mu Rwanda akoze, muri izi hakaba harimo na ‘Kola’ ya The Ben basubiranyemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .