00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James yakoze mu nganzo, Corneille ateguza album nshya… Indirimbo Nyarwanda zakwinjiza muri Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 October 2021 saa 08:12
Yasuwe :

Buri mpera z’icyumweru IGIHE yiyemeje gushakisha indirimbo nshya zafasha abantu kwinjira muri Weekend cyangwa kurangiza icyumweru bari mu byishimo.

Muri uwo mujyo twahisemo gusangiza abakunda umuziki w’ingeri zitandukanye indirimbo zabafasha muri izi mpera z’icyumweru mu gihe baba bari mu rugo cyangwa ahandi hantu hatandukanye. Zirimo izihimbaza Imana, izisanzwe nka Hip hop, Afro Beat n’izindi izo ari zo zose.

  Indirimbo zo guhimbaza Imana zasohotse

Ineza yawe

Ni indirimbo nshya ya Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge. Irimo ubutumwa bugaruka ku gukomera kw’Imana no kugira neza kwayo.

Korali Shalom iri mu zimaze kugwiza igikundiro mu bakunda umuziki uhimbaza Imana, ibarizwa mu Itorero ADEPR muri Paruwasi ya Nyarugenge. Yashinzwe mu myaka yo hambere mu 1986. Kuva icyo gihe ikora ivugabutumwa rigamije guhindura benshi ku kwakira agakiza.

Yamamaye mu ndirimbo zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi.

Korali Shalom igizwe n’abaririmbyi 105 hatabariwemo ababa hanze y’u Rwanda n’abandi bayinyuzemo ariko batakiboneka kubera inshingano zitandukanye; ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana. Imaze gukora album enye z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Yezu ndamira

Iyi ni indirimbo ya Eastern Singers yitwa ‘Yezu Ndamira’ iririmbitse mu majwi ya gihanga ndetse inakoze ku buryo bugezweho. Ni indirimbo ifite amagambo meza afasha abakirisitu gusenga. Yahimbwe na Hoziyana Erasme, amajwi yayo atunganywa na Emmy Pro usanzwe ukora indirimbo Gatolika wakoze izirimo nka ‘‘Mana idukunda byahebuje’’, ‘‘Ni wowe rutare rwange’’ n’izindi.

Eastern Singers ni itsinda ry’abaririmbyi baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu ariko by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ngwino Yezu

Ni indirimbo y’umuhanzi Habimana Vincent usanzwe ari umwarimu w’Ikinyarwanda mu Rwunge rw’ Amashuri rwa Bumba.

Yabwiye IGIHE ati “Iyi ndirimbo igamije gushishikariza abakirisitu kwihatira guhabwa Yezu no kumutuza mu mitima yacu tukemera ko atuyobora kuko ariwe Mushumba mwiza utanga urukundo nyakuri, amahoro, ituze n’ubudahemuka ku bamwizera.”

Uyu muhanzi yazamukiye muri Chorale Etoile du Matin yo muri Kaminuza y’ u Rwanda, Ishami ry’Uburezi.

Tumutambire

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Lucky De Christ, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘‘Tumutambire’’, yanyujijemo ishimwe rye ku Mana yamukijije uburwayi yamaranye imyaka itatu.

Mu 2014, Lucky De Christ yafashwe n’uburwayi buzwi nka ‘Hormones disorder’ bugabanya ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo yashoboraga no kurwara ‘Hypertension’, kononekara kw’impyiko n’umwijima ndetse yashoboraga no kurwara ‘diabète’.

Iyi ndwara yayimaranye imyaka itatu, atakaza icyizere cy’ubuzima. Iramuzahaza mu buryo bukomeye ariko aza gukira nyuma y’uko asengewe, Imana ikumva gutakamba kwe.

Mu ndirimbo ye nshya, aririmba yumvikanisha ko Nyagasani yamurinze urupfu akiri muto kandi Imana ikongera kumurinda akuze ubwo yarwaye imyaka itatu ariko akaba yarakize, ikindi ikaba imumenyera ubuzima bw’iminsi yose.

Uyu muhanzikazi anavuga ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa buri wese uri guca mu bihe bikomeye, ko Imana ‘imubona kandi uko yamugiriye neza n’ubu irabikora kuko ntihinduka’.

‘Tumutambire’ ni indirimbo ya gatatu uyu muhanzikazi yasohoye kuva yatangira urugendo rw’umuziki mu 2020. Yaherukaga gusohora ‘‘Igitangaza’’ na ‘‘Ndagushaka’’.

Namenye neza

Iyi ni indirimbo ya mbere y’umuhanzi Cadeau Iragaba Marvin, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Maine.

Uyu muhanzi avuga ko yatangiye muzika akiri muto cyane aririmba muri korali. Akuze atangira gucuranga ingoma mu itorero ariko hagati aho akunda no kuririmba kugeza aho abantu bamubazaga impamvu adakora muzika ku giti cye.

Uyu mwaka ni bwo yabonye ko ari ngombwa ko yatangira gukora muzika ku giti cye, ahita asohora indirimbo ye ya mbere yitwa ‘‘Namenye neza’’.

Nshizamanga

Iyi ni indirimbo y’umuhanzi Isack Mucyo. Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayihimbye agendeye ku kuntu abantu rimwe na rimwe basenga bagasaba nabi.

Ati “Rimwe na rimwe dusenga dusaba nabi ntiduhabwe ibyo dusaka ku bwo kutizera ariko nibutse ko Yesu ari ku musaraba yavuze n’ijwi rirenga ati byose birarangiye. Ni aho nshize amanga yavuye. Muri njyewe numva ijambo rivuga ngo nzajya nsenga nshize amanga.”

Intsinzi

Umuhanzi Kalimba Julius ufite agahigo ko kuba yaratumiye bwa mbere mu Rwanda icyamamare Judith Babirye mu gitaramo cy’amateka cyabaye mu 2008, yashyize hanze indirimbo ‘‘Intsinzi’’ yakoranye na Prosper Nkomezi uherutse gusimbuka urupfu mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabaye ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021.

Iyi ndirimbo ivuga ku ntsinzi aba bahanzi baboneye i Gologota. Amashusho yayo yafashwe mu buryo bugezweho bwa ’Live Recording’. Amajwi yayo yafashwe na Boris Pro.

Iminsi yose

Ni indirimbo ya Aimé Uwimana yasubiyemo kuko yakunzwe mu myaka yashize. Yakunzwe bikomeye kuva muri za 2005 kuzamura. Yahembuye benshi mu gihugu no hanze yacyo, ikoreshwa cyane mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse no mu nsengero zitandukanye mu bihe byo kuramya.

Amashusho avuguruye y’iyi ndirimbo ya Aimé Uwimana yageze hanze ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 30 Nzeri 2021, akaba yarafatiwe mu gitaramo Hillsong London yakoreye muri Kigali Arena tariki 6 Ukuboza 2019.

Kontejasi

Ni indirimbo y’abaramyi babiri Liza Kamikazi na Kavutse Olivier. Igaruka ku kumenyesha abakunzi b’umuziki wabo ko umunezero nyawo uturuka kuri Yesu Kirisitu.

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bumvikanisha imihihibikano abantu birirwamo bashakisha umunezero ariko kenshi n’uwubonye ugakurikirana n’ibibazo ariko bagahamya ko muri Yesu ariho gusa haba umunezero wuzuye.
Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Cruso afatanyije na Mumu mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fefe Kwizera.

Nanubu

Ni indirimbo y’umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vumilia Mfitimana. Igaruka ku burinzi Imana iha abantu bayo umunsi ku wundi kuva kera bakivuka kugeza n’uyu munsi.

Mfitimana afite izindi ndirimbo zirenga 10 zirimo iyitwa “Amahoro”, “Bya bindi”, “Nyigisha”, “Ibaga nta kinya” n’izindi. Uyu mukobwa amaze umwaka umwe gusa mu muziki. Yiga ibijyanye n’Uburezi muri Kaminuza ya UTAB (University of Arts and Technology of Byumba).

  Indirimbo zisanzwe

Je t’aimerai

Ni indirimbo ya Nzeyimana Kana Yves Trezzor [Trezzor] ivuga ku rukundo hagati y’umugabo n’umugore. Yakurikiye iyo uyu mugabo yaherukaga yitwa ‘‘Urukundo’’ yakoze kubera ukuntu umugore we yamugize umuntu udasanzwe mu buzima akumva yayimutura nk’impano.

Uyu mugabo uretse umuziki afite Masters muri Development practices. Yamaze imyaka 10 acuranga guitar classic ndetse umuziki awufata nk’akazi ka buri munsi ke.

Eyo

Ni indirimbo y’itsinda ryitwa Plan B rigizwe na Samlo na Jovemex. Aba basore bahuye na Producer Zorix abafasha gushinga iri tsinda.

Plan B ni itsinda rishaka gufatanya n’Abanyarwanda mu kuzamura umuziki mu Rwanda. Plan imaze gukora album ebyiri zirimo ‘‘Allostra’’ irimo abahanzi benshi nka Austin, Charly, M1, Gisa cyInganzo, Faxrapp, Wex na MC Tino.

Plan B ikorera muri Plan B Ent Music. Aba basore bakorera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

  Ubudahwema

Ni indirimbo nshya ya Ruhumuriza James wamamaye nka King James. Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari iya kabiri kuri album ya karindwi yise ‘Ubushobozi’. Yavuze ko kuyihimba nta kidasanzwe kindi yashingiyeho ajya kuyandika.

Ati “Guhimba indirimbo byaje ari ukuririmba urukundo rw’abakundana ubudahwema bakarambana. Ntaho bihuriye n’ubuzima bwanjye bwite. Ni indirimbo yanjye ya kabiri kuri album ukuyemo iyi nakoranye na Ariel Wayz.”

Arongera ati “Icyo nabwira abantu ni uko album yanjye nshya iriho indirimbo zitandukanye ziriho ubutumwa butandukanye n’injyana zitandukanye. Maze imyaka itatu ntegura ino album kuba naragiye muri Amerika nabyo byari biri mu byanjyanye hari n’izindi nafatiyeyo.”

Byukuri

Ni indirimbo y’umuraperi Bull Dogg uri mu bamenyekaniye mu itsinda rya Tuff Gang. Iri kuri album ye ya mbere yise ‘Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya ‘Old school’ zikubiyemo impanuro ku rubyiruko n’ibibazo birwugarije rukwiye kwirinda.

Iyi album iriho indirimbo 13 Bull Dogg yayishyize ku mbuga zicururizwaho umuziki tariki 9 Nzeri, iriho yonyine yari yarasohotse mbere ni iyitwa ‘Pay Attention’ mu gihe 12 zari zisigaye ari inshya.
Ubwo yashyiraga hanze album iriho iyi ndirimbo mu kiganiro na IGIHE, Bull Dogg yavuze ko yishimiye kuba yabashije gusohora iyi album, anashimira abamubaye hafi mu ikorwa ryayo.

Byukuri ihuriye kuri iyi album n’izindi ndirimbo zirimo “Kemo style”, “Kuri Time”, “Karibuni”, “Ku Isonga”, “Kun Faya Kun” n’izindi.

Nouveau Monde

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Cornelius Nyungura ‘Corneille’ wubatse izina rikomeye ku Isi cyane mu bakunda umuziki w’Igifaransa akaba umwe mu bahanzi b’ibirangirire bafite inkomoko mu Rwanda.

Uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo ateguza album ye nshya yise ‘Encre rose’ yakoze mu bihe bya COVID-19. Iyi album uyu muhanzi yitegura gushyira hanze ikozwe mu njyana zirimo R&B na Funk.

Igifuri

Ni indirimbo nshya y’umuraperi B-Threy. Yakurikiye iyo uyu muhanzi yise ‘‘Aye’’ n’indirimbo yakoranye na Bulldogg yitwa “Mood” zose zagiye hanze mu mezi abiri ashize. Iyi yiganjemo ubutumwa bwerekeye kwishimisha.

Vanilla

Ni indirimbo ya Symphony Band yagiye hanze ku wa 27 Nzeri. Imara iminota itatu n’amasegonda 40. Ivuga ku bwiza bw’umukobwa ukora ku muhungu akumva amwishimiye.

Ibiganza

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Fireman, iri kuri album ye nshya yise ‘Iyimukamisiri’. Iyi album ayishushanya mu buzima bukomeye yabayemo mu myaka mike yashize kubera ibiyobyabwenge n’ubundi buzima bw’ubwamamare.

Ni indirimbo yibutsa abantu batandukanye injyana y’umujinya yakunzwe cyane n’abatari bake mu bihe bya mbere bya Tuff Gang ubwo iri tsinda ryari rigezweho.

Nimukongeze

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Clarisse Karasira uri mu bakundwa na benshi banyurwa n’ibihangano birimo impanuro n’Ikinyarwanda cy’umwimerere.

Ni indirimbo yakomoye kuri gatanya nyinshi zigenda ziyongera mu muryango Nyarwanda, yayikoze aho ashaka kubwira abantu babona ko urukundo rwabo rugeze ku ndunduro gukomeza guhanyanyaza.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yahaye IGIHE yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo ashaka gutera akanyabugabo abantu bacitse intege mu rukundo rwabo, ndetse babona ruri hafi kugera ku ndunduro.

Yavuze ko yakomeje gutekereza ukuntu urukundo ruba ruryoshye iyo rugitangira ariko uko iminsi ishira rukagenda rukendera, indirimbo imuzamo gutyo.

Ndarufite

Ni indirimbo y’umuhanzi ukorera umuziki mu Ntara, Amani Jay No, ukorera umuziki mu ntara.

Ibyacu

Ni indirimbo ya Juda Muziki yari imaze igihe kingana n’umwaka ku mbuga zigurishirizwaho indirimbo zirimo YouTube n’izindi. Ifite ubutumwa bwiza bwo guhumuriza uwo ukunda umwizeza ko uko byagenda kose abavuga ko mutajyanye ntacyo bivuze ku bw’urukundo umukunda.

Bimpame

Ni indirimbo y’umuhanzi akaba anavanga imiziki Dj Phil Peter yakoranye n’umuhanzikazi Marina.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Phil Peter yari aherutse kuyiteguza abantu. Ivuga ku bantu babiri bakundana, aho umwe aba abwira mugenzi we ko hari abamubaza impamvu yamuhisemo ariko akabima amatwi.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, yakozwe na Producer Element inononsorwa na Producer Bob, naho amashusho yakozwe na Oskados Oscar, afatirwa ku Kivu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .