00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tonzi mu ‘Amapiano’, The Ben na Diamond… indirimbo nshya za Week-end

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 January 2022 saa 03:17
Yasuwe :

Umwaka umaze icyumweru kimwe gusa utangiye! Buri wese ari gukora iyo bwabaga ngo yitware neza mu byo akora byose, ni muri urwo rwego n’abahanzi batatanzwe kuko abenshi bahisemo kuwutangirana ibihangano bishya.

Ubusanzwe mu mpera za buri Cyumweru IGIHE ikora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi yaba iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza imbere umuziki nyarwanda. Ni yo mpamvu tugiye kugufasha gutangira umwaka wumva indirimbo nshya zatangiranye na wo.

Uru rutonde rw’izi ndirimbo rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo zasohotse ziri mu njyana zitandukanye.

Kuri iyi nshuro mu ndirimbo zasohotse, bwa kabiri mu Rwanda hagaragayemo indirimbo ikozwe mu njyana ya Amapiano igezweho mu bihugu byinshi bya Afurika. Ni injyana ifite inkomoko muri Afurika y’Epfo guhera mu 2012. Ifite imicurangire imwe yakomowe ku njyana ya Bacardi.

Iyi njyana yamenyekanye cyane muri Katlehong mu Burasirazuba bwa Johannesburg. Umwihariko wayo ni ingoma zidunda, amafirimbi aba yumvikanamo n’ibindi biryohera amatwi. Mu 2020 nibwo ‘Amapiano’ yagize umuriri ukomeye bigeze mu 2021 iza kugera mu Rwanda abahanzi batandukanye barayiyoboka.

Ubu umuhanzikazi Tonzi yayikozemo indirimbo yise ‘Amakuru’ iba iya kabiri mu zigezweho mu Rwanda z’umuziki wo kuramya Imana zikozwe muri ubu buryo nyuma y’iya Mugisha Emmanuel wamenyekanye Clapton yise ‘He made a way’.

‘Amakuru’ ya Tonzi ni indirimbo iri kuri album ya munani y’uyu muhanzi ni nayo yayiyitiriye. Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo yayishyize mu Amapiano kugira ngo agendane n’ibigezweho kandi abashe kwigarurira abakunda iyi njyana biganjemo urubyiruko.

Iyi album yamaze kujya kuri shene ya youtube y’uyu muhanzikazi uri mu bakomeye bakora umuziki wo kuramya Imana. Indirimbo 10 ziri kuri iyi album zirimo iyo yise ‘Penda’, ‘C’est Toi’, ‘Waranyironkeye’, ‘I Worship you’, ‘Umugisha’, ‘Ubukwe’, ‘Kubera wowe’, ‘Ndagushima’ n’iyo yise ‘Abanyabwenge’.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko iyi album ari iyo kongera kugarurira abantu icyizere no kubereka ko nta yandi makuru bakwiriye guha amatwi kereka ari mu ijambo ry’Imana.

Ati “Impamvu nayise ‘Amakuru’ ni uko buri ndirimbo iri kuri album ifite umwihariko. Ishingiye ku ijambo riri muri Bibiliya Yera muri 2 Petero 1,5-7. Imana irema isi yarayiduhaye inaduha amakuru, irangije itubwira ko iduhaye ubushobozi n’ubutware. Satani yaje aje kwica, kwiba no kurimbura atubuza kumenya amakuru Imana yatuvuzeho.”

Iyi album akomeza avuga ko igarurira abantu kongera kugira icyizere cy’amakuru yizeye ava ku Mana binyuze mu ijambo ryayo.

Reba izindi ndirimbo ziri kuri album ya Tonzi
https://www.youtube.com/watch?v=mc9ep1A48KQ&list=PLb4E-yPVzwTfEF-QQLYTfF4gakgfdP9cE

Ibise

Ni indirimbo y’umuramyi Nshuti Ian. ‘Ibise’ ivuga ku guhindurwa kw’ikiremwamuntu. Uyu muhanzi aririmba avuga ku mubabaro wa Yesu Kirisito watumye bihindura ikiremwamuntu. Nshuti Ian wahoze akora umuziki wa Secular nyuma akaza kujya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana iyi ni indirimbo ya gatandatu ashyize hanze.

Avuga ko iyi ndirimbo nshya ‘Ibise’ yayikoze mu buryo bwo gutuma abantu bayibazaho cyane bitewe n’izina yayise gusa ko harimo ubutumwa butandukanye.

Urugendo

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Serge Iyamuremye wamenyekanye mu muziki wo kuramya Imana yafatanyije na Israel Mbonyi. Igamije gushishikariza abantu gukomeza gushima mu rugendo rugana mu ijuru.

Hari aho baririmba bati “Dukomeze urugendo. Iyavuze ntabwo yivuguruza. Dukomeze urugendo iyo Mana ntiyivuguruza. Abasenga dusenge, abaririmba muririmbe.” Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu buryo bwa live recording.

Muri Gakondo

Ni indirimbo y’umuhanzi Vedaste N. Christian usanzwe ari umuramyi. Ni indirimbo ku gushishikariza abantu gushaka ubwami bw’Imana mbere y’ibindi byose, ubundi ibindi bikaba byaza ari inyongera.

Turishimye

Ni indirimbo y’umuhanzi Thatien Titus wamenyekanye mu muziki wo kuramya Imana mu ndirimbo zitandukanye zirimo nk’iyitwa ‘Mpisha mu mababa’ n’izindi nyinshi.

‘Turishimye’ ni indirimbo ishimira Imana ku burinzi igenda iha abantu bayo bakaba bamwe bagihumeka umwuka w’abazima.

Ndakwihaye

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Chryso Ndasingwa iri kuri Extended Play [EP] ye yise ‘Wakinguye Ijuru’. Iyi EP yavuze ko impamvu yayise gutyo ari uko indirimbo zose ziriho zigaragaza uburyo umurimo wo gucungura isi wagenze.

Ati “Indirimbo zose ziriho zikubiyemo kandi zerekana uburyo umurimo wo kuducungura wagenze ku bw’igitambo Yesu yatanze ku musaraba ‘ ibyo nibyo byerekana uko ijuru ryongeye gukinguka.”

Irabyemera

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Niyogisubizo Agape usengera mu Itorero Evangelical Restoration Church. ‘Irabyemera’ ni iyo guhumuriza abantu bari mu bibazo by’iyi si. Ikababwira ko Imana yemera ko ibibazo bibageraho ariko ari ukugira ngo ibigishe bazavemo bashikamye mu kuyikorera.

Uyu mukobwa ukiri muto akomoka mu Karere ka Rusizi, yatangiye umuziki we mu 2020, cyane ko ari bwo yari asoje amasomo mu mashuri yisumbuye. Niyogisubizo Agape amaze gusohora indirimbo zirimo iyakunzwe cyane ari na yo ye ya mbere yise “Nganiriza” n’indi yitwa “Ni yo Ibigena”.

Sawa

Ni indirimbo ya Isra Holyrapper na Dj Marnaud. Iri mu njyana ya Amapiano. Isra Holyrapper yabwiye IGIHE ko batekereje kuyikora bari muri studio, nyuma bakagira igitekerezo cyo kuririmba baganisha ku kuvuga ku bwiza bw’umukobwa uruta abandi.

Ati “Byahereye kuri Beat Davydenko na Kevin Klein bakoze twumva. Nyumvise mbwira Davydenko ko ari nziza cyane ntekereza ko ahubwo n’indirimbo twayita ‘Sawa’ nyuma hazamo igitekerezo cyo kuvuga ku mukobwa umeze neza ahantu hose ari sawa.”

Mpaka

Ni indirimbo y’abaririmbyi The Same bakorera umuziki wabo mu Mujyi wa Gisenyi. Igaruka ku muhungu wizirika ku mukobwa amubwira ko yifuza ko bazabana mpaka ku iherezo ry’ubuzima.

The Same ni itsinda ry’abasore babiri; Imanizabayo JMV uzwi nka Jay Farry ndetse na Munyagisenyi Serge bazi nka Jay Luv. Aba basore bamenyanye mu 2005 ubwo bahuriraga mu mashuri yisumbuye muri APEJRWA aho batangiye kuririmbira.

Kalinga

Ni indirimbo y’umuhanzi Diplomat igaruka ku buryo Repubulika yakuyeho ingoma ya cyami n’ibyaranze ubutegetsi bwo mu buryo bwombi.

Muzadukumbura

Muri iyi ndirimbo, Nel Ngabo na Fireman bagaruka ku buzima bw’ibyamamare mu muziki, aho bakora ibikorwa ntibihabwe agaciro ahubwo bagatangira kubahwa ari uko bapfuye.

Producer Ishimwe Clement ni we wanditse inyikirizo y’iyi ndirimbo mu gihe ibitero byanditswe na Fireman. Uyu mugabo ufite izina mu gutunganya indirimbo ni we wakoze ’Muzadukumbura’ mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo atunganywa n’umusore witwa Gad.

Ishimwe Clement yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku byo babonye ubwo Jay Polly yitabaga Imana. Ati "Ni indirimbo igaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abahanzi ariko igitekerezo cyo kuyandika cyaturutse ku rupfu rwa Jay Polly."

Umuraperi Jay Polly yitabye Imana, tariki 2 Nzeri 2021 nyuma y’iminsi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge. ‘Muzadukumbura’ ni indirimbo imwe mu zigize album ya kabiri ya Nel Ngabo yise RNB 360.

RNS

Ni indirimbo yahuriyemo Killa Kush ft Bihf Kenny na Ubwira 4. Iri mu njyana ya Drill igezweho muri iki gihe. Aba basore bose baba bitaka muri iyi ndirimbo yabo buri wese yivuga ibigwi.

Why

Ni indirimbo ya The Ben n’Umunya-Tanznia Diamond Platnumz. Yasohotse nyuma y’ukwezi abakurikirana umuziki nyarwanda n’uwo muri Tanzania bategerezanyije amatsiko amashusho yayo.

Amajwi yayo yagiye hanze ku wa 2 Mutarama 2021 batanga integuza ko amashusho na yo ari mu minsi mike.

Gufata amashusho y’iyi ndirimbo byayobowe n’umwe mu basore b’Abanyarwanda bamaze kumenyekana muri uyu mwuga uzwi nka Julien Bmjizzo. Aba bahanzi baba baririmbira abakunzi babo ko batazigera babasiga, ko uko byagenda kose bazababa hafi.

Amashusho yayo agaragaramo umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania witwa Nelly Alexandra Kamwelu uri mu ndirimbo ya Tom Close yitwa “My love”.

Say Yes

Ni indirimbo y’umuhanzikazi mushya mu kibuga cy’umuziki witwa Yvonna yafatanyije na Davis D umaze kumenyekana muri muzika nyarwanda. Igaruka ku muntu wihebeye undi ku buryo iyo amubuze atongera kugoheka kugeza igihe bongeye guhurira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .