00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Ruti Joël yafashijwe na Tizzo wo muri Active kwandika indirimbo ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 October 2021 saa 07:06
Yasuwe :

Ruti Joël uri mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Rumata’, yashyize hanze indirimbo nshya yanditse afashijwe na Tizzo wahoze mu itsinda rya Active.

Ni indirimbo uyu muhanzi yise ‘Ouh Lala’. Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yanditse iri mu mu murongo w’izo yiyemeje gukora zizaba ziri kuri album ye ya mbere ashaka ko izamugaragaza uwo ari we mu muziki.

Ati “Iyi ndirimbo ni iya kane kuri album yanjye ya mbere nise ‘Rumata’. Iyi album izaba igaragaza umwihariko wanjye. N’iyi ndirimbo iri muri uwo mujyo kandi hakaba harimo n’umwihariko wa Kinyarwanda. Abantu bazagenda bumva umwihariko wanjye. Biba ari byiza gutungura abagukunda. Album iriho indirimbo zitandukanye zigaragaza njye wa nya we.”

Iyi ndirimbo yayanditse afashijwe na Mugiraneza Thierry uzwi ku izina rya Tizzo, wamenyekanye muri Active. Avuga ko yamufashije kuko asanzwe afashwa n’abandi bantu benshi bamuba hafi kandi akaba ari inshuti ye.

Ati “Njye nkunda gukorana n’abandi. Hari abampamagara bakagira icyo bamfasha. Tizzo ni inshuti yanjye kandi akenshi mu muziki tubonanye turaganira. Uretse Tizzo kuri iyi ndirimbo na Made Beats hari ibintu yagiye amfasha.”

Uyu musore ni umwe mu bakomoka kuri Sentore Athanase akaba mubyara wa Sentore Jules uri mu bahanzi bafite izina rikomeye bakora injyana gakondo.

Ruti yatangiye umuziki mu 2013 abarizwa muri Gakondo Group, kugeza ubwo yatangiraga kuririmba wenyine.

Yavuze ko mu bahanzi afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi.

Rumata Joël ari gutegura album ye ya mbere yise ‘Rumata’ iriho indirimbo 10 ndetse iya mbere yitwa ‘Igikobwa’ yamaze kuyishyira hanze.

Uyu musore mu 2017 nibwo yagiye muri studio akorana indirimbo na King Bayo uherutse kwitaba Imana ndetse na Jules Sentore, bise ‘Diarabi’.

Amaze kugaragara mu ndirimbo zirimo ‘Ndaryohewe’ yahuriwemo n’abandi bahanzi bakizamuka ndetse na ‘Diarabi’. Ize ni ‘La Vie est Belle’, ‘Rumuri rw’Itabaza’, ‘Rusaro’ , ‘Igikobwa’ , ‘Rasana’ na ‘Rumata’ yaherukaga gushyira hanze.

Ruti agiye gushyira hanze album ye ya mbere
Ruti ari mu bahanzi bari kuzamuka neza
Tizzo yafashije Ruti kwandika indirimbo y'uyu muhanzi nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .