00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvonna, umuhanzikazi mushya winjiye ku isoko ry’umuziki nyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 January 2022 saa 01:49
Yasuwe :

Umuziki nyarwanda ugenda ugira ikibazo cyo kuba urimo abakobwa bake ndetse n’ababashije kumenyekana akenshi ugasanga birangiye basa nk’aho bawuretse mu buryo budasobanutse.

Hari ingero nyinshi z’abahanzi bubatse amazina ariko uyu munsi bakaba barawuteye umugongo barimo nka Miss Jojo, Sandra Miraj uheruka kuvuga ko agiye kuwuvamo burundu n’abandi ubona bagenda biguru ntege mu byo bakora.

Ariko na none uyu munsi hari abari kwigaragaza neza uhereye kuri Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano n’abandi.

Ubu, umukobwa witwa Irakoze Yvonna yinjiye mu ruhando rw’abahanzikazi bakora umuziki nyarwanda mu mazina ya Yvonna. Uyu muhanzi w’imyaka 20 wavukiye muri Tanzania, yabwiye IGIHE ko umuziki ari ikintu yakuze yiyumvamo kugeza ubwo mu ntangiro z’uyu mwaka yafashe umwanzuro wo gutangira gushyira hanze ibihangano.

Ati “Nakuze nkunda umuziki, ku buryo hagati y’imyaka ine n’itanu nari naratangiye kuririmba muri korali. Nyuma naje gukomeza kujya numva ko nubwo ntakiri muri za korali, hari igihe kizagera nkakora indirimbo zanjye.”

Avuga ko nta wundi muntu mu muryango w’iwabo wigeze akora umuziki ariko we bikaba byaramujemo kandi akaba yumva agomba kubikora mu buryo bw’umwuga.

Ati “Nta wundi muntu mu muryango ukora umuziki nta n’undi wigeze awukora mu muryango ni njye gusa. Natangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga umwaka ushize wa 2021.”

Ubusanzwe Yvonna akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu myaka itanu inzozi afite ni ugukora album ye ya mbere, gukorera igitaramo mu Rwanda no gukomeza gukorana n’abandi bahanzi cyane ko ku ikubitiro ubu yakoranye indirimbo na Davis D bise ‘Say Yes’ akaba ari na yo ya mbere y’uyu muhanzikazi.

Abahanzi akunda barimo Ariel wayz, umuraperi Young CK, Niyo Bosco, Calvin Mbanda ndetse n’Umunya-Tanzania, Mbosso.

Yvonna akorana na Label ya Versatile records & Wave Records. Ubu yibanda ku njyana za Afrobeat na Afropop.

Reba indirimbo ya mbere ya Yvonna yakoranye na Davis D

Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki umwaka ushize
Yvonna aririmba Afrobeat na Afropop
Uyu muhanzikazi afite inzozi zo kuba mu myaka iri imbere azakorera igitaramo kinini mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .