00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusesabagina yasubiriye!

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2023 saa 01:38
Yasuwe :

Paul Rusesabagina wari waratakambye agasaba imbabazi Umukuru w’Igihugu ndetse akiyemeza kutazongera kwijandika muri Politiki y’u Rwanda, yasubiriye, agaragaza ko akabaye icwende koko katoga, umugambi we ukiri wawundi wo guhungabanya u Rwanda no kurwangisha mu mahanga.

Uyu mugabo aherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma y’uko yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 amaze guhamywa ibyaha by’iterabwoba.

Mu ibaruwa isaba imbabazi yandikiye Umukuru w’Igihugu, Rusesabagina yagize ati “Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Ibyo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, bikamuhesha gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, birasa n’aho yamaze kubyibagirwa burundu, aka wawundi washize impumu akibagirwa icyamwurukansaga.

Mu mashusho y’iminota 7:48 yashyize hanze ku wa 1 Nyakanga 2023, itariki y’isabukuru y’imyaka 61 u Rwanda rubonye ubwigenge, Rusesabagina yumvikana avuga ko kurekurwa kwe kwatewe na Amerika, bihabanye n’ibyo we yanditse yicuza kandi asaba imbabazi.

Muri ayo mashusho, yumvikana avuga ko Abanyarwanda “ari imfungwa mu gihugu cyabo”.

Rusesabagina ajya gufungwa, hari nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego z’u Rwanda zifatanyije n’iz’u Bubiligi na Amerika, ryerekanye ko yashinze umutwe wa MRCD/FLN ndetse nawe ubwe yageze imbere y’urukiko arabyemera.

Mbere y’uko yikura mu rubanza, yasabye imbabazi z’uko FLN yashinze akajya anaha amafaranga, yishe abantu mu Rwanda. Ati “Kuba FLN yaragiye ikica abaturage, njye ku giti cyanjye nabisabiye imbabazi.”

Muri ayo mashusho, Rusesabagina yiyambitse uruhu rw’intama, yumvikanisha ko ari umuntu waharaniye “uburenganzira bw’ikiremwamuntu” ndetse by’umwihariko “bw’Abanyarwanda na demokarasi mu gihugu navukiyemo”.

Yakomeje yumvikanisha ko abayobozi b’u Rwanda batajya bihanganira uwo ariwe wese batavuga rumwe, ariko yirengagiza ko ibikorwa bye ndengakamere Umukuru w’Igihugu yabyihanganiye akamuha imbabazi.

Imbabazi u Rwanda rwagiriye Rusesabagina zihera agifatwa. Senateri Uwizeyimana Evode, yigeze kuvuga ko ‘kuba yaragiye mu rubanza habaye kugira impuhwe kuko ahandi ibyihebe barabyahuranya nta muntu ubijyana mu rukiko’.

FLN ya Rusesabagina yagabye ibitero mu Ntara y’Amajyepfo ku matariki atandukanye nko ku ya 3 Kamena, 19 Kamena, 1 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018 byahitanye inzirakarengane, imitungo y’abaturage igasahurwa, abandi bagafatwa bugwate n’ibindi.

Nko ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bishe abaturage batandatu, abandi 19 bagakomereka. Icyo gihe mu bapfuye harimo Mutesi Diane, Niwenshuti Isaac, Atete Sine Ornella, Mukabahizi Hiralie, Samuel Ntiziryayo na Niyomugabo Jeannine.

Uyu mugabo yongeye kuvuga ko yashimuswe, kandi ko yafunzwe ndetse ntiyitabire urubanza rwe. Iyi mvugo ihabanye n’ukuri kuko ubwe yamaze igihe kinini aburana kugeza ubwo afashe umwanzuro we bwite ko atazongera kuburana.

Hari nyuma y’uko bamwe mu bo bareganwaga bamuhindukiranye, bagatangira kumushinja ibyaha by’umwihariko Nsabimana Callixte, uzwi nka Sankara, wagaragaje uko Rusesabagina yari afite umuhate wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri aya mashusho yumvikanisha ko atigeze yicuza ibyo yakoze, ndetse ko yafungiwe muri imwe muri gereza mbi cyane ku Isi, “ikuzimu”. Nubwo avuga ko yafashwe nabi ariko kuva yafatwa, yirengagiza ko we ubwo yigeze kuvuga ko yafashwe neza, ndetse agahabwa iby’ibanze yari akeneye.

Agifatwa, yagaburirwaga amafunguro yahisemo, agatumizwa kuri hotel. Iryo funguro yarihabwaga riherekejwe n’ikirahure cya Wine ndetse mu cyumba cye habaga harimo akabati kahoraga iteka kuzuye imbuto kugira ngo atagira ikibazo na kimwe.

Abajyaga kumusura aho yari afungiye, yari afite ibyo abazimanira kandi ibyo ntabwo ariwe wabiguraga, ahubwo byari byarashyizwe mu cyumba cye kugira ngo abone ibyo yifuza byose.

Aya mashusho yumvikanamo kandi avuga ko hari abandi bantu “ibihumbi” mu Rwanda bagira ikibazo nk’icyo yahuye nacyo [gufungwa], gusa yabivuze yirengagije ko ifungwa rye ryari rifitanye isano n’ibyaha by’iterabwoba by’umutwe yiyemereye ko yashinze.

Ku wa 14 Nzeli 2020 ari kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yabajijwe niba yarafashije FLN, maze asubiza mu magambo ye ko yabikoze.

Ati “Yego FLN nayihaye amafaranga y’ama-euro ibihumbi 20.”

Uyu mugabo kandi mu ijwi rye, yavuze ko umugambi we utigeze uhinduka nk’uko yari yarabivuze ko azakora ibishoboka byose agakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Muri aya mashusho mashya yavuze ati “ ndabwira leta zose ko tutagishoboye gukomeza kurebera ibintu nk’uko bisanzwe”; anasaba ko abaterankunga bakomeye b’u Rwanda “ bakwiriye kumva ko gukomeza gukorana narwo nta gaciro”.

Iri jambo rya Rusesabagina rishimangira ko imbabazi yasabye atazikuye ku mutima kandi umugambi we wo guhungabanya u Rwanda, kuruharabika mu mahanga ukomeje. Muri make, aracyafite akayihayiho ka politiki no kugirira nabi u Rwanda.

Mu kiganiro na The New York Times mu mpera z’icyumweru gishize, Rusesabagina kandi yavuze ko abayobozi b’u Rwanda bari biteze ko ‘azaceceka, akaba umuntu mwiza witwara neza’ ariko ngo si ko bimeze.

Ati “Ntawanshecekesha mu buryo bworoshye”.

Rusesabagina avuga uburyo yageze i Kigali ari kumwe na Past, Niyomwungere Constantin, aho ubwo indege yagwaga yabonye ko ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, akumva ko ‘ari yo mpera y’ubuzima bwe’.

Mu rubanza, Rusesabagina yashinjwe kuba umuyobozi w’ihuriro rya MRCD/FLN ryishe abaturage b’abasivili mu Rwanda kandi rikaba ryarateguraga imikoranire n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Burundi no muri RDC.

Muri iki kiganiro, Rusesabagina yavuze ko ubwo yatabwaga muri yombi atari akiri umuyobozi w’iri huriro kandi ryari ryarirukanye umutwe wa politiki wari ufite umutwe witwaje intwaro muri Kamena 2020 kuko utari waramenyesheje ihuriro ibikorwa byawo.

Rusesabagina yongeye kumvikana anenga ubutegetsi bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .