00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamigabane ba INTERHOUSE Ltd bashyize ku isoko igorofa bafite i Kigali

Abanyamigabane b’ikigo cy’ubucuruzi cya INTERHOUSE Ltd batangaje ko bashaka kugurisha inzu zabo ebyiri zirimo igorofa n’inzu nto isanzwe, ziherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru ahazwi nko ku Kazu k’Amazi.

Izo nzu ziherereye muhanda uva Kacyiru ugana ku Kinamba ishobora gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye byaba iby’ubucuruzi, gucumbikira abantu, abashaka gushyiramo ibiro n’ibindi.

Abifuza kugura izo nyubako bemerewe kuzisura buri munsi mu masaha y’akazi kuva ku wa 14-20 Gashyantare 2023 mu masaha y’akazi.

Imirimo yo kugurisha izo nzu izaba ku wa 20 Gashyantare 2023 saa 11h00 z’amanywa ndetse uwiyemeje kuyigura atanga ibahasha irimo ibiciro biherekejwe n’ingwate isubiza abapiganwe ifite agaciro k’iminsi 30.

Iyo ngwate igomba kuba igizwe na cheque iri certifiée yanditse kuri INTERHOUSE Ltd ndetse iriho miliyoni 5 Frw cyangwa icyemezo cy’ingwate y’ipiganwa cyanditse na none kuri InterHouse Ltd na cyo cya miliyoni 5 Frw cyatanzwe n’ikigo cy’imari cyemewe mu Rwanda.

Abanyamigabane ba INTERHOUSE Ltd bavuga ko bafite uburenganzira bwo kwanga igiciro kiri munsi y’icyagenwe bakemeza ko abatanze ikiri hejuru ari cyo kizakirwa, bakagaragaza ko ushaka andi makuru yahamagara kuri 0788504298, 0788504592 cyangwa 0788300759.


Special pages
. . . . . .