Iki kigo cyahinduye izina bitewe no kongera amasomo cyigishaga abanyarwanda n’abanyamahanga bakigana, hibandwa cyane ku masomo atanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi Mukuru wa Action College, Ingabire Cynthia, avuga ko bahinduye izina kubera amasomo yongewe mu yigishirizwaga muri iki kigo, ibigiha ubushobozi bwo gutanga amasomo akenewe no ku rwego mpuzamahanga.
Ati ‘‘Hari urwego tugezeho bitewe n’uburyo turimo gufasha abanyarwanda cyangwa abari inyuma y’igihugu bigira yo cyangwa se abari hano, ari abanyamahanga n’abandi bose batugana’’.
Ingabire yongeyeho ko izina rya mbere hari abantu ryatumaga biheza bigendanye na serivise zatangwaga icyo gihe, ariko ko ubu baguye ibikorwa ku buryo buri wese yaba ari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, abasha guhabwa ubumenyi bufite ireme.
Ubusanzwe iki kigo kigishaga amasomo arimo indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa, Icyesipanyore, Ikidage ndetse n’Ikinyarwanda.
Banatanga kandi impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Banigisha kandi amasomo agendanye n’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na Computer Maintenance.
Amasomo mashya yongewemo arimo aya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up) ndetse no gukora umusatsi karemano.
Banongeyemo kwigisha abakandida bigenga (Candidat Libre), mu masomo ya Tourism and Hospitality, Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG) na Networking.
Icyicaro gikuru cy’iki kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC, mu igorofa rya kabiri mu muryango wa mbere (045C).
Kinafite amashami hirya no hino mu gihugu, aho kinakorera i Remera mu nyubako ya Sar Motor, Nyabugogo mu nyubako yo kwa Materne n’i Musanze mu nyubako Melano ikoreramo.
Umwihariko w’iki kigo ni uko nko mu kwigisha indimi, gikoresha abarimu barimo n’abanyamahanga bavukiye mu bihugu bikoresha ururimi umuntu ashaka kwiga, nk’ururimi rwabo gakondo.
Ni mu gihe ku biga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bo, bigishwa ku buryo batsindsa ibizamini 100%.
Ubishaka ashobora kwiga muri gahunda ya ku manywa (Day Program), nimugoroba (Evening Program), ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend Program), yaba ahari cyangwa adahari akiga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0787246268 muri CHIC, 0788648572 ku ishami rya Nyabugogo, 0788603795 ku ishami rya Remera, no kuri 0788658977 ku ishami rya Musanze.