00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AOC Shengen izwi mu gufasha Abanyafurika kwiga i Burayi yafunguye ishami mu Rwanda

Ikigo AOC Shengen gitanga serivise zo gufasha abanyeshuri bifuza gukomereza amashuri ya kaminuza ku mugabane w’i Burayi, cyafunguye ishami mu Rwanda.

Nyuma yo gukorera mu bihugu nka Nigeria, u Budage na Gambia, AOC Shengen yafunguye ishami ryayo mu Rwanda rizajya rifasha abanyeshuri bifuza gukomereza amashuri yabo ku mugabane w’i Burayi.

AOC Shengen ni ikigo kimaze gufasha abanyeshuri barenga ibihumbi 100, mu kubona ibigo byo kwigamo bibakira mu bihugu nka Espagne, u Buholani, u Budage n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa AOC Shengen, Damola Oloketuyi mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki kigo kije gufasha ababagana kubona amabaruwa abemerera kwiga mu bigo bifuza, ndetse bagakomeza kubakurikirana hafi.

Ati “Tuguha ubufasha ku makuru ushaka udafitiye ubushobozi bwo kuba wabona mu rugendo rwawe rwo kujya kwiga mu mahanga, mu kubona ikigo ndetse tunakuba hafi mu gihe uri kumenya imibereho yaho.”

Yakomeje avuga ko iki kigo gifasha abanyeshuri mu guhitamo neza ibigo biri mu gihugu bakwifuza kwigamo, bitewe n’ubushobozi n’amanota yabo bafite.

Uretse kuba AOC Shengen ifasha abanyeshuri kubona amahirwe yo kwiga kaminuza mu bihugu by’i Burayi, ibafasha no mu gihe cyo kwaka visa mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Umwihariko w’iki kigo, ni uko umunyeshuri wishyuye ibikenewe byose ngo ashakirwe ishuri i Burayi akorerwa ibishoboka byose akaribona. Iyo bidakunze, asubizwa amafaranga yose yishyuye.

Iki kigo cya AOC Schengen cyatangiye gukorera ku Kimihurura mu nyubako ya WAKA.

Ku rwego mpuzamahanga, kimaze imyaka itanu gifasha abanyeshuri mu kwiga i Burayi kuva mu 2018.

Amakuru kuri iki kigo aboneka kuri Instagram (@aocschengen) ku rubuga rwayo http://www.aocschengen.de cyangwa kuri nimero +250 792574316.

AOC Shengen yiyemeje gufasha abanyeshuri bo mu Rwanda bashaka kujya kwiga i Burayi

Special pages
. . . . . .