00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal + Rwanda igiye gushimira abakiliya bayo muri gahunda y’ukwezi kwa Kamena

Sosiyete icuruza amashusho ya Canal+ Rwanda yatangiye gushimira abakiliya bayo binyuze muri poromosiyo yiswe ‘Ibirori bishyushye’.

Canal+ yadabagije abasanzwe ari abakiliya bayo n’abandi bifuza gutunga ibikoresho byayo muri poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 25 Gicurasi kugera 30 Kamena 2023.

Ku bakiliya bashya bifuza gutunga dekoderi ya Canal+ ubu barayigura ku 5,000 Frw gusa maze bagakorerwa na installation ku bindi bihumbi 5,000Frw.

Mu gihe abasanzwe ari abakiliya ba Canal+ guhera uyu munsi kugeza tariki 30 Kamena 2023, bagenewe poromosiyo kuri buri mukiliya uguze ifatabuguzi iryo ari ryo ryose, ahita ahabwa iminsi 15 areba amasheni yose ya Canal+ ako kanya.

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Canal+ Rwanda, Muneza Marie Claire yavuze ko iyi poromosiyo ije gufasha abaturarwanda gutunga Canal+ mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Ni Poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda gutunga ibikoresho bya Canal + ndetse n’ababisanganywe babashe kubona inyongera tubaha. Akarusho karimo muri uku kwezi tuzashimira abafatabuguzi bacu aho bashobora guhabwa televiziyo n’ifatabuguzi ritandukanye nk’iry’umwaka, amezi atandatu ndetse n’atatu.”

By’umwihariko ukwezi kwa Kamena kurimo imyidagaduro myinshi aho kwahariwe Umubiligi wamamaye mu gukina filimi Jean Claude Van Damme.

Hari kandi umukino wa nyuma wa UEFA Champions League n’ imikino yo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika, NBA n’ibindi byinshi.

Mu minsi ishize CANAL+ yazaniye abaturarwanda sheni ya sinema inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda biri mu Kinyarwanda 100%.

Iyi sheni iboneka ku murongo wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya Canal+, uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE rigura ibihumbi 5000 Frw.

Muri uku kwezi kuri iyi sheni hateganyijweho ibice bishya, icya gatatu n’icya kane bya filimi ikunzwe cyane ya ‘The Bishop Family’, utibagiwe n’izindi nyinshi nka Papa Sava, Seburikoko, The Secret n’izindi.


Special pages
. . . . . .