Amashene yongereweho ni TBC1,TBC2, EATV, ITV, KTN News, KTN, UTV, Madi TV na Sinema zetu.
Izi shene zigaragara ku mukiriya wese wa Canal+, bivuze kuva ku waguze ifatabuguzi ry’ibihumbi 5Frw.
Uretse izi shene nshya, abakiriya ba Canal+ bakomeje kuryoherwa na poromosiyo imaze iminsi aho uguze ifatabuguzi ahabwa icyumweru areba amashene yose hatitawe ku ryo yaguze.
Ubuyobozi bwa Canal+ bwibukije abakiriya kugura ifatabuguzi hakiri kare kugira ngo bazabashe gukurikira imikino itandukanye igeze mu mahina.
Imwe mu mikino isigaye harimo UEFA Champions League, n’iyo gusoza za shampiyona zikomeye hirya no hino ku Isi kimwe n’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali muri Gicurasi 2023.